Leta ya lrani yahanishije Umuhanzi ukomeye parastoo ahmadi gukubitwa inkoni 74 nyuma yo kugaragara kurubyiniro atambaye imyambaro yubahiriza umuco WA Irani ,yari yambaye isanzwe yiteye ibirungo by'abagore ,Kandi bitemewe mumuco wa irani
Soma inkuru yose hano 👇👇

Share
Leta ya lrani yahanishije Umuhanzi ukomeye parastoo ahmadi gukubitwa inkoni 74 nyuma yo kugaragara kurubyiniro atambaye imyambaro yubahiriza umuco WA Irani ,yari yambaye isanzwe yiteye ibirungo by'abagore ,Kandi bitemewe mumuco wa irani
Umuhanzi Parastoo Ahmadi wo muri Iran n’abandi barindwi bakoranye mu gitaramo cyatambutse kuri YouTube, bahanishijwe gukubitwa ibiboko 74 buri wese. Nyuma yo gushinjwa gutangaza ibihabanye n’umuco n’amategeko ngengamyitwarire by’icyo gihugu, uru rubanza rwaciwe n’urukiko rwo mu Ntara ya Qom.
Rushingiye ku gitaramo Ahmadi yakoze mu mpera za 2024 kigashyirwa kuri YouTube. Aho yari yagaragaye aririmba atambaye hijab, umwambaro wambarwa n’abagore muri Iran. Uyu muhanzi yari kumwe n’abandi barimo ucuranga piano, undi ukoresha gitari, n’abandi bose bambaye imyambaro yirabura.
Ahmadi yari yambaye mu buryo bunyuranyije n’umuco wa Iran ndetse yisize ibirungo mu maso no ku minwa. Yakoze ibi mu gihe Abanya-Iran n’igitsina gore batemerewe kwitwara uko, kandi basabwa kwambara bikwije hakurikijwe amategeko y’idini n’aya leta.
Iki gitaramo cyarebwe n’abarenga miliyoni eshatu ku muyoboro wa YouTube w’uyu muhanzi no ku zindi mbuga. Nyuma yacyo Tahmineh Monzavi, ufata amashusho uyu muhanzi, yagize ati: “Twahawe igihano cyo kumara imyaka ibiri tudakora ibijyanye n’ubuhanzi ndetse ntitwemerewe gusohoka igihugu, n’iboko 74 buri wese.”
Abayobozi ba Iran bavuga ko ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire n’iyubahirizwa ry’imyambarire y’abagore muri icyo gihugu. Aya mategeko asaba abagore bose kuba bambaye hijab mu ruhame, kandi abahanzi bagomba kubahiriza amabwiriza akomeye ku byo bemerewe gukora.
Iki gitaramo cyakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse gikurikirwa n’abantu benshi. Byatumye kiba kimwe mu bikorwa by’ubuhanzi byakuruye impaka zikomeye muri Iran no hanze yayo. Impaka zibanze ku mategeko akakaye igihugu gifite ku bagore n’abahanzi, ndetse no ku burenganzira bwo kwigaragaza mu buhanzi.
Read in English
The Iranian government has sentenced prominent singer Parastoo Ahmadi to 74 lashes after she appeared on stage without wearing traditional Iranian clothing. She was wearing a traditional Iranian dress and was wearing women's perfume, which is not acceptable in Iranian culture.
Iranian singer Parastoo Ahmadi and seven others who performed on YouTube have been sentenced to 74 lashes each after being accused of publishing content that violates the country's culture and morals, the ruling said.
Based on a performance Ahmadi gave in late 2024, which was posted on YouTube, she was seen singing without a hijab, the headscarf worn by women in Iran. The singer was accompanied by a pianist, a guitarist, and others dressed in black.
Ahmadi was dressed in a way that was against Iranian culture and had applied perfume to her face and lips. She did this at a time when Iranian men and women were not allowed to behave in such a way, and were required to dress modestly according to religious and state laws.
The performance was viewed by more than three million people on the artist's YouTube channel and other platforms. Afterwards, Tahmineh Monzavi, the artist's videographer, said: "We were sentenced to two years of artistic bans, not allowed to leave the country, and 74 shillings each."
Iranian authorities say her actions violate the country's code of conduct and dress code, which requires all women to wear the hijab in public, and artists must adhere to strict guidelines on what they are allowed to do.
The performance, which went viral on social media and attracted a large audience, has become one of the most controversial artistic events in Iran and abroad. The debate has focused on the country's harsh laws on women and artists, as well as the right to express themselves through art.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Entertainment
M Jo00Sep 1, 12:55 AM
Ambassadors of Christ Choir yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze
Korali Ambassadors Christ yanyuze abitabiriye igitaramo cyayo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana.

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 02:08 PM
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe abantu 17
Soma inkuru yose hano 👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 23, 12:37 AM
After Shaddy Boo appealed to the Rwanda National Investigation Agency (RIB) to investigate a young man named Iradukunda Aimable, known to many as Yugi Umukaraza, accusing him of raping her, the agency confirmed that it had received the complaint.
Read full story here 👇👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 23, 12:37 AM
RIB yatangajeko yakiriye ikirego cy'Uwamenyekanye nka shaddy boo kumbuga nkoranyambaga avuga ko yafashwe kungufu
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 22, 05:57 AM
The Iranian government has sentenced prominent singer Parastoo Ahmadi to 74 lashes after she appeared on stage without wearing traditional Iranian clothing. She was wearing a traditional Iranian dress and was wearing women's perfume, which is not acceptable in Iranian culture.
Read All here 👇👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 18, 05:03 AM
Ugandan singer Moses Ssali, known in the music industry as Bebe Cool, has accused Miss Mutesi Jolly, who was crowned Miss Rwanda in 2016
Read All here 👇👇 y
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author