Karex igiye kuzamura ibiciro by’udukingirizo ku 30% kubera intambara ya Amerika na Iran
Read in English and kinyarwanda 👇👇👇

Advertisement
Karex igiye kuzamura ibiciro by’udukingirizo ku 30% kubera intambara ya Amerika na Iran
Ubuyobozi bw’uruganda rwa Karex rwo muri Malaysia, rukora udukingirizo twinshi ku Isi, rwatangaje ko rugiye kuzamura ibiciro byatwo ku kigero cya 30%. Impamvu ni uko intambara ihuza Amerika na Iran yatumye ibikoresho byifashishwa mu gukora udukingirizo bibura. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’uru ruganda, Goh Miah Kiat, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Karex ni rwo ruganda rwa mbere ku Isi rukora udukingirizo twinshi, rukora uturenga miliyari eshanu ku mwaka. Ruyoboye kandi izindi nganda zizwi cyane zirimo Durex na Trojan. Goh yavuze ko gukora udukingirizo byagoranye cyane kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2026.
Intambara ya Amerika, Israel na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, nyuma y’uko Amerika igabye ibitero muri Iran byishe abayobozi bakuru bari mu nama i Tehran, barimo Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga. Ingaruka ikomeye y’iyi ntambara ni ifungwa ry’inzira ya Hormuz inyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa ku Isi, byafunzwe na Iran.
Karex igaragaza ko mu gukora udukingirizo ikenera ‘ammonia’ na ‘silicone’ bifitanye isano n’ibikomoka kuri peteroli. Ariko kubera ifungwa rya Hormuz, kubona ibyo bikoresho byagoranye cyane, ibi bikaba byatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka kurusha uko byigeze bibaho mu mateka.
Goh yabwiye Bloomberg ko mu gihe uruganda ruri mu bibazo byo kubona ibikoresho, abakenera udukingirizo biyongereyeho 30% muri uyu mwaka. Yasobanuye ko mu bihe bibi by’intambara abantu bakomeza kwiyongera gukoresha udukingirizo kuko batizeye ahazaza, kandi ubyaye umwana ubu uba wongereye umubare w’abo ugomba kugaburira.
In English
Karex to raise condom prices by 30% due to US-Iran war
The management of the Malaysian company Karex, the world's largest condom manufacturer, has announced that it will increase its prices by 30%. The reason is that the war between the United States and Iran has led to a shortage of materials used to make condoms. This was announced by the company's CEO, Goh Miah Kiat, in an interview with the media.
Karex is the world's largest condom manufacturer, producing more than five billion a year. It also leads other well-known brands including Durex and Trojan. Goh said that condom production has been very difficult since the war began in February 2026.
The US-Israeli-Iranian war began on February 28, 2026, after the US launched attacks on Iran that killed senior officials at a meeting in Tehran, including Ayatollah Ali Khamenei, the Supreme Leader. The most significant consequence of this war was the closure of the Strait of Hormuz, through which 20% of the world's oil exports pass, by Iran.
Karex says that to make condoms, it needs ammonia and silicone, which are petroleum-based. But the closure of the Strait of Hormuz has made it difficult to obtain these materials, which has pushed oil prices to historic highs.
Goh told Bloomberg that while the company is struggling to get supplies, demand for condoms has increased by 30% this year. He explained that in times of war, people are more likely to use condoms because they are less confident about the future, and having a child means you have more people to feed.
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author





