Perezida Kagame yazamuye ba Ofisiye Bakuru ba Rcs 46 bari ku ipeti rya Superintendent bagirwa Senior Superintendent ndetse yirukana ABAyobozi 6
Soma inkuru yose hano 👇👇

Share
Perezida Kagame yazamuye ba Ofisiye Bakuru ba Rcs 46 bari ku ipeti rya Superintendent bagirwa Senior Superintendent ndetse yirukana ABAyobozi 6
Perezida Paul Kagame, Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka nini mu bayobozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora, RCS, aho yazamuye mu ntera abakozi benshi, anirukana abandi kubera impamvu zitandukanye z’akazi n’imyitwarire.
Nk’uko itangazo rya RCS ribivuga, Perezida Kagame yazamuye ba Ofisiye Bakuru 46 bari ku ipeti rya Superintendent bagirwa Senior Superintendent. Ni intambwe igaragaza ko hari abakozi bashimwe ku mikorere yabo no ku ruhare bagira mu kunoza imicungire y’amagorero mu gihugu.
Mu byiciro bya Ofisiye bato, abagera kuri 37 bari bafite ipeti rya Chief Inspector bahawe irya Superintendent, naho 18 bari Inspectant bagirwa Chief Inspectant. Abandi 10 bari Assistant Inspectant na bo bazamuwe ku ipeti rya Inspectant. Uko kuzamurwa bigamije guhemba umurava n’ubushobozi mu kazi ka buri munsi.
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yashyize mu buzima busanzwe ba Ofisiye Bakuru n’abandi bato bagera kuri batanu, mu gihe yirukanye abakozi 6 bo ku rwego rw’Ofisiye Bakuru, 13 bo ku rwego rw’Ofisiye bato, hamwe na ba Sous-Ofisiye n’abadawa 277. Ibyo birukana bikekwa ko bifitanye isano n’ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza mashya yo gucunga neza amagorero no kurwanya imyitwarire idahwitse.
Impinduka nk’izi ziba buri gihe mu nzego z’umutekano mu Rwanda, mu rwego rwo kunoza imikorere no kugira abayobozi bafite ubushobozi n’inyangamugayo. RCS ifite uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abafungwa no kubafasha kwisubira mu buzima busanzwe, bityo gushyiraho abayobozi bakwiye bikaba ingenzi.
Abasesenguzi bavuga ko izi mpinduka zishobora kandi kuba ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bukomeje gushyira imbaraga mu isuku n’imyitwarire mu nzego zishinzwe umutekano, ndetse no gufungura inzira ku bakiri bato kugira ngo bazamurwe bashingiye ku bushobozi aho kugendera ku bihe gusa.
In English
President Kagame promoted 46 RCS Senior Officers from the rank of Superintendent to Senior Superintendent and dismissed 6 Directors.
President Paul Kagame, Commander-in-Chief of the Rwandan Armed Forces, has made major changes to the leadership of the Rwanda Correctional Service (RCS), promoting many employees and dismissing others for various performance and disciplinary reasons.
According to a statement from RCS, President Kagame has promoted 46 Senior Officers from the rank of Superintendent to Senior Superintendent. This move reflects the recognition of staff for their performance and contribution to improving the management of crime in the country.
In the Junior Officers category, 37 Chief Inspectors were promoted to Superintendent, while 18 Inspectors were promoted to Chief Inspector. Another 10 Assistant Inspectors were also promoted to Inspector. These promotions are intended to reward dedication and efficiency in daily work.
On the other hand, President Kagame has demoted five senior officers and other junior officers, while dismissing six senior officers, 13 junior officers, and 277 non-commissioned officers and non-commissioned officers. These dismissals are believed to be related to the implementation of new regulations to better manage conflicts and combat misconduct.
Such changes are a regular occurrence in Rwanda's security apparatus, in order to improve performance and have competent and honest leaders. RCS plays a key role in changing the lives of prisoners and helping them reintegrate into normal life, so appointing the right leaders is essential.
Analysts say these changes could also be a sign that the administration is continuing to focus on improving the cleanliness and ethics of the security forces, as well as opening the way for younger people to be promoted based on ability rather than just experience.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
President Kagame chaired a meeting of the RPF Politburo
Read All here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
Perezida Kagame yayoboye inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 02:08 PM
Rwanda National Police operating in Rulindo District arrested 17 people.
Read All here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
A South Korean court sentenced former President Yoon Suk-yeol to two years in prison on Monday, July 13, 2026.
Read all here

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 25, 06:58 PM
Kenya's Interior Minister Kipchumba Murkomen said 355 people have been arrested following protests across the country on Thursday. The protests were held to commemorate those killed in the Gen-Z protests of 2024.
Read full story here 👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author