Dore ingingo 14 zigize amasezerano ya Amerika na irani yashyizweho umukono kumunsi washize Tariki 17 kamena 2026
Soma inkuru yose hano 👇👇

Share
Dore ingingo 14 zigize amasezerano ya Amerika na irani yashyizweho umukono kumunsi washize Tariki 17 kamena 2026
Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashyize hanze ibigize amasezerano iki gihugu cyagiranye na Iran yo guhagarika intambara imaze amezi atatu n’igice ica ibintu mu Burasirazuba bwo Hagati. Ni amasezerano agizwe n’ingingo 14.
Iran igasabwa ko niyubahiriza aya masezerano izayungukiramo byinshi. Byinshi birimo ishoramari ryo kongera kubaka iki gihugu cyasenywe n’intambara.
Ubwo yari mu nama ya G7 yabereye mu Bufaransa, Perezida Donald Trump yavuze ko aya masezerano ashobora gushyirwaho umukono bidatinze. Biteganyijwe ko azasinywa ku wa 19 Kamena 2026, agasinyirwa mu Busuwisi.
Mu bikubiye muri aya masezerano harimo guhagarika intambara muri Iran n’ahandi yagukiye hose. Urugero ni muri Liban aho Israel ikomeje guhashyiriza Hezbollah. Harimo kandi ko ibihugu byombi bikwiye kubahana ubusugire bw’ikindi aho kwivanga muri gahunda zacyo.
Amerika na Iran byemeranyije ishyirwaho ry’iminsi 60 yo kuganira ku byo buri ruhande rwemera. Iyi minsi ishobora kongerwa mu gihe impande zombi zibyemeye. Iyi minsi izatangira ubwo imbanzirizamasezerano izaba yasinywe ku wa 19 Kamena 2026.
Impande zombi zemeje ko Amerika igomba guhita ihagarika ibikorwa byayo byo gukumira ubwato bwikoreye ibikomoka kuri peteroli bijya n’ibiva ku byambu bya Iran. Tehran na yo igafungura inzira ya Hormuz. Iyo nzira ikomeje gutuma ubukungu bw’Isi buzahara kuko inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu Isi.
Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bazategura uburyo bw’ishoramari rizafasha Iran kongera kwiyubaka. Bivugwa ko iri shoramari rizaba ringana na miliyari 300$ zizashorwa mu nzego zitandukanye muri Iran. Iri shoramari rizaba iry’abikorera.
Amerika yemeranyije na Iran ko izakuraho ibihano by’ubukungu yari yarafatiye Iran. Izakuraho kandi ibihano Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi kari karafatiye iki gihugu. Iran yasabwe kuzibukira iby’intwaro za kirimbuzi. Impande zombi zemeranyije ko zizaganira ku ikoreshwa rya Iranium Iran ikizeho. Mu zindi ngingo harimo kurekura umutungo wa Iran wafatiriwe n’ibihugu bitandukanye kubera ibihano yafatiwe, nubwo iyi ngingo itarafata umurongo. Hakabamo kandi ingingo zijyanye n’uburyo aya masezerano azashyirwa mu bikorwa.
In English
US officials have unveiled the details of a 14-point agreement the US has reached with Iran to end a three-and-a-half-month-long war in the Middle East.
Iran is expected to benefit greatly from these agreements if they comply. Many of them include investments to rebuild this war-torn country.
While attending the G7 summit in France, President Donald Trump said the agreement could be signed soon. It is expected to be signed on June 19, 2026, in Switzerland.
The agreement includes a ceasefire in Iran and its proxies, such as in Lebanon, where Israel continues to support Hezbollah. It also includes a commitment by both countries to respect each other's sovereignty and not interfere in each other's affairs.
The United States and Iran have agreed to a 60-day period for negotiations on a mutually acceptable deal. This period can be extended if both sides agree. This period will begin when the preliminary agreement is signed on June 19, 2026.
The two sides agreed that the United States should immediately end its actions to block oil shipments to and from Iranian ports. Tehran should also open the Strait of Hormuz, which continues to threaten the global economy as it carries 20% of the world's oil.
The United States and its partners will develop an investment package that will help Iran rebuild. It is estimated that this investment will amount to $300 billion, which will be invested in various sectors in Iran. This investment will be private.
The United States and Iran have agreed to lift economic sanctions on Iran. They will also lift UN Security Council sanctions on the country. Iran has been asked to refrain from developing nuclear weapons. The two sides have agreed to discuss Iran's use of uranium enrichment. Other provisions include the release of Iranian assets seized by various countries due to sanctions, although this has not yet been finalized. There are also provisions on how the agreement will be implemented.
Tuganire newsroom
Related articles
Related articles

Politics
NSANZIMANA Sylver
Dore ibyingenzi byagarutsweho mu nama yiga kwisanzure yabaye kuwa 9 nzeri 2026 yitabiriwe n'abayobozi b'ibihugu na za goverinoma zitandukanye ku isi
Soma inkuru yose hano 👇👇
220
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Here are some important things to know about President Paul Kagame's visit to Oman.
Read more here 👇👇
560
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Here's what happened when a Gabonese MP who was imprisoned for allegedly punching a Rwanda Air employee in the face at Kigali's Kanombe airport was released. Here's what both Rwanda and Gabon discussed on the issue.
Read more here 👇👇
190
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
President Paul Kagame attended a meeting in Paris, France on September 9, 2026, where he joined heads of state, heads of government, and key institutions in launching the International Space Conference. The conference, organized in partnership with France and Germany, aims to set a global vision for the use of space over the next 20 years.
Read more here
200
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇
1900
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Dore uko byagenze ngo Umudepite wa Gabon wari afungiye ikigali azira gukubita umukozi wa Rwanda Air urushyi i Kigali kukibuga k'indege ikanombe arekurwe ,dore ibyo ibihugu byombi Rwanda na Gabon byaganiriye kuri ikikibazo
Soma inkuru yose hano 👇👇
200
Sep 10
Share articles

NSANZIMANA Sylver
Author