Abaturage 1,332 barimo abagore n'abana nibo bamaze kwicirwa muntambara ya leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israeli byagabye kuri Irani

Advertisement
Abaturage 1,332 barimo abagore n'abana nibo bamaze kwicirwa muntambara ya leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israeli byagabye kuri Irani, abandi ibihumbi barakomeretse. Ibi byatangajwe na Ambasaderi wa Irani muri UN, Amir Saeid Iravani, kuwa gatanu washize.
Ambasaderi Iravani yavuze ko abaturage b'Irani bagizweho ingaruka n'igitero cyakozwe na Amerika na Israeli, kandi ko ari ukwica abaturage badafite uruhare mu ntambara. Yavuze ko Amerika na Israeli bavuga ko bagabye ibitero ku bigo bya gisirikare, ataribyo kuko ibitero byagenze no mubaturage
Yavuze ko mubitero Amerika na Israeli byagabye kuri Irani byibasiye ibigo by'amashuri bitandukanye bigera kuri 20 ndetse abana bagera kuri 180 biciwe muri ibyo bitero abandi benshi barakomereka yavuze ko Kandi ibyo bitero byibasiye ibikorwa remezo rusange nk'amavuriro amashuri inyubako y'abaturage nibindi byinshi
Ambasaderi Iravani yavuze ko Irani izakomeza kwirinda mu ntambara, kandi ko izakora ibishoboka byose kugira ngo ihagarike ibitero bya Amerika na Israeli. Yavuze ko Irani itazahwema mu gihe Amerika na Israeli bikomeje kubagabaho ibitero
Intambara ya irani ihanganyemo na Israel ifatanyije na leta zunze ubumwe za Amerika imaze iminsi gusa perezida wa Irani uyumunsi tariki ya 6 werurwe yatangajeko Irani itazongera gutera ibihugu bituranye kereka ikizayitera

In English
At least 1,332 civilians, including women and children, have been killed in a US-Israeli airstrike on Iran, and thousands more have been injured, Iran's UN Ambassador Amir Saeid Iravani said on Friday.
Ambassador Iravani said that the Iranian people were affected by the attack carried out by the US and Israel, and that it was the killing of civilians who had no part in the war. He said that the US and Israel claim that they attacked military installations, which is not true because the attacks also targeted civilians.
He said that in the US and Israeli attacks on Iran, they targeted about 20 different educational institutions and about 180 children were killed in these attacks and many others were injured. He said that these attacks also targeted public infrastructure such as hospitals, schools, public buildings and many more.
Ambassador Iravani said that Iran will continue to refrain from war, and that it will do everything possible to stop the US and Israeli attacks. He said that Iran will not stop while the US and Israel continue to attack them.
Iran's war with Israel, which is being fought in alliance with the United States, has only been going on for a few days. The Iranian president announced today, March 6, that Iran will no longer attack neighboring countries, let alone attack them.
Advertisement
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author
Advertisement


