Umutwe wa AFC/M23 wemeje urupfu rw’umuvugizi wawo wa gisirikare Col. Willy Ngoma
Read full story here 👇👇 in English and kinyarwanda 👇👇👇👇

Gallery

Advertisement
Umutwe wa AFC/M23 wemeje urupfu rw’umuvugizi wawo wa gisirikare Col. Willy Ngoma rwavuzwe mu minsi yashize ariko amakuru yizewe akaba atari yarigeze atangazwa. Itangazo ryatanzwe n’Ushinzwe Itumanaho muri uyu mutwe, Lawrance Kanyuka ryagaragaje ko Willy Ngoma yaguye mi bitero Ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije bamaze iminsi bagaba kuri uyu mutwe mu birindiro byinshi bitandukanye
M23 ivuga ko ibitero bya Leta ya Congo bibangamiye amasezerano y’agahenge basinyanye, ariko ngo ntibizabuza uyu mutwe kurinda abaturage ndetse no kwirwanaho bya gisirikare mu kubungabunga ubuzima bwabo. Iri tangazo riragira riti "AFC/M23 iramenyesha abantu bose ko Leta ya Kinshasa yishe amasezerano y’agahenge ku bushake, kandi igashoza intambara yeruye kuri AFC/M3, ikaba yibasira abasivile n’abasirikare bacu ahantu hanze y’urugamba ikoresheje ibitero bya Drone"
M23 yavuze ko Col. Willy Ngoma yaguye kuwa 24 Gashyantare, kandi bikomeje no guhitana abasivili b’inzirakarengane. Icyakora, M23 iravuga iti "ibi byaha ntituzabirebesha amaso ngo tubyihorere, kandi bigomba guhanwa. Ni inshingano zacu kwibuka no kugira icyo dukora ku bwo kwibuka abagwa muri ibi bitero" [1].
M23 yavuze ko imaze ibyumweru byinshi ibwira abantu bose bari muri gahunda yo guharanira amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane bakurikiye amasezerano ajyanye n’agahenge, ko Congo imaze igihe irenga ku byo bumvikanye.
Ibi kandi ngo biba birimo no kwica abaturage b’inzirakarengane benshi miu duce dutuwe cyane muri Kivu zombi. Muri ibi bice bavuzemo Kawele, Mweso, Rutigita, Walikale, Kalehe, Masisi, Nyagisozi, Nyabikeri n’ahandi.
M23 yavuze ko itazatezuka ku nshingano yo kurinda abasivile, ndetse ngo izakomeza no guharanira kuguma mu rugendo rw’amahoro.
In English
The AFC/M23 movement has confirmed the death of its military spokesman Col. Willy Ngoma, which was reported in recent days but had not been confirmed. A statement issued by the group's communications officer, Lawrance Kanyuka, indicated that Willy Ngoma was killed in attacks by the Congolese government forces and their allies that have been targeting the group for several days in various positions.
M23 says the Congolese government's attacks violate the ceasefire agreement they signed, but that it will not prevent the group from protecting the population and defending itself militarily to protect their lives. The statement reads: "AFC/M23 informs everyone that the Kinshasa government has deliberately violated the ceasefire agreement, and is waging open war on AFC/M3, targeting civilians and our soldiers in areas outside the fighting using drone attacks."
M23 said that Col. Willy Ngoma was killed on February 24, and that the killing of innocent civilians continues. However, M23 says, "We will not turn a blind eye to these crimes and they must be punished. It is our duty to remember and do something to remember those who died in these attacks" [1].
M23 said that for several weeks it has been telling everyone involved in the peace process in the Democratic Republic of Congo, especially those following the ceasefire agreements, that Congo has been violating the agreements for some time.
This also allegedly includes the killing of many innocent civilians in densely populated areas in both Kivus. These areas include Kawele, Mweso, Rutigita, Walikale, Kalehe, Masisi, Nyagisozi, Nyabikeri and others.
M23 said it will not waver from its mission to protect civilians, and will continue to strive to remain on the path of peace.

Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author
Advertisement





