Guhangana gukomeye cyane hagati ya mutesi jolly na bebe cool Umuhanzi wo muri uganda
Soma inkuru yose hano 👇👇

Share
Umuhanzi Moses Ssali uzwi mu muziki wa Uganda nka Bebe Cool, yashinje Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2016 kumukorera ubutekamutwe akamurya amafaranga. Yitwaje izina ry’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal.
Ni butumwa Bebe Cool yashyize ku rubuga rwa X. Yanabumenyesheje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba, n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.
Bebe Cool ntiyat Tangaje ingano y’amafaranga yatuburiwe. Yagize ati: “Uyu mugore Mutesi Jolly utuye mu Bwongereza kandi buri gihe areba imipira ya Arsenal. Umwaka ushize yantekeye umutwe anyambura mu izina ry’u Rwanda na Arsenal, none ubu afite n’undi mugambi ukomeye. Inkuru yose iri hafi gusohoka.”
Mutesi Jolly yahise yihutira gusubiza ubutumwa. Amubwira ko yamwitiranyije kandi ko ubutaha yajya abanza agasesengura mbere yo gutangaza ibyo avuga. Ati: “Uraho Bebe Cool! Mbabajwe no kuba waratekewe umutwe n’umuntu wanyiyitiriye. Ubutaha ujye ubanza gukoresha ubushishozi no kugenzura amakuru mbere yo gushinja abantu mu ruhame.”
Mutesi Jolly yavuze ko hari umuntu wiyitiriye amazina ye witwa AKANSASIRA Mutesi JOLLY. Bikekwa ko yaba ari we wagize uruhare mu bwambuzi Bebe Cool avuga. Uwo muntu ngo yagiye yizeza abantu ko yabafasha kubona akazi no gutura mu Bwongereza nk’umuntu usanzwe uhazi.
Mu butumwa Mutesi Jolly yatangaje, hari uwitwa Palide David usanzwe ari umwanditsi w’indirimbo utuye Uganda. Na we avuga ko yatuburiwe n’uwo wiyitiriye Mutesi Jolly. Mu 2019 uwo muntu yari yamubwiye ko yamufasha kwimukira i Burayi.
Icyakora Bebe Cool ntiyanyuzwe ahubwo atangira kugaragaza ibyo yita ibimenyetso. Ati: “Mutesi Jolly iyi nimero si iyawe? Ibi mbikoze ku bw’ineza ya Repubulika y’u Rwanda na Perezida wakoze byinshi mu rwego rwo kugaragaza neza isura y’igihugu. Mfite byinshi kuri wowe birenze ibyo utekereza.”
Yakomeje ati: “Kugira ngo wemere, nzi n’abandi bantu benshi wakoreye ibi bintu. Gusa icyiza gihari ni uko wowe n’inshuti yawe mwahuye imbonankubone n’umwe mubo mwatuburiye. Nanjye ni uko namenye ko ari wowe wantuburiye.
Ubwo rero wihagazeho kuko wibwira ko ubwo mfite umugore ntashobora kuvuga ko tujya tuvugana. Nagiye mvugana nawe, umugore wanjye abizi cyane ko ibyo twaganiriyeho byari ibijyanye na kariyeri y’umupira w’amaguru y’umuhungu wanjye.” Bebe Cool yavuze ko agikomeje kwegeranya ibimenyetso kandi ko byose abishyira hanze.
In English
Ugandan singer Moses Ssali, known in the music industry as Bebe Cool, has accused Miss Mutesi Jolly, who was crowned Miss Rwanda in 2016, of defrauding him of money. She used the name of Rwanda and the Arsenal football team.
It is a message that Bebe Cool posted on the X website. He also shared it with Rwandan President Paul Kagame, Ugandan Army Chief of Staff Gen Muhoozi Kainerugaba, and the English football club Arsenal.
Bebe Cool did not disclose the amount of money he was paid. He said: “This woman Mutesi Jolly lives in England and always watches Arsenal football. Last year she cheated me on behalf of Rwanda and Arsenal, and now she has another big plan. The whole story is about to come out.”
Mutesi Jolly immediately responded to the message. He told him that he had confused him and that next time he should do some research before publishing what he said. He said: “Hi Bebe Cool! I am sorry that you were confused by someone who claimed to be me. Next time, use your common sense and check the information before accusing people in public.”
Mutesi Jolly said that there was a person who called himself AKANSASIRA Mutesi JOLLY. It is believed that he was involved in the kidnapping of Bebe Cool. The person allegedly promised people that he could help them get a job and settle in the UK as a normal person.
In the message Mutesi Jolly posted, there is a person named Palide David who is a songwriter living in Uganda. He also says that he was warned by someone who called himself Mutesi Jolly. In 2019, the person had told him that he would help him move to Europe.
However, Bebe Cool was not satisfied and instead began to show what he called signs. He said: “Mutesi Jolly, is this number not yours? I am doing this for the good of the Republic of Rwanda and the President who has done so much to reflect the country’s image. I have more for you than you think.”
He continued: "To make you believe, I know many other people you have done these things to. The only good thing is that you and your friend met face to face with one of those you warned us about. And I know that it was you who warned me."
"So you're standing there because you think that since I have a wife, I can't say that we talk to each other. I talked to you, my wife knows full well that what we talked about was about my son's football career." Bebe Cool said he is still gathering evidence and is putting it all out there.
Tuganire newsroom
Related articles
Related articles

Entertainment
M Jo
Ambassadors of Christ Choir yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze
Korali Ambassadors Christ yanyuze abitabiriye igitaramo cyayo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana.
620
Sep 1

Entertainment
NSANZIMANA Sylver
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe abantu 17
Soma inkuru yose hano 👇👇
2350
Jul 14

Entertainment
NSANZIMANA Sylver
After Shaddy Boo appealed to the Rwanda National Investigation Agency (RIB) to investigate a young man named Iradukunda Aimable, known to many as Yugi Umukaraza, accusing him of raping her, the agency confirmed that it had received the complaint.
Read full story here 👇👇👇
3190
Jun 23

Entertainment
NSANZIMANA Sylver
RIB yatangajeko yakiriye ikirego cy'Uwamenyekanye nka shaddy boo kumbuga nkoranyambaga avuga ko yafashwe kungufu
Soma inkuru yose hano 👇👇👇
2440
Jun 23

Entertainment
NSANZIMANA Sylver
The Iranian government has sentenced prominent singer Parastoo Ahmadi to 74 lashes after she appeared on stage without wearing traditional Iranian clothing. She was wearing a traditional Iranian dress and was wearing women's perfume, which is not acceptable in Iranian culture.
Read All here 👇👇👇
3240
Jun 22

Entertainment
NSANZIMANA Sylver
Leta ya lrani yahanishije Umuhanzi ukomeye parastoo ahmadi gukubitwa inkoni 74 nyuma yo kugaragara kurubyiniro atambaye imyambaro yubahiriza umuco WA Irani ,yari yambaye isanzwe yiteye ibirungo by'abagore ,Kandi bitemewe mumuco wa irani
Soma inkuru yose hano 👇👇
1970
Jun 22
Share articles

NSANZIMANA Sylver
Author