Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko zigiye gutangira kwambura intwaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR
Read in English and kinyarwanda

Advertisement
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko zigiye gutangira kwambura intwaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abarimo abahoze ari abasirikare ba Ex-FAR n’Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hashize imyaka myinshi u Rwanda rugaragaza ko umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDC ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu kubera ibitero wagiye ugaba mu bice binyuranye by’igihugu bigahitana ubuzima bw’abantu.

Umutwe wa FDLR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse wayikwirakwije mu karere hose. Uvuga ko ushaka gukuraho ubutegetsi mu Rwanda. Gahunda y’ibikorwa by’ingabo [CONOPS] iri mu masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizabanzirizwa n’ibikorwa by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Martin Ngoga, ku wa 26 Werurwe 2026 yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko FDLR atari umutwe nk’indi isanzwe. Ati “FDLR ntabwo ari umutwe witwaje intwaro usanzwe. Ni umutwe w’abajenosideri washinzwe n’abasigaye mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ingengabitekerezo yayo ntiyahindutse.
Uyu mutwe umaze imyaka hafi 30 ushyigikiwe n’ubutegetsi bwa Congo ndetse mu myaka ya vuba Leta ya Kinshasa yawuvanze mu ngabo zayo bafatanya kurwanya AFC/M23. Umugaba Wungirije w’Ingabo za RDC, Lt Gen Nduru Jacques Ychaligonza, ku wa 29 Werurwe 2026 yabwiye itangazamakuru ko yoherejwe mu Burasirazuba bw’igihugu mu gace ka Kisangani bikorwa byo gutegura ibikorwa byo kwibasira FDLR.
Ati “Bagomba gutanga intwaro zabo ku bushake cyangwa ku ngufu.” Ychaligonza yavuze ko mu cyiciro cya mbere bazabanza gusaba abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro hasi ku neza. Ati “Ntitwifuza kumena amaraso.”
Yavuze ko aho bazajya bakirira imbunda hateganyijwe i Kisangani, ndetse abazajya bamara kuzirambika hasi bakazajya bashyikirizwa u Rwanda. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yigeze kuvuga ko FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10.
Abasesenguzi bagaragaje kenshi ko ingingo yo gusenya FDLR ishobora kugora FARDC kuko benshi mu basirikare bakuru b’uyu mutwe binjijwe mu ngabo z’igihugu, ndetse abarwanyi bawo bakaba bari ku rugamba mu bice bitandukanye barwanira ingabo za Leta.
U Rwanda rushimangira ko rukomeye ku kubahiriza amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, ndetse rushyigikiye inzira y’ibiganiro ya Doha. Rwizera ko amasezerano yagezweho akwiye gutangira gushyirwa mu bikorwa ndetse ko urwego rwagenwe rugomba kugenzura iyubahirizwa ryayo ari ingenzi mu guhamya ko buri wese akora ibyo yemeye kandi rugafasha mu kubishyira mu bikorwa.

In English
The Democratic Republic of Congo's army has announced that it will begin disarming the FDLR terrorist group, which includes former FAR soldiers and Interahamwe who carried out the 1994 Genocide against the Tutsi. For many years, Rwanda has shown that the FDLR group, which operates in the forests of eastern DRC, is a serious threat to national security due to attacks that have taken place in various parts of the country and claimed the lives of people.
The FDLR is based on the ideology of genocide and has spread it throughout the region. It claims to want to overthrow the government in Rwanda. The Plan of Operations [CONOPS] included in the peace agreement between Rwanda and the DRC signed in Washington, with the support of the United States, states that the removal of the security measures imposed by Rwanda will be preceded by the actions of the authorities of the Democratic Republic of the Congo to dismantle the FDLR terrorist group.
Rwanda's UN Ambassador, Martin Ngoga, told the UN Security Council on March 26, 2026 that the FDLR is not just another armed group. He said, "The FDLR is not just any armed group. It is a genocidal group formed by the survivors of the 1994 genocide against the Tutsi and its ideology has not changed."
This group has been supported by the Congolese government for nearly 30 years and in recent years the Kinshasa government has integrated it into its own forces to fight the AFC/M23. The Deputy Chief of Staff of the DRC Army, Lt Gen Nduru Jacques Ychaligonza, told the media on March 29, 2026, that he had been sent to the East of the country in the Kisangani area to prepare operations against the FDLR.
“They must surrender their weapons voluntarily or by force,” he said. Ychaligonza said that in the first phase, they will first ask FDLR fighters to lay down their weapons. “We do not want to shed blood,” he said.
He said that a place to receive the weapons is planned in Kisangani, and those who will lay down their weapons will be handed over to Rwanda. Rwandan Defense Forces Spokesperson Brig Gen Ronald Rwivanga once said that the FDLR is made up of between 7,000 and 10,000 fighters.
Analysts have repeatedly pointed out that the decision to dismantle the FDLR could be difficult for the FARDC because many of the group's senior soldiers have been integrated into the national army, and its fighters are on the battlefield in various areas fighting against government forces.
Rwanda reiterates its commitment to the implementation of the peace and economic cooperation agreement signed in Washington on December 4, 2025, and supports the Doha negotiations. It believes that the agreements reached should be implemented and that the designated body to monitor their implementation is essential to ensure that everyone is doing what they agreed to and to facilitate their implementation.
Advertisement
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author
Advertisement



