Tibor Nagy, wabaye Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, yatangaje ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ari yo nzira yonyine yo gushyira iherezo ku makimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bw’iki gihugu
Read all in kinyarwanda and English 👇👇👇👇

Share
Tibor Nagy, wabaye Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, yatangaje ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ari yo nzira yonyine yo gushyira iherezo ku makimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Ibi yabigarutseho nyuma y’ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na Jeune AfriquePerezida Kagame yavuze ko ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda kubera ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ari ukurinda ubutaka bwacu hamwe n’imbibi zacu ku buryo nta watugirira nabi. Yagize ati “Ibyo birumvikana. Ingamba z’ubwirinzi zishatse gusobanura iki? Zisobanuye ko ari ukurinda ubutaka bwacu hamwe n’imbibi zacu ku buryo nta watugirira nabi, bisobanuye ko hari uburyo bwinshi burimo gukoresha ibikoresho byacu bya gisirikare, kohereza ingabo zacu n’ibindi”.
Tibor Nagy yavuze ko yuzuzanya na Perezida Kagame ku ngingo y’ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda. Yagize ati “Ndabizi ko Perezida w’u Rwanda Kagame atavugwaho rumwe cyane, ariko mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique yagaragaje ingingo ifite ishingiro; Niba amahanga amusaba gusenya imitwe irinda u Rwanda [M23], [amahanga] akwiye no gusaba RDC gusenya imitwe igaba ibitero ku Rwanda [FDLR]. Iyi ni yo nzira yonyine!”
Perezida Kagame yavuze ko kubahiriza ibisabwa ari wo mutima w’amasezerano ya Washington hamwe n’andi yayabanjirije, nubwo RDC yanze kuyubahiriza. Yavuze ko kuva abarwanyi ba AFC/M23 batangira kugenzura ibice bihana imbibi n’u Rwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwizeye umutekano warwo ugereranyije n’uko ibintu byari bimeze mbere.
Ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Ingabo z’u Rwanda, bibogamye ariko bidateze kurubuza gufata ingamba zo kurinda umutekano warwo. Tibor Nagy yavuze ko amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC akeneye ibikorwa bikomeza kandi bihoraho
In English
Tibor Nagy, former US Assistant Secretary of State for African Affairs, said that the Democratic Republic of Congo's destruction of the FDLR terrorist group is the only way to end the years-long conflict in the east of the country. He made the remarks after an interview with Jeune Afrique by President Paul Kagame.
President Kagame said that the security measures put in place by Rwanda due to the insecurity in the eastern part of the DRC are to protect our territory and our borders so that no one can harm us. He said, “That is understandable. What do security measures mean? They mean to protect our territory and our borders so that no one can harm us, which means there are many ways including using our military equipment, sending our troops and so on.”
Tibor Nagy said he agrees with President Kagame on Rwanda’s security measures. He said, “I know that Rwandan President Kagame is controversial, but in his interview with Jeune Afrique he made a valid point; If the international community asks him to destroy the groups that protect Rwanda [M23], [the international community] should also ask the DRC to destroy the groups that attack Rwanda [FDLR]. This is the only way!”
President Kagame said that compliance with the terms of the Washington agreement and its predecessors, despite the DRC's refusal to comply, is at the heart of the agreement. He said that since AFC/M23 fighters began controlling parts of the border with Rwanda in the east of the Democratic Republic of the Congo, it has become more secure than before.
The sanctions imposed by the United States on the Rwandan Armed Forces are biased but do not prevent it from taking measures to protect its security. Tibor Nagy said that the conflict in eastern DRC requires sustained and permanent action.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 25, 06:58 PM
Kenya's Interior Minister Kipchumba Murkomen said 355 people have been arrested following protests across the country on Thursday. The protests were held to commemorate those killed in the Gen-Z protests of 2024.
Read full story here 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 25, 06:58 PM
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu cya Kenya, Kipchumba Murkomen, yatangaje ko abantu 355 bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’imyigaragambyo yabaye ku wa Kane hirya no hino mu gihugu
Soma inkuru yose hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 22, 06:46 AM
The African Union, which brought together heads of state from Central America and the Caribbean, has agreed that countries that colonized and used slavery must apologize and pay reparations to the countries where slavery was used, and return natural resources that were confiscated during that period of slavery.
Read all here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 22, 06:46 AM
Inama ya afurika yahurije hamwe abakuru b'ibihugu na Amerika yo hagati karayibe, yemejeko ibihugu byakoroneje ndetse bigakoresha ubucakara bigomba gusaba imbabazi ndetse bikishyura indishyi z'akababaro kubihugu byakoreshejwe ubucakara ,no kugaruza imitungo kamere yanyazwe muri icyo gihe cy'ubucakara
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 18, 05:03 AM
US officials have unveiled the details of a 14-point agreement the US has reached with Iran to end a three-and-a-half-month-long war in the Middle East.
Read All here 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 18, 05:03 AM
Dore ingingo 14 zigize amasezerano ya Amerika na irani yashyizweho umukono kumunsi washize Tariki 17 kamena 2026
Soma inkuru yose hano 👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author