Polisi yโi Londres yataye muri yombi Peter Mandelson, wabaye Ambasaderi wโu Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
English and kiswahili ๐๐๐๐ read more here ๐๐ Soma inkuru yose hano ๐๐

Share
Polisi yโi Londres yataye muri yombi Peter Mandelson, wabaye Ambasaderi wโu Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azira ibikorwa bigaragara mu nyandiko zโikirego cya Jeffrey Epstein wakurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abana bโabakobwa hagamijwe kubasambanya. Mandelson wโimyaka 72 yirukanywe mu myanya yose yโabadipolomate muri Nzeri 2025 hamaze kugaragara ko yari afitanye ubucuti bukomeye na Epstein
E-mail zashyizwe hanze muri Mutarama 2026 zigaragaza ko Peter Mandelson yasangiraga amakuru na Epstein, ubwo yari muri Guverinoma yari iyobowe na Minisitiri wโIntebe Gordon Brown. Ubutumwa bwagiye hanze bugaragaza ko Mandelson na Epstein bari inshuti cyane kuruta uko byagaragaraga mu ruhame.
Mandelson yari aherutse gusezera mu ishyaka ryโabakozi riri ku butegetsi ndetse yahise yegura muri Sena yโu Bwongereza. Mu cyumweru gishize kandi murumuna wโUmwami Charles III, Andrew Mountbatten-Windsor, na we yatawe muri yombi akekwaho imyitwarire idahitswe mu kazi ka Leta, aho bivugwa ko yohererezaga amakuru Jeffrey Epstein. Gusa nyuma we yaje kurekurwa.
Polisi yโi Londres yavuze ko yataye muri yombi umusaza wโimyaka 72 akekwaho imyitwarire mibi mu kazi ka leta. Iperereza ryatangiye mu ntangiriro za 2026, kandi polisi yavuze ko yagiye gushakisha mu nyumba za Mandelson i Wiltshire na Londres.

In English
London police have arrested Peter Mandelson, the former British ambassador to the United States, over his activities in connection with the Jeffrey Epstein case. Mandelson, 72, was stripped of all diplomatic posts in September 2025 after it emerged he had a close relationship with Epstein.
Leaked emails in January 2026 show that Peter Mandelson shared information with Epstein while he was in the government led by Prime Minister Gordon Brown. The leaked messages suggest that Mandelson and Epstein were much closer friends than had been publicly acknowledged.
Mandelson had recently resigned from the ruling Labour Party and resigned from the British Senate. Last week, King Charles III's brother, Andrew Mountbatten-Windsor, was also arrested on suspicion of misconduct in public office, where he allegedly passed information to Jeffrey Epstein. He was later released.
London police said they had arrested a 72-year-old man on suspicion of misconduct in public office. The investigation began in early 2026, and police said they had searched Mandelson's homes in Wiltshire and London.
peter mandelsonMore from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 3, 10:11 AM
French President Emmanuel Macron and his wife Brigitte Macron hosted Rwandan President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame at the Palais de l'รlysรฉe on Tuesday evening, June 2, 2026.
Read all here ๐๐

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 3, 10:11 AM
Perezida wโu Bufaransa, Emmanuel Macron, nโumugore we Brigitte Macron bakiriye ku meza Perezida Paul Kagame wโu Rwanda na Madamu Jeannette Kagame.
Soma inkuru yose hano ๐๐

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 2, 05:47 PM
Kenyan President William Ruto has condemned the protests that have been going on for days demanding that the Kenyan government halt a US-led deal to build a hospital in the country.
Read all here ๐๐

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 2, 05:47 PM
Perezida wa Kenya William ruto yateye utwatsi abaturage bamaze iminsi bigaragambya basaba ko leta ya Kenya ihagarika amasezerano n'ibikorwa bya Amerika byo kubaka ibitaro BYA abora muri iki gihugu
Soma inkuru irambuye hano ๐๐

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 30, 11:47 AM
US President Donald Trump has said he will make a final decision on the deal, while Iran says talks are ongoing but no final agreement has been reached.

Politic
NSANZIMANA Sylver00May 30, 11:47 AM
Donald Trump, yatangaje ko agiye gufata icyemezo cya nyuma ku byerekeye ayo masezerano
Soma inkuru yose hano ๐๐
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author