Abasirikare babiri ba Israel baregwa kuba intasi za Iran batawe muri yombi
Soma inkuru yose hano

Share
Abasirikare babiri ba Israel baregwa kuba intasi za Iran batawe muri yombi
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko abasirikare babiri bo mu Ngabo zirwanira mu kirere bahamwe n’ibyaha byo kuba intasi za Iran. Aba basirikare bakoraga nk’abatekinisiye b’indege zo mu bwoko bwa F-15 ku kibuga cy’indege cya Tel Nof Airbase.
Baregwa gutatira umwanzi bakamuha amakuru ajyanye n’indege z’intambara za Israel, amakuru ku bibuga by’indege za gisirikare n’ikoranabuhanga. Bivugwa kandi ko bakoranaga n’intasi z’umwanzi bagamije guha Iran ibanga rya gisirikare.
Inzego z’umutekano za Israel zirimo Igisirikare n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano zatangaje ko abo ba tekinisiye bemeye ko bakoranaga n’intasi za Iran bagamije inyungu z’amafaranga, gusa nyuma bakaza kubihagarika. Bati “Bakomeje kuvugana n’inzego z’ubutasi za Iran kandi bakora imirimo itandukanye bayobowe na zo, babigurana amafaranga.”
Inyandiko z’urubanza zivuga ko umwe muri bo yahaye intasi ya Iran ibikoresho n’inyandiko yakuye mu myitozo ye ya gisirikare bijyanye n’imikorere y’indege z’intambara. Yatanze kandi inyandiko zerekana inyubako n’ahantu hatandukanye hari ibikorwa bya gisirikare.
Ibi byaha byerekana ko ubutasi hagati ya Israel na Iran bwageze ku rwego rwo hejuru, buri gihugu gishaka amakuru y’ukuri ku ikoranabuhanga mu ikoreshwa ry’intwaro no ku bikorwaremezo bya gisirikare by’ikindi gihugu.
Kuba abasirikare bakorera mu gisirikare cy’ikirere cya Israel barafatwa nk’intasi ni ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu. Tel Nof Airbase ni kimwe mu bibuga by’ingenzi bifitwe na Israel mu kurinda ikirere cyayo no kugaba ibitero.
Ubuyobozi bwa gisirikare bwa Israel buvuga ko iri perereza ryerekanye ko imikoranire n’umwanzi yahagaritswe ku gihe, kandi ko ingamba zikarishye zizakomeza gushyirwa mu bikorwa kugira ngo hatabaho ibitero by’imbere mu gisirikare.
In English
Two Israeli soldiers accused of being Iranian spies
The Israeli military announced that two Air Force soldiers have been convicted of espionage for Iran. The soldiers worked as F-15 aircraft technicians at Tel Nof Airbase.
They are accused of spying for the enemy and providing information about Israeli warplanes, military airfields and technology. They are also said to have collaborated with enemy spies with the aim of providing military secrets to Iran.
Israeli security agencies, including the military and the National Security Agency, said the technicians admitted to working with Iranian spies for financial gain, but later stopped doing so. They said, “They continued to communicate with Iranian intelligence and carried out various tasks under their direction, in exchange for money.”
The court documents state that one of them gave an Iranian spy equipment and documents he had obtained from his military training on the operation of fighter jets. He also provided documents showing various buildings and locations where military operations were taking place.
These crimes show that espionage between Israel and Iran has reached a high level, with each country seeking accurate information on the other's weapons technology and military infrastructure.
The fact that soldiers serving in the Israeli Air Force are considered spies is a serious threat to national security. Tel Nof Airbase is one of Israel's most important air bases for protecting its airspace and conducting strikes.
The Israeli military leadership says that this investigation has shown that the interaction with the enemy was stopped in time, and that strict measures will continue to be implemented to prevent internal attacks within the military.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 02:08 PM
Rwanda National Police operating in Rulindo District arrested 17 people.
Read All here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
A South Korean court sentenced former President Yoon Suk-yeol to two years in prison on Monday, July 13, 2026.
Read all here

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 25, 06:58 PM
Kenya's Interior Minister Kipchumba Murkomen said 355 people have been arrested following protests across the country on Thursday. The protests were held to commemorate those killed in the Gen-Z protests of 2024.
Read full story here 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 25, 06:58 PM
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu cya Kenya, Kipchumba Murkomen, yatangaje ko abantu 355 bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’imyigaragambyo yabaye ku wa Kane hirya no hino mu gihugu
Soma inkuru yose hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 22, 06:46 AM
The African Union, which brought together heads of state from Central America and the Caribbean, has agreed that countries that colonized and used slavery must apologize and pay reparations to the countries where slavery was used, and return natural resources that were confiscated during that period of slavery.
Read all here 👇👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author