Trump avuga ko agahenge na Iran kazakomeza kugeza hasojwe ibiganiro
Read in English and kinyarwanda 👇👇👇👇

Advertisement
Trump avuga ko agahenge na Iran kazakomeza kugeza hasojwe ibiganiro
Icyo Trump yatangaje ku gahenge n’ingamba
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agahenge na Iran kazakomeza kugeza ibiganiro byo guhagarika intambara bisojwe. Yavuze ko iyi ntambara imaze amezi abiri kandi yizera ko ishobora kurangira mu buryo bwa dipolomasi. Yemeje kandi ko Amerika izakomeza gufunga ibyambu bya Iran kugira ngo nta bwato buva cyangwa ngo bujye muri icyo gihugu, ndetse ingabo za Amerika zikomeze kuryamira amajanja.
Impamvu y’icyemezo n’igihe agahenge kazamara
Trump yavuze ko yafashe icyemezo nyuma y’uko Iran yasenyutse kandi asabwe kureka kuyitera na Maréchal Asim Munir uyobora Ingabo za Pakistan hamwe na Minisitiri w’Intebe Shehbaz Sharif. Basabye ko hahagarikwa imirwano kugeza Iran izanye imbanzirizamasezerano ihuriweho. Agahenge kazakomeza kugeza igihe Iran izamurika iyo mbanzirizamasezerano. Tariki 8 Mata 2026, Trump yari yatangaje ko Amerika na Iran bemeranyije guhagarika imirwano mu byumweru bibiri.
Intambara n’ingaruka zayo
Intambara yatangijwe na Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku Iran imaze kurenga ukwezi. Yaguyemo abayobozi bakuru ba Iran barimo Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga, kandi ikomeje guhungabanya ubukungu bw’Isi.
Ingaruka ku biciro bya peterol
Iran yafunze inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi, bituma igiciro cy’uyu mutungo cyazamuka cyane. Ku kagunguru kamwe, cyavuye hafi ya 70$ kigera ku 120$ muri Werurwe 2026, nyuma kikongera kugabanuka gato.
Ihindagurika ry’ibiciro vuba aha
Mu minsi ishize ibiciro byazamutseho 5% ku buryo agagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kadatunganyije karengeye 100$. Nyuma y’uko Trump atangaje ko agahenge kazakomeza, byahise bigera kuri 98,97$.
Iburira Trump yatanze kuri Irani
Ku wa 21 Mata 2026, Trump yavuze ko Iran izahura n’ibazo itigeze ibona mu mateka yayo niba itajya mu biganiro na Amerika. Yabigarutseho mu kiganiro n’umunyamakuru John Fredericks, avuga ko intambara iri hafi kurangira ariko Iran niba ititwara neza izahura n’akaga.
Imyitwarire ya Iran ubu
Iran ntabwo iremeza niba izajya kuganira na Amerika. Itangaza ko ibonye ko abayobozi bo muri Washington batarajwe inshinga n’inzira ya demokarasi, bikaba biri mu bituma itarasinyana imbanzirizamasezerano.
In English
Trump says truce with Iran will continue until talks are concluded
What Trump announced about peace and strategy
US President Donald Trump has said that the truce with Iran will continue until talks to end the war are concluded. He said the war has been going on for two months and he believes it can be ended diplomatically. He also said that the US will continue to close Iranian ports to prevent ships from leaving or entering the country, and that US troops will remain stationed there.
The reason for the decision and the duration of the suspension
Trump said he made the decision after Iran was devastated and was urged to stop attacking it by Pakistan's Army Chief General Asim Munir and Prime Minister Shehbaz Sharif. They called for a ceasefire until Iran came up with a joint statement. The truce will remain in place until Iran shows its compliance with the statement. On April 8, 2026, Trump announced that the United States and Iran had agreed to a two-week ceasefire.
The war and its consequences
The war launched by Israel and the United States against Iran has been going on for over a month. It has killed senior Iranian officials, including Supreme Leader Ali Khamenei, and continues to destabilize the global economy.
Impact on petrol prices
Iran closed the Strait of Hormuz, through which 20% of the world's oil passes, causing the price of the commodity to rise sharply. It rose from around $70 per barrel to $120 in March 2026, before falling slightly again.
Recent price fluctuations
In recent days, prices have risen by 5%, with a barrel of crude oil exceeding $100. After Trump announced that the relief would continue, it quickly rose to $98.97.
Trump's warning to Iran
On April 21, 2026, Trump said that Iran would face a crisis it had never seen in its history if it did not engage in talks with the United States. He reiterated this in an interview with journalist John Fredericks, saying that the war was nearing an end but that if Iran did not behave properly, it would face danger.
Iran's current behavior
Iran has not confirmed whether it will negotiate with the United States. It says it has found that leaders in Washington are not committed to the democratic process, which is one of the reasons why it has not signed the preliminary agreement.
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author





