Netanyahu yavuze ko iyo ntambara ishobora kurangira vuba kandi ari intambara izagira iherezo
Read infull story here 👇 in English and kinyarwanda

Gallery

Advertisement
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yavuze ko intambara bafatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kurwanya Iran itazamara imyaka myinshi nkuko byagenze mu zindi ntambara zabaye mu Karere iherereyemo mu myaka yashize. Netanyahu yavuze ko iyo ntambara ishobora kurangira vuba kandi ari intambara izagira iherezo
Isiraheli ikomeje kwagura ibitero aho yatangiye kurasa ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah muri Libani mu gihe Iran na yo ikomeje kurasa mu bihugu byo mu Karere k’Uburasirazuba bwo hagati ahari ibirindiro byose by’ingabo za Amerika. Kuri uyu wa 03 Werurwe 2026, intambara yinjiye ku munsi wa kane, aho humvikanye urusaku rw’amasasu hirya no hino i Tel Aviv ndetse no muri Iran.
Nubwo Isiraheli yagabye ibitero mu nyubako ikoreramo igitangazamakuru cya Leta ya Iran ariko mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri indege zitagira abapilote bikekwa ko zaturutse muri Iran, zagabye igitero kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Riyadh muri Arabiya Saoudite. Minisiteri y’Ingabo ya Arabiya Saoudite yatangaje ko hari ibindi bitero by’indege umunani byaburijwemo mbere yuko zigera muri uwo mujyi.
Intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli kuri Iran yatangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ndetse ibitero byagabwe i Tehran mu murwa Mukuru w’icyo gihugu, byahitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei Ayatollah. Kwihorera kwa Iran kwatumye intambara ikwira mu karere aho yarashe mu bihugu bitandukanye aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifite ibikorwa.
Abantu amagana barapfa, ibikorwa remezo birangirika ndetse ingendo z’indege zirahagarara mu bihugu byo karere no ku yindi migabane kubera umutekano muke. Ibitero bya Iran byagabye mu karere bigamije kwangiza ubushobozi bwa Amerika n’ubw’Isiraheli.

In English
Israeli Prime Minister Benjamin Netanyahu said the war they are waging with the United States against Iran will not last for years, as has happened in other wars in the region in recent years. Netanyahu said the war could end soon and is a war that will have an end.
Israel continues to expand its attacks, having begun shelling Hezbollah bases in Lebanon, while Iran continues to fire at countries in the Middle East where all US military bases are located. On March 3, 2026, the war entered its fourth day, with gunfire heard throughout Tel Aviv and Iran.
Despite Israel's strikes on the Iranian state media building, drones believed to have originated in Iran attacked the US embassy in Riyadh, Saudi Arabia, early Tuesday. The Saudi Defense Ministry said eight other drone attacks were intercepted before they reached the city.
The US-Israeli war on Iran began last Saturday with attacks in Tehran, the country's capital, that killed Iran's Supreme Leader, Ayatollah Ali Khamenei. Iran's retaliation has spread the war to the region, with missiles fired at various countries where the US has operations.
Hundreds of people have died, infrastructure has been damaged, and air travel has been grounded in countries in the region and on other continents due to insecurity. Iran's attacks in the region are aimed at undermining American and Israeli capabilities.
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author
Advertisement





