Amerika yafatiye ibihano Joseph Kabila wabaye perezida wa RDC
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Advertisement
Amerika yafatiye ibihano Joseph Kabila wabaye perezida wa RDC
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), zimushinja gufasha umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko yafatiriye imitungo yose ya Kabila iri muri Amerika, ndetse ko yabujije abaturage bayo gukorana na we cyangwa ibigo agenzura.
Amerika ivuga ko icyo cyemezo kiri mu rwego rwo kugarura amahoro muri DRC no gutanga ubutumwa ko umuntu wese uzabangamira ibikorwa by’amahoro azabiryozwa. Ivuga ko Kabila ari gutera inkunga AFC/M23 agamije guhungabanya umutekano wa Congo no gusubiza ubutegetsi inyuma. AFC/M23 ni umutwe w’inyeshyamba umaze igihe ugenzura ibice byinshi by’uburasirazuba bwa DRC, cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Leta ya DRC yashimiye ibi bihano, ivuga ko ari “ikindi gikorwa cy’ingenzi mu kurwanya umuco wo kudahana” no “kubaha ubusugire” bw’igihugu. Umuvugizi wa Leta, Patrick Muyaya, yabinyujije kuri X ashimira Amerika ko yafashe icyemezo gikomeye mu rwego rwo gushyigikira ubutabera n’amahoro muri DRC.
Mu mwaka ushize, urukiko rwa gisirikare muri DRC rwakatiye Kabila igihano cy’urupfu adahari, rumuhamije ubugambanyi. Kabila yavuye ku butegetsi mu 2019 nyuma yo kuyobora DRC imyaka 18, mu ihererekanya ry’ubutegetsi rya mbere rikozwe mu mahoro kuva igihugu cyabona ubwigenge mu 1960. Nubwo yahakanye gufasha M23, muri Gicurasi 2025 yagaragaye mu mujyi wa Goma, uwo AFC/M23 yari imaze gufata.
Kugeza ubu Kabila nta cyo aratangaza ku bihano bimwefashe. Mbere yari yarahakanye ibyo ashinjwa byose, avuga ko ari ibya politiki bigamije kumwibasira. Icyakora kugaragara kwe muri Goma byongereye impaka ku ruhare rwe mu ntambara imaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
Ibi bihano byiyongereye ku bindi Amerika imaze gufatira abayobozi n’abashyigikira AFC/M23, harimo n’abanyamahanga bakekwaho kuyiha inkunga. Intego ni ukugabanya ubushobozi bw’uyu mutwe no gushyira igitutu ku bayobozi bose bashinjwa gutiza umurindi intambara. Ibi kandi bigaragaza uburyo Amerika yongereye uruhare rwayo mu kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC, aho hari n’imitwe irenga 120 ikorera.
Ibi bihano bibaye mu gihe ibiganiro by’amahoro hagati ya Kinshasa na AFC/M23 bikomeje kudatanga umusaruro, ndetse n’umubano wa DRC n’u Rwanda ukomeje kuba mubi kubera ibyo Kinshasa ishinja u Rwanda byo gushyigikira M23. Abasesenguzi bavuga ko ibihano nk’ibi bishobora kugabanya imbaraga za Kabila mu bya politiki, ariko ko igisubizo kirambye kizaturuka ku biganiro no ku nzira yo gushyiraho ubutegetsi bwizweho mu burasirazuba bwa DRC.
In English
The United States has imposed sanctions on Joseph Kabila, who became president of the DRC.
The United States has imposed sanctions on Joseph Kabila, former President of the Democratic Republic of Congo (DRC), accusing him of supporting the AFC/M23 movement that is fighting against the Kinshasa government. The US Treasury Department announced that it has frozen all of Kabila's assets in the United States and has banned US citizens from doing business with him or companies he controls.
The United States says the decision is part of efforts to restore peace in the DRC and to send a message that anyone who disrupts peace efforts will be held accountable. It says Kabila is supporting the AFC/M23 with the aim of destabilizing Congo and toppling the government. The AFC/M23 is a long-standing rebel group that controls large parts of eastern DRC, particularly North Kivu province.
The DRC government welcomed the sanctions, calling them “another important step in combating impunity” and “respecting the sovereignty” of the country. Government spokesman Patrick Muyaya, through X, thanked the United States for taking a strong decision in support of justice and peace in the DRC.
Last year, a military court in the DRC sentenced Kabila to death in absentia, finding him guilty of treason. Kabila left power in 2019 after 18 years in power, in the first peaceful transfer of power since the country gained independence in 1960. Although he denied aiding the M23, in May 2025 he was seen in the city of Goma, which the AFC/M23 had already captured.
Kabila has so far not commented on the charges against him. He has previously denied all charges, calling them politically motivated. However, his appearance in Goma has heightened the debate over his role in the long-running conflict in eastern DRC.
These sanctions add to the sanctions the United States has already imposed on leaders and supporters of the AFC/M23, including foreign individuals suspected of funding it. The aim is to reduce the group’s capabilities and to pressure any leaders accused of fueling the war. They also reflect the United States’ increasing involvement in the insecurity in eastern DRC, where more than 120 armed groups operate.
The sanctions come as peace talks between Kinshasa and the AFC/M23 continue to fail, and relations between the DRC and Rwanda remain strained by Kinshasa's accusations of Rwanda's support for the M23. Analysts say such sanctions could weaken Kabila's political clout, but that a lasting solution will come from dialogue and a process of establishing a democratic government in eastern DRC.
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author





