Alireza Arafi yemejwe nk’umusimbura w’agateganyo w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei
Read full story 👇 👇 👇 in English and kinyarwanda 👇👇👇👇

Share
Alireza Arafi yemejwe nk’umusimbura w’agateganyo w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, waguye mu bitero Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Israel ziri kugaba kuri iki gihugu. Uyu musimbura wa Ali Khamenei yatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 1 Werurwe 2026, nyuma y’umunsi umwe uyu muyobozi w’ikirenga yishwe
Arafi yari asanzwe ari umwe mu bagize akanama k’inararibonye ari nako gatora Umuyobozi w’Ikirenga. Biteganyijwe ko muri iyi minsi Iran izayoborwa n’Akanama kagizwe na Perezida, Masoud Pezeshkian, Alireza Arafi na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Gholamhossein Mohseni Ejei, kugeza igihe Akanama k’inararibonye kazemeza Umuyobozi mushya w’Ikirenga muri Iran.
Urupfu rwa Ali Khamenei rwamenyekanye mu masaha y’ijoro ashyira kuri iki Cyumweru. Yishwe n’ibitero Ingabo za Amerika zagabye ku rugo rwe ku wa Gatandatu. Yari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran kuva mu 1989.
Arafi yinjiye mu nshingano mu gihe Iran ikomeje guhangana n’ibitero bya Amerika na Israel, ndetse no kureba uko yahorera Umuyobozi w’Ikirenga wayo.
Alireza Arafi ni umuyobozi mukuru w’amashuri makuru y’idini ya Islam (ama seminari) ndetse n’umunyamuryango w’Inteko y’Inzobere.
Gushyira Arafi muri izi nshingano bigamije kubungabunga ituze n’imikorere isanzwe y’inzego z’igihugu, mu hetegerejwe inzira yemewe yo guhitamo umuyobozi mushya w’ikirenga.
Itegeko nshinga rya Iran riteganya ko iyo umwanya w’Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu utakirimo umuntu yaba yapfuye cyangwa habaye izindi mpamvu zituma umuyobozi w’ikirenga atakiri ku butegetsi, hashyirwaho Inama y’abantu batatu ihita ifata inshingano zo kuyobora by’agateganyo.

Umuyobozi mushya w'agateganyo wa iran
In English
Alireza Arafi has been named as the interim successor to Iran's Supreme Leader Ali Khamenei, who was killed in a US-Israeli airstrike. The successor to Ali Khamenei was announced on Sunday, March 1, 2026, a day after the supreme leader was assassinated.
Arafi was previously a member of the Council of Experts that elects the Supreme Leader. It is expected that Iran will be led by a Council consisting of President Masoud Pezeshkian, Alireza Arafi, and Supreme Court Chief Justice Gholamhossein Mohseni Ejei until the Council of Experts approves a new Supreme Leader in Iran.
Ali Khamenei's death was announced in the early hours of Sunday. He was killed in a US airstrike on his home on Saturday. He had been Iran's Supreme Leader since 1989.
Arafi has taken on the role as Iran continues to face US and Israeli attacks, as well as considering how to avenge its Supreme Leader.
Alireza Arafi is the head of Islamic religious higher education institutions (seminaries) and a member of the Assembly of Experts.
Placing Arafi in these positions aims to maintain stability and the normal functioning of the country's institutions, pending a formal process to select a new supreme leader.
The Iranian constitution provides that if the position of Supreme Leader is vacant due to death or other reasons that prevent the Supreme Leader from holding office, a three-member Council is established to immediately assume the responsibilities of interim leadership.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
President Kagame chaired a meeting of the RPF Politburo
Read All here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
Perezida Kagame yayoboye inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 02:08 PM
Rwanda National Police operating in Rulindo District arrested 17 people.
Read All here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
A South Korean court sentenced former President Yoon Suk-yeol to two years in prison on Monday, July 13, 2026.
Read all here

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 25, 06:58 PM
Kenya's Interior Minister Kipchumba Murkomen said 355 people have been arrested following protests across the country on Thursday. The protests were held to commemorate those killed in the Gen-Z protests of 2024.
Read full story here 👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author