RIB yafunze Habarurema ukekwaho gushuka no gusambanya abakobwa , gusambanya umwana
Soma inkuru yose hano 👇👇

Share
RIB yafunze Habarurema ukekwaho gushuka no gusambanya abakobwa , gusambanya umwana
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Habarurema Jean D’amour ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa batandukanye, abizeza akazi. Iperereza ryagaragaje ko uyu mugabo yakoreshaga uburyo bwo gushuka abakobwa bari bashaka akazi, hanyuma akabafata ku ngufu.
Habarurema yabaga ku rubuga rwa WhatsApp rwitwa ‘shaka umukunzi’, aho hacishwaga n’amatangazo y’akazi. Iyo yabonaga umukobwa wanditse ko akeneye akazi, yamwandikiraga mu ibanga akamubeshya ko ashobora kumubonera akazi i Shyorongi. Iyo bemeranywaga yamwohererezaga itike, akamubwira ko bahura, hanyuma akamujyana mu gashyamba kari hafi y’aho atuye.
Aho yabagezaga yabasambanyaga ku ngufu, akanabambura ibyo bari bafite byose, nyuma yo kubatera ubwoba ko azabica. Bamwe mu bakobwa yagerageje gusambanya babashije kumucika, aho umwe yanagerageje kumurwanya bikamuviramo gukomerekera icyuma.
Abakobwa yakoreyeho ibyaha babaga bavuye mu bice bitandukanye birimo Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kamonyi na Bugesera. Muri bo harimo n’utaruzuza imyaka y’ubukure, bityo akurikiranyweho no gusambanya umwana.
Ibyaha akurikiranyweho
RIB ivuga ko Habarurema akurikiranyweho ibyaha bitatu: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, ndetse na ,gusambanya umwana, Ibi byaha biteganyirizwa ibihano biremereye mu mategeko y’u Rwanda.
Inyuma y’ikibazo: Gushuka abantu ku mbuga nkoranyambaga*
Iki kibazo cyongeye gushyira ahagaragara ibyago byo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gushuka abantu, cyane cyane abashaka akazi. Mu Rwanda no mu bindi bihugu, abagizi ba nabi bakomeje kwifashisha WhatsApp, Facebook na Telegram mu gushaka abantu bababeshya amahirwe y’akazi cyangwa ubufasha bw’amafaranga.
RIB yashimiye abatanze amakuru yatumye uyu mugabo afatwa, kandi yihanangiriza abantu bose kugira amakenga igihe bahuye n’ababizeza akazi cyangwa ibindi bintu bitandukanye. Yasabye abaturage kutajya bemera guhura n’abantu batamenye neza, cyane cyane mu bice by’itamenwa, no gutanga amakuru vuba igihe babonye ibimenyetso by’icyaha.
In English
RIB arrests Habarurema suspected of seducing and raping girls, raping a child
The Rwanda Investigation Bureau (RIB) has arrested Habarurema Jean D’amour, who is accused of sexually abusing various girls, promising them jobs. Investigations revealed that the man used a method of deceiving girls who were looking for jobs, and then raped them.
Habarurema was on a WhatsApp group called ‘shaka umukunzi’, where he was exposed to job advertisements. When he saw a girl who had posted that she needed work, he would secretly write to her, telling her that he could find her a job in Shyorongi. When they agreed, he would send her a ticket, tell her to meet him, and then take her to a forest near his home.
When he arrived, he would rape them, strip them of everything they owned, and threaten to kill them. Some of the girls he attempted to rape managed to escape, while one even tried to fight him off, resulting in a knife wound.
The girls he committed crimes against were from different areas including Kigali City, Kamonyi District and Bugesera. Among them was a minor, and he was charged with child rape.
Charges against him
RIB says that Habarurema is being charged with three crimes: sexual assault, criminal trespass to murder, and child rape. These crimes carry severe penalties under Rwandan law.
Behind the Scenes: Social Media Scams*
This incident has once again highlighted the dangers of using social media to scam people, especially job seekers. In Rwanda and other countries, criminals continue to use WhatsApp, Facebook and Telegram to recruit people with false job opportunities or financial assistance.
RIB thanked the information that led to the man's arrest, and warned everyone to be cautious when meeting with people who promise them jobs or other things. It asked the public to avoid meeting people they do not know well, especially in inaccessible areas, and to report information promptly when they see evidence of a crime.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

World
NSANZIMANA Sylver00May 27, 07:00 PM
Arsenal fan dies of alcohol poisoning The sudden death of Tuyishimire Leandre, who was celebrating the trophy Arsenal won, was apparently killed by excessive alcohol.
Read All here 👇👇👇

World
NSANZIMANA Sylver00May 27, 07:00 PM
Umufana wa arsenal yishwe n'inzoga Urupfu rutunguranye rwa Tuyishimire Leandre wishimiraga igikombe arsenal yatwaye ,ankwa inzoga nyinshi ziramwica
Soma inkuru yose 👇 👇👇

World
NSANZIMANA Sylver00May 11, 05:57 AM
UEBR Kigali Church commemorates the 1994 Genocide against the Tutsi for the 32nd time, emphasizing the fight against divisionism
Read All here 👇👇👇👇

World
NSANZIMANA Sylver00May 11, 05:57 AM
ITorero rya UEBR Kigali ryibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mumwaka 1994,ishimangira kurwanya amacakubiri
Soma inkuru yose hano 👇👇

World
NSANZIMANA Sylver00May 8, 01:47 PM
Abakobwa 2 biga kuri EAV/Gitwe batawe muri yombi bakekwaho gukubita umurezi wabo
Soma inkuru yose hano 👇👇

World
NSANZIMANA Sylver00Apr 21, 05:08 AM
Abanyamurenge baba muri Amerika na Kenya bigaragambije basaba ko bene wabo barengerwa
Read in English and kinyarwanda 👇👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author