Umunyeshuri wo mu ishuri ryisumbuye yahamijwe icyaha cyo kwica mugenzi we banganaga mu myaka, amuteye icyuma ku kibuga cy’imyotozo ngororamubiri kiri ku ishuri ryo muri Dallas muri leta ya Texas
Soma inkuru yose hano 👇👇

Share
Umunyeshuri wo mu ishuri ryisumbuye yahamijwe icyaha cyo kwica mugenzi we banganaga mu myaka, amuteye icyuma ku kibuga cy’imyotozo ngororamubiri kiri ku ishuri ryo muri Dallas muri leta ya Texas. Urubanza rwakuruye ibitekerezo bitandukanye muri Amerika.
Uregwa ni Karmelo Anthony, umwirabura w’imyaka 19 ubu. Yahamijwe no kwica umunyeshuri Austin Metcalf w’umuzungu. Igihe ibyo byabaga muri Mata 2025, Anthony yari afite imyaka 17 kimwe na mugenzi we Austin.
Abakora iperereza bavuga ko abo bahungu bigaga ku bigo bitandukanye, kandi batari baziranye mbere. Baza kurwanira kuri Kuykendall Stadium aho bari bahuriye mu igerageza ryo gusiganwa ku maguru. Muri uko kurwana ni bwo Anthony yamuteye icyuma.
Uru rubanza rwateje impaka zikomeye ku mutekano ku mashuri no ku ngingo yo kwirwanaho. Abantu benshi bakurikiranye urubanza kubera ko rwakozemo ibibazo by’amoko n’imyitwarire y’abanyeshuri mu bigo.
Abashinjacyaha bavuze ko Anthony yabanje gutera ubwoba Austin mbere yo kumwica abigambiriye. Abunganira uregwa bo bavuze ko ibyabaye byose Anthony yabikoze arimo kwirwanaho. Ibi byatumye abantu bagirana impaka ku byo bita kwirwanaho n’ubugome.
Nubwo Anthony yari afite imyaka 17 igihe ibyo byabaga, amategeko ya leta ya Texas yemera ko akurikiranwa nk’umuntu mukuru. Ibi bivuze ko ashobora guhanwa nk’umuntu wujuje imyaka y’ubukure mu manza ziremereye.
Mu rubanza rurerure, abashinja bazanye abamushinja barenga 20. Bashingira ubuhamya bwabo ku byo babonye n’amaso yabo. Urubanza rugaragaza uko ikibazo cy’umutekano mu mashuri n’imikorere y’ubutabera ku rubyiruko bikomeje kuba ikibazo muri Amerika.
In English
A high school student has been convicted of stabbing a fellow student to death on the gymnasium floor of a Dallas, Texas, high school. The case has sparked controversy across the United States.
The defendant is Karmelo Anthony, a black man now 19 years old. He was convicted of murdering white student Austin Metcalf. At the time of the incident in April 2025, Anthony was 17 years old, as was his classmate Austin.
Investigators say the boys, who attended different schools and did not know each other before, got into a fight at Kuykendall Stadium, where they had met for a track tryout. During the fight, Anthony stabbed him.
The case has sparked a heated debate about school safety and the issue of self-defense. Many people have followed the case because it has raised issues of race and student behavior on campus.
Prosecutors said Anthony first threatened Austin before intentionally killing him. Defense attorneys argued that Anthony acted in self-defense. This has led to a debate over what constitutes self-defense and cruelty.
Although Anthony was 17 years old at the time of the incident, Texas state law allows him to be tried as an adult. This means he can be punished as an adult for serious crimes.
In a lengthy trial, the prosecution brought more than 20 witnesses to testify. They based their testimony on what they saw and heard. The case highlights how school safety and the administration of juvenile justice continue to be a problem in the United States.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

World
NSANZIMANA Sylver00Jun 10, 11:35 AM
high school student has been convicted of stabbing a fellow student to death on the gymnasium floor of a Dallas, Texas, high school
Read more here 👇👇👇

World
NSANZIMANA Sylver00May 27, 07:00 PM
Arsenal fan dies of alcohol poisoning The sudden death of Tuyishimire Leandre, who was celebrating the trophy Arsenal won, was apparently killed by excessive alcohol.
Read All here 👇👇👇

World
NSANZIMANA Sylver00May 27, 07:00 PM
Umufana wa arsenal yishwe n'inzoga Urupfu rutunguranye rwa Tuyishimire Leandre wishimiraga igikombe arsenal yatwaye ,ankwa inzoga nyinshi ziramwica
Soma inkuru yose 👇 👇👇

World
NSANZIMANA Sylver00May 11, 05:57 AM
UEBR Kigali Church commemorates the 1994 Genocide against the Tutsi for the 32nd time, emphasizing the fight against divisionism
Read All here 👇👇👇👇

World
NSANZIMANA Sylver00May 11, 05:57 AM
ITorero rya UEBR Kigali ryibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mumwaka 1994,ishimangira kurwanya amacakubiri
Soma inkuru yose hano 👇👇

World
NSANZIMANA Sylver00May 8, 01:47 PM
Abakobwa 2 biga kuri EAV/Gitwe batawe muri yombi bakekwaho gukubita umurezi wabo
Soma inkuru yose hano 👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author