Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igisirikare cy’iki gihugu cyabashije gutabara umupilote w’indege y’intambara ya F-15E iherutse kuraswa na Iran.
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Share

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igisirikare cy’iki gihugu cyabashije gutabara umupilote w’indege y’intambara ya F-15E iherutse kuraswa na Iran. Iyi ndege ya Amerika yarashwe na Iran ku wa Gatanu tariki 3 Mata 2026. Umupilote wari uyitwaye yahise aburirwa irengero, ndetse Iran ishyiraho igihembo ku muturage wese uzamubona
Trump yavuze ko babashije gutabara uyu mupilote wabo, agize ati “Twamubonye. Banyamerika bagenzi banjye, mu masaha menshi ashize Igisirikare cya Amerika cyatangije igikorwa cyo gushakisha no gutabara kiri mu bikomeye byabayeho mu mateka ya Amerika, kubera umwe mu basirikare bacu, uri no muri ba Colonel bubashywe cyane. Nishimiye kubabwira ko ameze neza cyane.”
Uyu musirikare watabawe yasanganywe ibikomere ariko bidakabije. Iyi mpanuka ikiba umwe mu bapilote bari batwaye iyi ndege yahise atabarwa, ariko uwa kabiri aburirwa irengero. Yabonetse nyuma y’amasaha menshi bagenzi be batangije ibi bikorwa byo kumushakisha.
Ingabo za Amerika na zo zahise zitangiza ibikorwa byo gushakisha uyu mugenzi wabo ngo atabarwe, mbere y’uko Iran imufata. Ibi byabaye mu gihe umubano hagati ya Amerika na Iran uri mu gihe kigoye, hamwe n’igitero cya Amerika kuri Iran gishoboka

In English
The US President, Donald Trump, announced that the US military has rescued the pilot of the F-15E fighter jet that was recently shot down by Iran. The US jet was shot down by Iran on Friday, April 3, 2026. The pilot was immediately reported missing, and Iran has offered a reward for any citizen who finds him.
Trump said they were able to rescue their pilot, saying, "We found him. My fellow Americans, in the last several hours the United States military has launched one of the largest search and rescue operations in American history for one of our service members, a highly respected Colonel. I am pleased to report that he is doing very well."
The rescued soldier was found with minor injuries. One of the pilots on board the plane was rescued, but the second one was reported missing. He was found several hours after his colleagues launched a search operation.
The US military immediately launched a search operation to rescue their colleague before Iran captured him. This comes at a time when relations between the US and Iran are at a critical juncture, with a possible US attack on Iran looming.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
President Kagame chaired a meeting of the RPF Politburo
Read All here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
Perezida Kagame yayoboye inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 02:08 PM
Rwanda National Police operating in Rulindo District arrested 17 people.
Read All here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
A South Korean court sentenced former President Yoon Suk-yeol to two years in prison on Monday, July 13, 2026.
Read all here

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 25, 06:58 PM
Kenya's Interior Minister Kipchumba Murkomen said 355 people have been arrested following protests across the country on Thursday. The protests were held to commemorate those killed in the Gen-Z protests of 2024.
Read full story here 👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author