Amerika iri gushyira mu bikorwa umushinga wo guhindura uburyo bwo kwinjiza abasirikare mu ngabo zayo. Bitarenze mu Ukuboza 2026, urubyiruko ntiruzongera kwiyandikisha ku kwinjira mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika rubyikoreye, ahubwo bizajya bikorwa n’ikoranabuhanga.
Soma inkuru yose 👇👇👇

Share
Amerika iri gushyira mu bikorwa umushinga wo guhindura uburyo bwo kwinjiza abasirikare mu ngabo zayo. Bitarenze mu Ukuboza 2026, urubyiruko ntiruzongera kwiyandikisha ku kwinjira mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika rubyikoreye, ahubwo bizajya bikorwa n’ikoranabuhanga.
Ni ukuvuga ngo Umunyamerika wujuje ibisabwa azajya yisanga ku rutonde rw’abagomba kujya mu ngabo za Amerika bidasabye ko abyikorera, noneho nakenerwa azahamagarwe. Mbere byasabaga ko imyaka hagati ya 18 na 25 yiyandikisha bitarenze iminsi 30, rimwe na rimwe ugasanga ntibabyubahiriza.
Bikorwa kugira ngo igihugu nigikenera anajya mu ngabo kizahite kijya kureba abiyandikishije babyemerewe. Ni ibintu bibonwa nk’ibizatuma Amerika iramura amafaranga yakoreshwaga mu bukangurambaga bwo gisaba abari hagati y’imyaka 18 na 25 kwiyandikisha.
Iri tegeko rishya riri kugenzurwa ndese rigomba kwemezwa mbere yo gushyirwa mu bikorwa. Ikigo cya Amerika kibika amakuru y’abantu bashobora kujya mu gisirikare mu bihe by’amage ‘Selective Service System (SSS)’ cyatanze uyu mushinga ku Rwego Ngenzuramikorere rwa Amerika ku wa 30 Werurwe 2026.
Muri Amerika abantu bafite imyaka y’ubukure iri hagati ya 18 na 25 basabwa kwiyandikisha muri SSS. Iyo bidakozwe bifatwa nk’icyaha gishobora gufungisha utabikoze imyaka itanu.
Utabikoze kandi ashobora kubura andi mahirwe nko kwishyurirwa amashuri kubona akazi ka leta n’ibindi. Nubwo hari ayo mategeko ariko mu 2024 hagaragajwe ko byubahirijwe ku kigero cya 81%.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika, Karoline Leavitt, muri Werurwe 2026 yabajijwe niba ibi bintu bitari gukorwa kugira ngo habonwe abagomba kujya mu ntambara ya Iran, undi arabihakana agaragaza ko ari umushinga w’igihe kirekire utari uw’ubu.
Uburyo bwo kwinjiza abasirikare bashya mu ngabo ikubagahu kubera intambara Amerika iba irimo byakozwe inshuro esheshatu gusa. Amerika iheruka kubikora mu ntambara ya Vietnam. Icyo gihe abarenga miliyoni 1,8 binjijwe mu ngabo.
In English
The United States is implementing a plan to change the way it recruits soldiers into its military. By December 2026, young people will no longer register to join the United States military in person, but will instead be done electronically.
This means that an American who meets the requirements will be on the list of those who are required to join the US military without having to do it themselves, and if necessary, they will be called up. Previously, it was required that those between the ages of 18 and 25 register within 30 days, but sometimes they do not comply.
This is done so that when a country needs to recruit soldiers, it can immediately go and see who has registered and is eligible. This is seen as a move that will lead the United States to increase the amount of money spent on the campaign to require those between the ages of 18 and 25 to register.
The new law is currently under review and must be approved before it can be implemented. The Selective Service System (SSS) submitted the draft to the US Regulatory Commission on March 30, 2026.
In the United States, people between the ages of 18 and 25 are required to register with the Social Security Administration (SSA). Failure to do so is considered a misdemeanor and can result in up to five years in prison.
Those who do not do so may also miss out on other opportunities such as tuition fees, government jobs, etc. Although these laws exist, in 2024 they were shown to be complied with at a rate of 81%.
The spokesperson for the Office of the President of the United States, Caroline Leavitt, was asked in March 2026 whether these things were being done to identify those who would go to war with Iran, and another denied it, stating that it was a long-term project that was not current.
The process of recruiting new soldiers into the military due to a war the United States is involved in has only been done six times. The last time the United States did it was during the Vietnam War. During that time, more than 1.8 million soldiers were drafted into the military.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
President Kagame chaired a meeting of the RPF Politburo
Read All here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
Perezida Kagame yayoboye inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 02:08 PM
Rwanda National Police operating in Rulindo District arrested 17 people.
Read All here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
A South Korean court sentenced former President Yoon Suk-yeol to two years in prison on Monday, July 13, 2026.
Read all here

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 25, 06:58 PM
Kenya's Interior Minister Kipchumba Murkomen said 355 people have been arrested following protests across the country on Thursday. The protests were held to commemorate those killed in the Gen-Z protests of 2024.
Read full story here 👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author