RIB yatangiye iperereza ku rupfu rwa Ishimwe Odile n’ikekwa ry’uko yasambanyijwe kwa muganga
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Share
RIB yatangiye iperereza ku rupfu rwa Ishimwe Odile n’ikekwa ry’uko yasambanyijwe kwa muganga
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku rupfu rwa Ishimwe Odile, umukobwa uherutse kwitaba Imana aguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK). RIB kandi rwemeje ko rwataye muri yombi umuforomo ukekwaho kumusambanya.
Urupfu rwa Ishimwe rwateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko umuvandimwe we ashyize hanze amajwi avuga ko mbere yo kwitaba Imana yasambanyijwe n’umwe mu bakozi b’ivuriro. Yavuze ko Ishimwe yari arwariye mu cyumba cy’indembe (ICU), aho abarwayi batemererwa gusurwa n’abavandimwe, bityo akitabwaho n’abakozi b’ivuriro gusa. Bikekwa ko ari muri icyo gihe yaba yarahohotewe.
Nubwo Ishimwe yari arembye ku buryo atabashaga kuvuga, byavugwa ko yanditse ku gapapuro agaragaza ko yasambanyijwe n’umukozi wo kwa muganga. Umuryango we kandi wavuze ko hakekwa imicungire mibi y’imiti, aho imwe mu miti baguriraga umurwayi itamugeragaho ahubwo ikaba yarahishwaga cyangwa ikakoreshwa mu nyungu z’abakozi b’ivuriro.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko iperereza ryatangiye. Yavuze ko ku wa 19 Werurwe 2026 RIB yakiriye ikirego cy’umukobwa w’imyaka 29 washinje umuforomo kumuhohotera mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, uwo muforomo ahita atabwa muri yombi, arafungwa, dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
Dr. Murangira yavuze ko n’ibyagaragajwe n’umuryango wa nyakwigendera nyuma y’urupfu rwe biri gukorwaho iperereza, kugira ngo hamenyekane niba hari amakosa cyangwa uburangare bwabaye mu kumwitaho. RIB yashimangiye ko izakurikirana ikibazo cyose kugeza ukuri kugaragaye.
RIB yasabye buri wese ufite amakuru ajyanye n’iki kibazo kuyatanga, kugira ngo hakorwe iperereza rirambuye kandi ubutabera buboneke.
In English
RIB has launched an investigation into the death of Ishimwe Odile and the suspicion that she was raped at the hospital.
The Rwanda Investigation Bureau (RIB) has announced that it has launched an investigation into the death of Ishimwe Odile, a young woman who recently died at the Kigali University Hospital (CHUK). The RIB also confirmed that it has arrested a nurse suspected of raping her.
Ishimwe's death has sparked a huge debate on social media after her brother posted a video claiming that she was raped by a hospital staff member before she died. He said Ishimwe was in the intensive care unit (ICU), where patients are not allowed to have family visits, and was therefore cared for only by hospital staff. It is believed that this is when she was raped.
Although Ishimwe was too ill to speak, she reportedly wrote on a piece of paper that she had been raped by a hospital worker. Her family also alleged that there was suspicion of mismanagement of medication, with some of the medication purchased for the patient not reaching him but being hidden or used for the benefit of hospital staff.
In a press conference on Tuesday, April 21, 2026, RIB Spokesperson, Dr. Murangira B. Thierry, confirmed that an investigation had begun. He said that on March 19, 2026, RIB received a complaint from a 29-year-old woman who accused a nurse of sexually assaulting her. The nurse was immediately arrested, detained, and her file was forwarded to the Public Prosecution Service.
Dr. Murangira said that the statements made by the deceased's family after his death are also being investigated to determine if there was any negligence or wrongdoing in his care. RIB stressed that it will follow up on the entire matter until the truth is revealed.
RIB has asked anyone with information related to this matter to come forward, so that a thorough investigation can be conducted and justice can be served.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Health
NSANZIMANA Sylver00May 26, 12:02 PM
The effects of medications on male potency during ejaculation
Read all about it here 👇👇👇👇

Health
NSANZIMANA Sylver00May 26, 12:02 PM
Ingaruka z’imiti ku mbaraga z’abagabo mugihe cyo gutera akabariro
Soma inkuru yose hano 👇👇 in English and kinyarwanda

Health
NSANZIMANA Sylver00May 22, 05:27 AM
An angry mob has stormed part of Rwampara Hospital in the Ebola outbreak zone of eastern Democratic Republic of Congo.
Read All about it here 👇👇

Health
NSANZIMANA Sylver00May 22, 05:27 AM
Imbaga y’abantu barakaye yateye igice cy’ibitaro bya Rwampara biri mu gace k’izingiro ry’ikiza cya Ebola mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Soma inkuru yose hano 👇👇

Health
NSANZIMANA Sylver00May 21, 02:49 PM
Ubuhinde na afurika basubiste inama bari bafitanye ibizwi nka India-Africa Forum Summit igamije ubufatanye n'imikoranire kubera icyorezo cya abora
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Health
NSANZIMANA Sylver00Apr 28, 08:44 PM
RIB arrests Habarurema suspected of seducing and raping girls, raping a child
Read all about it here 👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author