Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Uworizagwira Florien wamaye nka Yampano mu muziki afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Yampano yatawe muri yombi ku itariki ya 16 Gicurasi 2026.
Sama inkuru yose hano 👇👇👇

Share
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Uworizagwira Florien wamaye nka Yampano mu muziki afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Yampano yatawe muri yombi ku itariki ya 16 Gicurasi 2026.
Yari akurikiranweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, no gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubwo urukiko rwafataga umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo ku wa 9 Kamena, rwagaragaje ko muri ibyo byaha, bitatu bifitiwe ibimenyetso bihagije kandi bikomeye. Ibyo byaha ni kwangiza ikintu cy’undi, gukubita no gukomeretsa, ndetse no kunywa urumogi. Ibyo byatumye akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Ku cyaha cyo gufungirana umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubwinjiracyaha ku bwicanyi, n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho, urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye cyangwa ibimenyetso bihagije byabonetse. Ni yo mpamvu atazakomeza kubikurikiranwaho muri iyi myanzuro y’agateganyo.
Mu iburanisha ryo ku itariki 2 Kamena 2026, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Yampano ko aburana afunze iminsi 30 y’agateganyo. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibimenyetso byari bihari bisaba ko aburana afunze kugira ngo inkiko zikomeze iperereza.
Icyo gihe Yampano yari yaburanye asobanura uko ibyaha byose akurikiranyweho byagiye bigenda. Bimwe yarabyemeye. Yavuze ko we n’umugore we bari barabiganiriyeho kandi ko umugore yamubabariye. Yasabye ko byashingirwaho akaburana adafunze mu gihe cy’iminsi 30.
Urukiko rwatesheje agaciro imbabazi z’umugore n’ibindi byose Yampano yari yasobanuye. Rwanzura ko azaburana urubanza nyirizina afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge. Ibi bigaragaza ko urukiko rwashyize imbere ibimenyetso n’amategeko kurusha impaka z’ubwumvikane bw’abashyikirana
Read in English
The Kicukiro Local Court has ordered that Uworizagwira Florien, better known as Yampano, be remanded in custody for 30 days. Yampano was arrested on May 16, 2026.
He was charged with crimes including assault and battery, making threats, damaging property, drug possession, criminal trespass to murder, and unlawful confinement.
When the court decided to detain him for 30 days on June 9, it found that three of the crimes were sufficiently serious. These crimes were vandalism, assault and battery, and smoking marijuana. As a result, he was placed under temporary detention.
For the charges of unlawful confinement, criminal trespass to murder, and the crime of using threats, the court found that there was no compelling reason or sufficient evidence. Therefore, he will not be prosecuted further in these interim decisions.
During the hearing on June 2, 2026, the Prosecution had requested that the defendant be detained for 30 days. The Prosecution stated that there was evidence that required the defendant to be detained so that the courts could continue their investigation.
At that time, Yampano had appeared in court explaining how all the crimes he was charged with had unfolded. He admitted to some of them. He said that he and his wife had discussed them and that his wife had forgiven him. He requested that it be upheld and he be allowed to stand trial without detention for 30 days.
The court dismissed the woman's apology and all other explanations given by Yampano. It ruled that he will face the actual trial while detained in Nyarugenge Prison. This shows that the court prioritized evidence and the law over the arguments of the parties.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 10, 01:09 AM
The Kicukiro Local Court has ordered that Uworizagwira Florien, better known as Yampano, be remanded in custody for 30 days. Yampano was arrested on May 16, 2026.
Read all here 👇👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00May 29, 10:52 AM
Uzwi nka super manager yatsinze urubanza yaburanagamo na MTN asaba guhabwa million 380 ariko urukiko rwemeza ko aha bwa million 16 z'indishyi y'uko bakoresheje igihano ke batabiherewe uburengazira
Soma inkuru yose hano 👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00May 22, 05:51 AM
Umuvugo :lNKOTANYl igice cyambere
Soma usobanuze Aho utumva

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00May 22, 05:08 AM
Rlb yashyikirije ubushinza cyaha dosiye ya Tampano umaze iminsi afunzwe arerwaho iperereza
Soma inkuru yose hano 👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00May 15, 04:44 AM
Ndahiro Valens Pappy yasabiwe gufungwa imyaka itanu
Soma inkuru yose hano 👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Apr 23, 06:41 PM
Bishop Harerimana ahamijwe ibyaha by’ubuhemu – Ahanishijwe igifungo cy’imyaka ine gisubitswe
Soma inkuru yose hano 👇👇👇👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author