Muri Amerika umugabo yishe Ababa 8 abarashe akomeretsa abagore ba 2
Read full story in English and kinyarwanda 👇👇👇👇

Advertisement
Muri Amerika umugabo yishe Ababa 8 abarashe akomeretsa abagore ba 2
Mu Mujyi wa Shreveport muri Leta ya Louisiana muri Amerika, habaye ishyano rikomeye. Umugabo witwa Shamar Elkins w’imyaka 31 yishe arashe abana 8 barimo abe barindwi bavukana, ndetse n’umwana wundi mubyara wabo. Ibi byabaye mu masaha ya mu gitondo ku Cyumweru. Nyuma y’ubwo bwicanyi, uyu mugabo na we yarashwe na Polisi ubwo yamuhigaga.
Abahitanwe n’abakomeretse
Abana bishwe bari mu kigero cy’imyaka 3 kugeza kuri 11. Batatu muri bo ni abahungu, abandi batanu ni abakobwa. Usibye abo bana, Shamar Elkins yanakomerekeje abagore babiri barimo n’uwe, ari na we nyina w’abana yishe. Abo bagore bombi barembye cyane nyuma yo kugirwaho ingaruka n’amasasu. Undi mwana umwe yarokotse nyuma yo gusimbuka ava mu gisenge yikubita hasi agerageza gukiza ubuzima bwe, ajyanwa kwa muganga.
Icyo Polisi ivuga ku iperereza
Chris Bordelon uvugira Polisi mu gace ka Shreveport yavuze ko bizeye ko uriya mugabo ari we warashe amasasu wenyine, kandi nta wundi muntu bafatanyije. Polisi ivuga ko ubu bwicanyi bwatewe n’ibibazo byo mu rugo “domestic disturbance”. Umwe mu bana warokotse ni we wahuruje inzego z’umutekano.
Amakimbirane yo mu rugo yari asanzwe
Bamwe mu bo mu muryango wa Elkins babwiye itangazamakuru ko yari afitanye ibibazo n’umugore we. Muramu we witwa Troy Brown yabwiye The Washington Post ko nyuma yo kugirana intonganya ziganisha kuri gatanya, Elkins yahindutse cyane, agaragara nk’umuntu utaye umutwe. Crystal Brown, umubyara w’umwe mu bagore bakomeretse, yabwiye Ibiro Ntaramakuru Associated Press ko uriya mugabo yari yara atakibana mu nzu imwe n’umugore we.
Gahunda zari ziteganyijwe
Kuri uyu wa Mbere, Shamar Elkins n’umugore we bari bateganyijwe kujya mu rukiko kuburana ibya gatanya. Amakimbirane yabo yari amaze igihe, bikekwa ko ari yo yamuviriyemo gukora ubwo bwicanyi bukomeye.
In English
In the US, a man shot and killed 8 people and injured 2 women.
In the city of Shreveport, Louisiana, in the United States, a terrible tragedy has occurred. A 31-year-old man named Shamar Elkins shot and killed eight children, including seven of his siblings, as well as another cousin. This happened in the early hours of Sunday morning. After the murders, the man himself was shot by police during a pursuit.
Deaths and injuries
The children killed ranged in age from 3 to 11. Three of them were boys and five were girls. In addition to the children, Shamar Elkins also wounded two women, including himself, the mother of the children he killed. Both women were seriously injured after being hit by bullets. Another child survived after jumping from a roof and falling to the ground in an attempt to save his life, and was taken to the hospital.
What the Police say about the investigation
Shreveport Police Chief Chris Bordelon said they believe the man was the sole shooter, and that no one else was involved. Police say the shooting was the result of a domestic disturbance. One of the children who survived called police.
Domestic conflicts were common.
Some of Elkins' family members told the media that he had been having problems with his wife. His brother-in-law, Troy Brown, told The Washington Post that after the argument that led to the breakup, Elkins had changed dramatically, appearing disoriented. Crystal Brown, the mother-in-law of one of the injured women, told The Associated Press that the man had been living in the same house as his wife for a long time.
The plans were in place.
Shamar Elkins and his wife were scheduled to appear in court on Monday for a divorce hearing. Their long-standing dispute is believed to have led to the horrific murder.
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author





