Ntago genocide yatewe n'ihanurwa ry'indege ya habyarimana ,Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko guhuza ihanuka ry’indege ya Habyarimana Juvénal na Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukwigiza nkana
Read in English and kinyarwanda 👇👇👇👇

Share
Ntago genocide nti yatewe n'ihanurwa ry'indege ya habyarimana ,Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko guhuza ihanuka ry’indege ya Habyarimana Juvénal na Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukwigiza nkana. Yagaragaje ko Jenoside ari umugambi utegurwa ugamije kurimbura abantu hashingiwe ku bwoko, ubwenegihugu, ibara ry’uruhu cyangwa idini, kandi ko uwo mugambi uba ushyigikiwe n’ubuyobozi buriho.
Minisitiri Bizimana yavuze ko uruhare rwa Habyarimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruhera ku kuba ari we musirikare wa mbere ku rwego rwa ofisiye u Rwanda rwagize ndetse aba umuyobozi w’ingabo ariko zari zishingiye ku ivangura. Yavuze ko Habyarimana yatojwe gutyo aba ari ko aziyobora noneho bigeze mu 1962 zica Abatutsi barenga 2000 i Byumba bazira ko ngo hateye Inyenzi zivuye i Bugande.
Iby’uruhare rwa Habyarimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu kuyitegura byanabonwe n’imiryango mpuzamahanga ndetse ibitangaho umuburo ku butegetsi bwe nubwo nta cyabikozweho kandi icyo gihe indege yari itarahanurwa. Minisitiri Bizimana yavuze ko hari raporo yakozwe na Amnesty International mu 1992 igaragaza ko hari abantu bamaze kumenyekana bishwe na Leta ya Habyarimana mu bice bitandukanye bagera ku 1000.
Hari kandi n’abadipolomate bari mu Rwanda mbere ya Jenoside barimo uwari Ambasaderi w’u Bufaransa n’abandi bagaragaje ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, hamwe n’ibinyamakuru birenga 20 byo mu mahanga mu 1964 byatangaje ko ibiri kubera mu Rwanda ari Jenoside.
Gen. Romeo Dallaire wari uyoboye ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda yagaragaje muri Mutarama 1994 ko imyiteguro ya Jenoside igeze kure ndetse ko n’intwaro zizakoreshwa zatangiye kwegeranywa nubwo nta cyabikozweho.
Dr. Bizimana yaboneyeho kwiyama umuryango wa Habyarimana ukomeje gukaza umurego mu kumugira umutagatifu imbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi bagoreka amateka nkana bakagera ubwo bavuga ko ihanurwa ry’indege ari yo ntandaro yayo nyamara ukuri kw’amateka kubigaragaza neza.
In English
The Minister of Rwandan Unity and Civic Engagement, Dr. Bizimana Jean Damascène, said that linking the downing of Habyarimana Juvénal's plane to the Genocide against the Tutsi is a deliberate distortion. He explained that Genocide is a planned plan to exterminate people based on ethnicity, nationality, skin color or religion, and that this plan is supported by the current leadership.
Minister Bizimana said that Habyarimana's role in the Genocide against the Tutsi was due to the fact that he was the first officer-ranking officer that Rwanda had and even the leader of the army, but it was based on discrimination. He said that Habyarimana was trained in this way and led them until in 1962 they killed more than 2,000 Tutsi in Byumba because of an alleged attack by the Inyenzi from Uganda.
Habyarimana's role in the Genocide against the Tutsi was also recognized by international organizations and warned against by his regime, although nothing was done about it and the plane had not been shot down at the time. Minister Bizimana said that a report by Amnesty International in 1992 indicated that there were approximately 1,000 people identified as having been killed by the Habyarimana government in various areas.
There were also diplomats who were in Rwanda before the genocide, including the former French Ambassador and others who exposed the killings of the Tutsi, and more than 20 foreign newspapers in 1964 declared that what was happening in Rwanda was genocide.
Gen. Romeo Dallaire, who led the UN peacekeeping mission in Rwanda, revealed in January 1994 that preparations for the genocide were well advanced and that weapons to be used had begun to be gathered, although nothing had been done about it.
Dr. Bizimana took the opportunity to rebuke the Habyarimana family, which continues to intensify its efforts to make him a saint in the face of the Genocide against the Tutsi, as well as others who deliberately distort history to the point of saying that the plane crash was its cause, when historical truth clearly shows otherwise.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 3, 10:11 AM
French President Emmanuel Macron and his wife Brigitte Macron hosted Rwandan President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame at the Palais de l'Élysée on Tuesday evening, June 2, 2026.
Read all here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 3, 10:11 AM
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, n’umugore we Brigitte Macron bakiriye ku meza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame.
Soma inkuru yose hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 2, 05:47 PM
Kenyan President William Ruto has condemned the protests that have been going on for days demanding that the Kenyan government halt a US-led deal to build a hospital in the country.
Read all here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 2, 05:47 PM
Perezida wa Kenya William ruto yateye utwatsi abaturage bamaze iminsi bigaragambya basaba ko leta ya Kenya ihagarika amasezerano n'ibikorwa bya Amerika byo kubaka ibitaro BYA abora muri iki gihugu
Soma inkuru irambuye hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 30, 11:47 AM
US President Donald Trump has said he will make a final decision on the deal, while Iran says talks are ongoing but no final agreement has been reached.

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 30, 11:47 AM
Donald Trump, yatangaje ko agiye gufata icyemezo cya nyuma ku byerekeye ayo masezerano
Soma inkuru yose hano 👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author