Donard trump azicwa Irani yatangajeko umuyobozi WA leta zunze ubumwe za Amerika azicwa
Read full story here 👇👇👇 in English and kinyarwanda

Advertisement
Perezida w’Inama y’Umutekano ya Iran, Ali Larijani, yasabye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwitwararika cyane, amumenyesha ko nacunga nabi azicwa. Larijani yavuze ko Iran idatinya ibikangisho byo mu nyandiko, amubwira ko n’abakomeye kumurusha batashobora gusenya iki gihugu
Ku wa 9 Werurwe 2026, Perezida Trump yatangarije ku rubuga Truth Social ko Iran nirasa ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli mu muyoboro wa Hormuz, Amerika izayisubiza byikubye inshuro 20. Trump yanditse ko Amerika izarasa ku bikorwa bya Iran, ibisenye ku buryo bitazashoboka ko byazongera kubakwa
Larijani yasubije Trump ko Iran idatinya ibikangisho byo mu nyandiko, amubwira ko n’abakomeye kumurusha batashobora gusenya iki gihugu. Ati “Iran ntitinya ibikangisho byawe byo mu nyandiko. N’abakomeye kukurusha ntibashobora gusenya Iran. Ucunge cyangwa se uzicwe!”
Kuva Amerika na Iran byatangira intambara tariki ya 28 Gashyantare 2026, Larijani ni umwe mu bayobozi bake b’i Tehran bibasira Trump n’abandi bayobozi b’Abanyamerika. Tariki ya 7 Werurwe, Larijani yatangaje ko Trump agomba kwishyura ikiguzi cy’intambara Amerika yashoje kuri Iran gusa bwo ntiyari yeruye ngo avuge niba amwifuriza gupfa
Ubushinjacyaha bwa Amerika bugaragaza ko inzego z’umutekano ziryamiye amajanja kuva iyi ntambara yatangira, zikeka ko hari umugambi Leta ya Iran iri gutegura wo kwicwa Trump
Larijani yavuze ko Amerika na Isiraheli babateye icyuma mu mutima nyuma yuko bishe Umuyobozi w’Ikirenga wabo, Ayatollah Seyyed Ali Hosseini Khamenei, avuga ko bitazagarukira aho kuko na bo bazasogota imitima yabo kandi by’igihe kirekire
Iran yavuze ko izakomeza kujiritsa mu ntambara, kandi ko izakora ibishoboka byose kugira ngo ihagarike ibitero bya Amerika na Isiraheli .

In English
Iran's National Security Council Chairman Ali Larijani has warned US President Donald Trump to be very careful, warning him that if he mishandles, he will be killed. Larijani said Iran is not afraid of written threats, telling him that even those more powerful than him cannot destroy the country.
On March 9, 2026, President Trump announced on the Truth Social website that if Iran attacks an oil tanker in the Strait of Hormuz, the United States will retaliate 20 times. Trump wrote that the United States will attack Iranian assets, destroying them so that they will be impossible to rebuild.
Larijani responded to Trump by saying that Iran is not afraid of written threats, telling him that even those stronger than him cannot destroy this country. He said, “Iran is not afraid of your written threats. He said,: Even those stronger than you cannot destroy Iran. Control or be killed!”
Since the US-Iran war began on February 28, 2026, Larijani has been one of the few leaders in Tehran to attack Trump and other American leaders. On March 7, Larijani said that Trump should pay the price for the war the US has waged against Iran, but he did not explicitly say whether he wished him dead.
The US prosecution indicates that security agencies have been on high alert since the start of this war, suspecting that the Iranian government is planning a plot to assassinate Trump.
Larijani said that America and Israel stabbed them in the heart after they killed their Supreme Leader, Ayatollah Seyyed Ali Hosseini Khamenei, and said that it will not stop there because they will also stab their hearts for a long time.
Iran said it would continue to defend itself in war, and would do everything it could to stop US and Israeli attacks.
Advertisement
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author
Advertisement





