Idrissa Ouedraogo yajyanye Ishimwe Vestine mu nkiko

Share
 Idrissa Ouedraogo yajyanye Ishimwe Vestine mu nkiko

Ibi byabaye nyuma gato y’uko Ishimwe Vestine na we yari yamaze kurega Ouedraogo asaba gatanya Muri kopi ya IGIHE yabonye, Ouedraogo avuga ko Ishimwe yamureze amushinja kumukorera ihohotera nyuma yo kumenya ko afite abandi bagore. Ouedraogo we ahakana yivuye inyuma ko ibyo byigeze bibaho.
Mu nyandiko ye yandikiye urukiko, Ouedraogo yavuze ko ikibabaje kurusha ibindi ari uko kuva umwana bivugwa ko yabyaranye na Vestine yavuka, atarigera amuca iryera Avuga ko atahwemye kumusaba kumwerekwa ariko Ishimwe akamwima uwo mwana.
Ouedraogo avuga ko mu gihe ategereje kuburana mu mizi ikirego cy’ubutane yarezwemo na Ishimwe Vestine, asaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gutegeka ko yerekwa umwana bivugwa ko ari uwe. Avuga ko afite agahinda ko kuba ataramubona kandi agiye gutandukana na nyina.
Ouedraogo yagaragaje impungenge ko nibatandukanywa burundu n’amategeko, bishobora gutuma atazigera abona uwo mwana, cyane ko nyina aba mu mahanga. Avuga ko kumwima umwana ari ukurenganya uburenganzira bw’umubyeyi.
Ikindi Ouedraogo yasabye urukiko mu bushishozi bwarwo, ni uko rwategeka ko hakorwa ibizamini bya DNA hagati ye n’umwana bivugwa ko ari uwe. Avuga ko ibi byamufasha gukuraho impungenge zishingiye ku kuba Ishimwe yanze ko ahura n’umwana.
Yongeyeho ko ibizamini bya DNA byamufasha kandi gukomeza gukora inshingano ze nk’umubyeyi aho kumva ko ari gushidikanya. Niba ari we se w’umwana, ngo yiteguye kumurera no kumutaho nk’uko amategeko abiteganya.
Mu mategeko y’u Rwanda, umwana afite uburenganzira bwo kumenya ababyeyi be no kurerwa nabo. Urukiko rushobora gutegeka DNA iyo hari impaka ku buvuzire. Iyo DNA yemeje ko ari we se, ahabwa uburenganzira bwo gusura umwana n’inshingano zo kumutunga.
Mu ibaruwa yandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Idrissa Ouedraogo yasabye ko ibyose byakorwa mbere y’uko urubanza rw’ubutane rwatanzwe na Ishimwe Vestine rutangira kuburanishwa mu mizi. Ubu urukiko rurategerejwe guhamagaza impande zombi kugira ngo rwumve niba hari impamvu yatuma umwana atamweretswa ndetse rufate icyemezo kuri DNA Test.
Ibiro by'amakuru bya Tuganire
Izindi nkuru zijyanye n'iyi
Izindi nkuru zijyanye n'iyi
Sangiza inkuru

NSANZIMANA Sylver
Umwanditsi






