Abarwayi b'umutwe wa FDRL basabye leta ya RDC kutazabohereza mu Rwanda mugihe amasezerano yo kwamburwa intwaro no kuwusenya Burundu Yaba ashyizwe mubikorwa
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Share
b'umutwe wa FDRL basabye leta ya RDC kutazabohereza mu Rwanda mugihe amasezerano yo kwamburwa intwaro no kuwusenya Burundu Yaba ashyizwe mubikorwa
Abarwayi
Bivugwa ko abarwanyi ba FDLR bazamburwa intwaro ariko batemera gusubira mu Rwanda bazimurirwa mu kindi gihugu kimwe cyangwa byinshi bya Afurika. Kugeza ubu izina ry’icyo gihugu ntiraratangazwa kuko bigifite ibanga. Ibi birakurikirana ibiganiro bya RDC na FDLR byo kurambika intwaro ku bushake.
Mu masezerano avugwa, Leta ya RDC yemeye gushyira abarwanyi ba FDLR mu bigo byihariye, kubambura intwaro no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Ariko u Rwanda rwayamaganye aya masezerano, ruvuga ko ntaho ahuriye n’amasezerano ya Washington yo gushaka amahoro mu karere.
Muri Nyakanga 2025 Minisitiri wa RDC ushinzwe ubufatanye n’akarere, Floribert Anzuluni, yemeje ko hari ibiganiro biriho n’ibihugu bya Afurika byemeye kwakira abarwanyi ba FDLR banze gutaha. Yavuze ko ibiganiro bigikomeje n’ibindi bihugu.
Itsinda ry’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa n’ibindi bihugu by’inshuti, ICG, ryasabye RDC gukomera ku byo amasezerano ya Washington ateganya: ni ukuvuga *gusenya burundu FDLR* atari ugukwimura abarwanyi gusa. ICG kandi yasabye RDC gushyiraho gahunda ifatika n’ingengabihe, ndetse no kuburanisha abayobozi cyangwa abarwanyi bakekwaho ibyaha bikomeye.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bari mu Ex-FAR, Interahamwe n’abateguye Jenoside bahungiye muri Zaïre. Mu 2000 bashinze FDLR. Minisiteri y’Imari ya Amerika ivuga ko uyu mutwe ukekwaho kwica abasivili, gushimuta, gukoresha abana mu ntambara no gukora ibyaha bishingiye ku moko, bityo abayobozi bawo bagafatirwa ibihano.
Abasesenguzi bavuga ko ikibazo cya FDLR kitari intwaro gusa. N’iyo yamburwa intwaro, ingengabitekerezo ya Jenoside, imiyoboro yayo n’uburyo ikuramo amafaranga bishobora gusigara. Raporo za Loni zigaragaza ko FDLR ikorana na imitwe ya APCLS, Nyatura na CMC, kandi hari n’igihe ikorana na FARDC cyangwa ihuriro rya Wazalendo.
Amerika ivuga ko FDLR ikuramo amafaranga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro atemewe, gushimuta abantu, ubusahuzi no gukora amakara mu mashyamba. Niba izi nzira zitafunzwe, uyu mutwe ushobora gusubira mu bikorwa no mu kindi gihugu uzimurirwamo.
Icyago gikomeye cyaba ukwemera abarwanyi ba FDLR bakagumana abayobozi babo n’imiterere yabo. Bashobora gukomeza ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyangwa gukwiza ingengabitekerezo y’amacakubiri biciye ku mbuga nkoranyambaga no mu matsinda abashyigikiye. Ibyo byatuma ikibazo kiva kuri “abarwanyi bahoze ari Abanyarwanda” kikahinduka ikibazo cy’imbere mu gihugu cyabakiriye.
Raporo za Loni zerekana imikoranire ya FDLR n’ingabo za RDC ndetse n’imitwe ya Wazalendo mu bihe bitandukanye. Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko abarwanyi ba FDLR bajyaga gukora imyitozo mu Burundi, ndetse abategetsi boyo babwira ko uyu mutwe utari ikibazo. Ibi byongera impungenge z’uko kwimura FDLR byaba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Amahame ya Loni kuri DDR asaba ko utari ugusezerera abarwanyi gusa, ahubwo hakabaho kubambura intwaro, kubambura amasoko y’amafaranga, kuburanisha abakekwaho ibyaha bikomeye, no kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe bafatanyije n’abaturage. Mu Rwanda abarenga ibihumbi 12 bavuye mu mashyamba ya RDC bamaze gutaha, bakitabirwa na RDRC, bamwe barahinduye imyumvire none barikorera mu iterambere ry’igihugu.
Mu ncamake: Kwimura abarwanyi ba FDLR mu kindi gihugu bitari gukurikirwa no kubambura intwaro, kubambura amafaranga, gukurikirana ibyaha no gusenya ingengabitekerezo, bishobora kuba igisubizo cy’igihe gito ariko kikazana ikindi kibazo gishya mu karere.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Aug 21, 07:02 PM
FDRL members have asked the DRC government not to send them to Rwanda if the agreement to disarm and destroy is implemented. The sick
Read full story here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
President Kagame chaired a meeting of the RPF Politburo
Read All here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
Perezida Kagame yayoboye inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 02:08 PM
Rwanda National Police operating in Rulindo District arrested 17 people.
Read All here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
A South Korean court sentenced former President Yoon Suk-yeol to two years in prison on Monday, July 13, 2026.
Read all here

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author