Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko intambara bahanganyemo na Iran ari bwo igitangira,
Read in English and kinyarwanda 👇👇👇👇

Share
Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko intambara bahanganyemo na Iran ari bwo igitangira, kuko bari kongera indege nto n’inini z’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati, kandi bazakoresha amabombe atagira ingano barasa icyo gihugu. Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Hegseth yavuze ko ku bufatanye na Isiraheli ari bwo ibikorwa byabo bya girikare kuri Iran bigitangira ndetse bari kongera umuvuduko kandi badateze kuwugabanya
Hegseth yagize ati: ”Turi kongera umuvuduko nta kuwugabanya. Amabombe menshi n’abarwanyi benshi bahageze uyu munsi, Amerika izakoresha amabombe atabarika.” Ibyo byavuzwe mu gihe impungenge ziri kuba zose ku basivili bakomeje kugwa muri iyo ntambara, aho imibare igaragaza ko mu minsi itanu gusa abantu 1045 bamaze kuyigwamo muri Iran.
Inzobere mu by’amategeko zikomeje kwamagana iyo ntambara, aho zivuga ko inyuranyije n’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ndetse ibyo bihugu byarenze ku mategeko Mpuzamahanga. Imiryango itabara imbabare yagaragaje impungenge ku ngaruka zayo ku basivile bo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ubutabazi wo muri Noruveje, Jan Egeland, yavuze ko uko intambara ikaza umurego ariko ishyira mu kaga abasivile n’ibikorwa remezo. Ibitero bya Iran bimaze kwibasira ahari ibirindiro bya Amerika mu bihugu by’Abarabu n’ibikorwaremezo byaho birimo inganda za gaze n’amavuta
Ibitero bya Iran byagabwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, harimo Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, Bahrain, Kuwait, Qatar, na Iraq. Amerika yavuze ko izakoresha amabombe atagira ingano barasa Iran, mu gihe Iran yavuze ko yiteguye intambara mu gihe Amerika yagerageza ibikorwa bya gisirikare
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko atazahwema mu gihe igihugu ayoboye kitarongera kuba igihangange no gutinywa n’Isi, kandi azakora buri kimwe kizatuma cyongera kigakomera. Iran yavuze ko yiteguye kugaba ibitero simusiga ku birindiro by’ingabo za Amerika no kwihorera kuri Isiraheli mu gihe icyo ari cyo cyose Trump yayishotora
Ibitero bya Iran byagabwe mu gihe imibare igaragaza ko abantu barenga 333 bamaze gupfira muri Iran, mu gihe abarenga 747 bakomeretse. Icyakora, hari impungenge ko iyi mibare ishobora kwiyongera bitewe n’uko hari ibitero byibasiye ibice bituyemo abaturage benshi
minisitiri w'ingabo wa USA In English
US Secretary of Defense Pete Hegseth said the war they are facing with Iran is just beginning, as they will be deploying more fighter jets and bombers to the Middle East and using more bombs to target the country. In a press conference, Hegseth said that in cooperation with Israel, their military operations against Iran are just beginning and they are increasing the pace and do not expect to slow down.
"We are accelerating, not slowing down. More bombs and more fighters have arrived today, and the United States will use more bombs," Hegseth said, amid growing concerns about the civilian toll from the war, which has killed 1,045 people in Iran in just five days.
Legal experts continue to condemn the war, saying it violates the United Nations Charter and that the countries have violated international law. Aid groups have expressed concern about its impact on civilians in the Middle East.
The Secretary-General of the Norwegian International Relief Organization, Jan Egeland, said that as the war intensifies, it is putting civilians and infrastructure at risk. Iranian attacks have already targeted US bases in Arab countries and infrastructure, including oil and gas facilities.
Iran's attacks have targeted countries in the Middle East, including the United Arab Emirates, Bahrain, Kuwait, Qatar, and Iraq. The United States has said it will use "unlimited" bombs to target Iran, while Iran has said it is ready for war if the United States attempts military action.
US President Donald Trump has said he will not stop until his country is no longer a global superpower and a threat, and will do whatever it takes to make it stronger. Iran has said it is ready to launch a full-scale attack on US military bases and retaliate against Israel if Trump provokes it.
The Iranian attacks come as the death toll in Iran has risen to 333, with more than 747 injured. However, there are concerns that the toll could rise as attacks have targeted densely populated areas.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 3, 10:11 AM
French President Emmanuel Macron and his wife Brigitte Macron hosted Rwandan President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame at the Palais de l'Élysée on Tuesday evening, June 2, 2026.
Read all here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 3, 10:11 AM
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, n’umugore we Brigitte Macron bakiriye ku meza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame.
Soma inkuru yose hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 2, 05:47 PM
Kenyan President William Ruto has condemned the protests that have been going on for days demanding that the Kenyan government halt a US-led deal to build a hospital in the country.
Read all here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 2, 05:47 PM
Perezida wa Kenya William ruto yateye utwatsi abaturage bamaze iminsi bigaragambya basaba ko leta ya Kenya ihagarika amasezerano n'ibikorwa bya Amerika byo kubaka ibitaro BYA abora muri iki gihugu
Soma inkuru irambuye hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 30, 11:47 AM
US President Donald Trump has said he will make a final decision on the deal, while Iran says talks are ongoing but no final agreement has been reached.

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 30, 11:47 AM
Donald Trump, yatangaje ko agiye gufata icyemezo cya nyuma ku byerekeye ayo masezerano
Soma inkuru yose hano 👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author