Koreya ya Ruguru yagaragaje ko yishimiye ishyirwaho ry’Umuyobozi mushya w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei,
Read in English and kinyarwanda 👇👇👇 yy

Advertisement
Koreya ya Ruguru yagaragaje ko yishimiye ishyirwaho ry’Umuyobozi mushya w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, nyuma y’urupfu rwa se Ali Khamenei Ayotallah, wahoze kuri uwo mwanya. Ivuga ko bubaha uburenganzira n’icyemezo cy’abaturage ba Iran cyo kwihitiramo umuyobozi wabo
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Koreya ya Ruguru, Choe Son-hui, kuri uyu wa 11 Werurwe 2026, yashimye ishyirwaho ry’uwo muyobozi ndetse yamagana byimazeyo ibitero byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli kuri Iran. Yavuze ko igitero Iran yagabweho cyitemewe n’amategeko kandi byangiza amahoro n’umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga
Mojtaba Khamenei, umuhungu wa nyakwigendera Ayatollah Ali Khamenei, yatorewe kuba Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, asimbuye se waguye mu bitero bya Amerika na Isiraheli byagabwe tariki ya 28 Gashyantare 2026. Mojtaba afite imyaka 56, akaba umuhungu wa kabiri wa Khamenei, akaba ari n’umwe mu bubashywe muri Iran
Koreya ya Ruguru ivuga ko igitero cya Amerika na Isiraheli kitemewe n’amategeko kandi bigamije gusenya umusingi w’amahoro n’umutekano mu karere ndetse bikongera umwuka mubi n’ihungabana ku rwego mpuzamahanga. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Koreya ya Ruguru yagize ati: ”Turamagana byimazeyo igitero cya Amerika na Isiraheli kuko kitemewe n’amategeko bikaba bigamije gusenya umusingi w’amahoro n’umutekano mu karere ndetse bikongera umwuka mubi n’ihungabana ku rwego mpuzamahanga
Koreya ya Ruguru yamaganye ibyo bitero avuga ko byangiza imiyoborere ya politiki n’ubusugire bw’igihugu, avuga ko bidakwiye kwemerwa bigomba kwamaganwa no kwangwa n’Isi yose. Kwamagana iyo ntambara si bishya kuri Koreya ya Ruguru kuko hashize iminsi 12 yamaganye ibyo yise imyitwarire imeze nk’iy’agatsiko k’abagizi ba nabi mu Burasirazuba bwo Hagati

In English
North Korea has expressed its satisfaction with the appointment of Iran's new Supreme Leader, Mojtaba Khamenei, following the death of his father, Ayotallah Ali Khamenei, who previously held the position. It said it respects the right and determination of the Iranian people to choose their own leader.
North Korea's Foreign Ministry spokesman, Choe Son-hui, on March 11, 2026, welcomed the appointment of the leader and strongly condemned the attacks carried out by the United States and Israel on Iran. He said that the attack on Iran was illegal and undermined regional and international peace and security.
Mojtaba Khamenei, the son of the late Ayatollah Ali Khamenei, has been elected Supreme Leader of Iran, succeeding his father, who was killed in a US-Israeli airstrike on February 28, 2026. Mojtaba, 56, is Khamenei's second son and one of the most respected figures in Iran.
North Korea says the US and Israeli aggression is illegal and aims to destroy the foundation of regional peace and security and increase international tension and instability. A spokesman for the North Korean Foreign Ministry said: "We strongly condemn the US and Israeli aggression as it is illegal and aims to destroy the foundation of regional peace and security and increase international tension and instability."
North Korea condemned the attacks, saying they undermined the country's political governance and sovereignty, saying they were unacceptable and should be condemned and rejected by the entire world. Condemning the war is not new to North Korea, as it had condemned what it called the "gang-like behavior" of the Middle East 12 days ago.
Advertisement
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author
Advertisement




