Melania Trump, umugore wa Donald Trump, yatangaje ko nta mubano wihariye cyangwa ubucuti yigeze agirana na Jeffrey Epstein
In English and kinyarwanda 👇👇👇

Advertisement
Melania Trump, umugore wa Donald Trump, yatangaje ko nta mubano wihariye cyangwa ubucuti yigeze agirana na Jeffrey Epstein, wakurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abakobwa bato hagamijwe kubasambanya. Yavuze ko we n’umugabo we bahuriye mu birori byabereye mu Mujyi wa New York mu 1998, mbere y’imyaka ibiri ugereranyije n’igihe bahuriye na Epstein mu bindi birori bari bitabiriye hamwe Trump.
Melania Trump yahakanye aya makuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko Epstein ari we wamuhuje na Donald Trump. Yavuze ko atigeze aryamana na Epstein ndetse atigeze amenya ko hari ibyaha Epstein yari ari gukora.
Ati “Ibinyoma bimpuza na Jefrey Epstein bikwiye guhagarara none. Ntabwo ndi mu bahohotewe na Epstein.” Reuters yanditse ko Melania Trump yabivuze asoma itangazo akanga ko abanyamakuru bamubazaga ibibazo.
Melania yahakanye ko atigeze na rimwe ajya mu ndege ya Epstein cyangwa ngo asure ikirwa bwite cy’uyu mugabo ari na ho bivugwa ko yacururizaga abo bakobwa. Uyu mugore yavuze ko atari umutangabuhamya muri iyi dosiye ndetse izina rye ritigeze rigaragara mu birego biri mu nkiko, mu iperereza rya FBI cyangwa ahandi hose mu buryo bw’amatekegeko.
Ku wa 2 Mata 2026, Trump yirukanye uwari Minisitiri w’Ubutabera, Pam Bondi ndetse kimwe mu byo yazize harimo n’intege nke mu gushyira hanze inyandiko z’ikirego cya Epstein. Trump wabaye inshuti cyane ya Epstein yavuze ko umubano wabo warangiye mu myaka ya 2000
Izina rye kimwe n’ay’ibindi byamamare, abayobozi, abanyapolitiki n’abahanzi agaragara muri dosiye ya Epstein. Abenshi bahakana uruhare mu byaha uyu mugabo yakoze.
In English
Melania Trump, the wife of Donald Trump, has said she never had a personal relationship or friendship with Jeffrey Epstein, who is accused of trafficking underage girls for the purpose of sexual assault. She said she and her husband met at a party in New York City in 1998, two years before they met Epstein at another party Trump attended.
Melania Trump has denied the recent social media reports that Epstein was the one who introduced her to Donald Trump. She said she never had sex with Epstein and was not aware of any crimes Epstein was committing.
"The lies linking me to Jeffrey Epstein must stop now. I am not one of Epstein's victims," she said, according to Reuters, as Melania Trump read a statement denying that reporters were asking her questions.
Melania has denied ever being on Epstein's plane or visiting his private island where he allegedly trafficked the girls. The woman said she was not a witness in the case and her name has never appeared in any court filings, FBI investigations or any other legal process.
On April 2, 2026, Trump fired former Attorney General Pam Bondi, one of the reasons for her failure to release the Epstein indictment. Trump, who had been close friends with Epstein, said their relationship ended in the 2000s.
His name, along with that of other celebrities, leaders, politicians and artists, appears in the Epstein dossier. Many deny any involvement in the man's crimes.
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author





