Abasirikare batatu b’Ubuyapani bapfuye mu myitozo yo kurashisha igifaru
Read in English and kinyarwanda 👇👇👇👇

Share
Abasirikare batatu b’Ubuyapani bapfuye mu myitozo yo kurashisha igifaru
Ibyabaye n’aho byabereye
Abasirikare batatu b’Ubuyapani bapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo bari mu myitozo yo kurashisha igifaru. Ibi byabereye mu kigo cya gisirikare kiri mu Ntara ya Oita, mu majyepfo y’igihugu, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.
Icyo Minisitiri w’Intebe yatangaje
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Takaichi Sanae yavuze ko muri iyo myitozo yo kurashisha ibifaru bya Type 10, “igisasu bivugwa ko cyaturikiye imbere mu mbunda” kitarasohoka. Uko guturika kwabereye imbere mu gifaru.
Umubare w’abahitanywe n’uwakomeretse
Minisitiri w’Intebe Sanae yemeje ko “mu bantu bane bari bakirimo, batatu bapfa undi umwe arakomereka.” Yongeyeho ko iperereza ku cyateye iyo mpanuka ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo.
Ibyatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Buyapani
Ibinyamakuru byo mu Buyapani bivuga ko abapfuye ari abagabo batatu bari mu kigero cy’imyaka 20 na 40, naho uwakomeretse akaba ari umugore umwe uri mu kigero cy’imyaka 20.
Impanuka zibaye muri icyo kigo mbere
Si ubwa mbere impanuka nk’izi zibaye muri icyo kigo. Muri Kanama 2025, abasirikare babiri bo mu ngabo zirwanira ku butaka barapfuye bishwe n’inkuba ubwo bari mu myitozo muri icyo kigo, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byo mu Buyapani.

In English
Three Japanese soldiers die in anti-terror drill
What happened and where it happened
Three Japanese soldiers died early Tuesday morning during a flu-fighting drill at a military base in Oita Prefecture, in the south of the country, the country's prime minister said.
What the Prime Minister announced
In a message posted on social media, Takaichi Sanae said that during the Type 10 rifle training exercise, “a bomb is said to have exploded inside the gun” before it was discharged. The explosion occurred inside the rifle.
The number of dead and injured
Prime Minister Sanae confirmed that "of the four people on board, three died and one was injured." He added that an investigation into the cause of the accident is underway to determine the truth.
Japanese newspaper reports
Japanese media reported that the dead were three men aged between 20 and 40, and the injured were a woman in her 20s.
Accidents that have occurred at the facility before
This is not the first time such an accident has occurred at the facility. In August 2025, two ground forces soldiers were killed by lightning during training at the facility, according to Japanese media reports.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 26, 11:15 AM
The United States launched another attack on southern Iran today, May 26, 2026.
Read All about it here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 26, 11:14 AM
Amerika yongeye kugaba ibitero mu majyepfo ya Iran uyu munsi taliki ya 26/gicurasi 2026
Soma inkuru yose hano 👇👇 English and kinyarwanda

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 25, 09:46 PM
The Speaker of the Senegalese National Assembly, Malick Ndiaye, has officially announced his resignation.
Read All here 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 25, 09:46 PM
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal, Malick Ndiaye, yatangaje ku mugaragaro ko yeguye ku mirimo ye
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 24, 05:04 AM
The US has already lost more than 40 warplanes and other expensive assets
Read All here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 24, 05:04 AM
Amerika imaze gutakaza indege z'intambara zirenga 40 ndetse nibindi bihenze cyane
Soma inkuru yose hano 👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author