Tariki ya 14 Mutarama 2025, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zohereje itsinda ry’abasirikare b’inzobere mu bwubatsi muri Jamaica, mu rwego rwo gufasha icyo gihugu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza byatewe n’inkubi y’umuyaga wiswe ‘Hurricane Melissa’, wibasiye Jamaica mu mpera z’umwaka ushize ukangiza byinshi.
Soma inkuru yose hano 👇

Abo basirikare boherejwe muri icyo gihugu hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Jamaica, agamije gutanga ubufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, Umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe gukoresha imodoka z’intambara muri RDF, Brigadier General Faustin Tinka wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yabibukije ko bagomba gukoresha ubumenyi, ubunyamwuga n’ubuhanga bafite kugira ngo barangize neza ubutumwa bahawe n’ubuyobozi bwa RDF.
Uyu muyobozi kandi yabasabye gukora ku buryo abaturage bazahabwa ubu bufasha bazishimira umusanzu wabo, kandi bagaharanira kurangwa n’indangagaciro za RDF zirimo ikinyabupfura, nk’ishingiro ry’imikorere y’Ingabo z’u Rwanda.
Yagize ati: “Ni izi ndangagaciro zatumye muhabwa ubu butumwa.” Yabibukije ko igihe cyose bakwiye kurushaho kurangwa n’indangagaciro za RDF.”
Inkubi y’umuyaga wiswe ‘Hurricane Melissa’ yibasiye ibirwa bya Karayibe mu mpera z’Ukwakira 2025, igira ingaruka zikomeye muri Jamaica, byatumye hatangizwa ibikorwa bigari by’ubutabazi mu gihe igihugu kiri guhangana no kongera kwiyubaka.


Related stories
Related Articles

Arsenal fan dies of alcohol poisoning The sudden death of Tuyishimire Leandre, who was celebrating the trophy Arsenal won, was apparently killed by excessive alcohol.
Read All here 👇👇👇

Umufana wa arsenal yishwe n'inzoga Urupfu rutunguranye rwa Tuyishimire Leandre wishimiraga igikombe arsenal yatwaye ,ankwa inzoga nyinshi ziramwica
Soma inkuru yose 👇 👇👇

UEBR Kigali Church commemorates the 1994 Genocide against the Tutsi for the 32nd time, emphasizing the fight against divisionism
Read All here 👇👇👇👇

ITorero rya UEBR Kigali ryibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mumwaka 1994,ishimangira kurwanya amacakubiri
Soma inkuru yose hano 👇👇

Abakobwa 2 biga kuri EAV/Gitwe batawe muri yombi bakekwaho gukubita umurezi wabo
Soma inkuru yose hano 👇👇

RIB yafunze Habarurema ukekwaho gushuka no gusambanya abakobwa , gusambanya umwana
Soma inkuru yose hano 👇👇

NSANZIMANA Sylver
Article Author