Robert Kabera uzwi nka Sergeant Robert bivugwa ko yiciwe muri Uganda aciwe umutwe
Robert Kabera uzwi nka Sergeant Robert bivugwa ko yiciwe muri Uganda aciwe umutwe Robert Kabera, wamamaye ku izina rya ‘Sergeant Robert’ mu muziki akiri umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, amakuru aremeza ko yishwe…

Share
Robert Kabera uzwi nka Sergeant Robert bivugwa ko yiciwe muri Uganda aciwe umutwe
Robert Kabera, wamamaye ku izina rya ‘Sergeant Robert’ mu muziki akiri umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, amakuru aremeza ko yishwe n’abantu bataramenyekana. Inkuru y'urupfu rwe yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2026.
Amakuru avuga ko Kabera yishwe ubwo yari ahantu yari afite umushinga wo kubaka inzu i Kamengo, mu nkengero za Kampala muri Uganda. Bivugwa ko yaharaye kandi yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, umurambo we ubonetse utagifite umutwe, bivugwa ko abamwishe bawutwaye.Kugeza ubu Polisi ya Uganda ntiratangaza raporo y'ibanze ku rupfu rwe, ariko inkuru ikomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu banyarwanda baba mu mahanga no mu banyamakuru bigenga.
Robert Kabera ni umusirikare wari ufite ipeti rya Sergeant Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF). Yari umuhanzi ukomeye mu Itorero ry'Ingabo, RDF Army Jazz Band, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka ‘Impanda’, ‘Ibirangaje’, ‘Agahugu Gato’ n'izindi zisingiza igihugu n'ingabo.
Muri Nzeri 2020, amazina ye yatangiye kuvugwa mu buryo budasanzwe. Ku wa 23 Ugushyingo 2020, RDF yatangaje ko Ishami ry'Ubushinjacyaha bwa Gisirikare (MPD) ryatangije iperereza ku birego byo gusambanya umwana we w'umukobwa w'imyaka 15 bikekwa ko byakorewe i Ndera mu Karere ka Gasabo ku wa 21 Ugushyingo 2020.
Kabera we yabihakanye. Mu kiganiro yahaye Daily Monitor yo muri Uganda, yavuze ko yahunze u Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2020 anyuze ku mupaka wa Kagitumba, mbere y'itariki Leta ivuga ko icyaha cyabereyeho. Yavuze ko yahunze n'umugore we, asiga abana batatu harimo umwe w'amezi 7.
Impamvu y'ihunga rye, we yavuze ko atari icyaha cya rusange, ahubwo ko yari arimo guhigwa kubera impamvu za politiki. Yavuze ko afitanye isano ya hafi n'umuryango wa Gen Fred Gisa Rwigema, washinze FPR-Inkotanyi, kandi ko guverinoma y'u Rwanda ifata uwo muryango nk'abanzi.
Yagize ati “Ndi muri Uganda nihishe abashaka kunyica. Umuntu wese mu Rwanda ugaragaye afitanye isano n'umuryango wa Rwigyema, Kagame amufata nk'umwanzi wa Leta.” Yavuze kandi ko yakundaga umuririmbyi Kizito Mihigo witabye Imana ari muri gereza mu 2020, ko na we nk'umuhanzi yakoreshaga indirimbo ze mu kurwanya akarengane.
Igihe ageze muri Uganda, yasabye ubuhungiro, aba mu gace ka Masanafu na Nansana hafi ya Kampala. Mu 2022 yarafashwe n'inzego z'umutekano za Uganda zivuga ko zimusatseho imbunda mu nzu ye. Icyo gihe nta mbunda yabonetse, ahubwo bivugwa ko yari afitanye isano na bamwe mu banyarwanda batavuga rumwe na Leta baba muri Uganda.
Nyuma y'iminsi ibiri afungiye kuri SIU Kireka, yarekuwe ku ngwate ya polisi, abafasha be baba abanyamuryango ba RNC barimo Sulah Nuwamanya na Prossy Boonabana. Abanyamategeko be nka Eron Kiiza bavugaga ko afite ubuhungiro bwuzuye muri Uganda kandi ko atagomba koherezwa mu Rwanda.
Ku ruhande rw'u Rwanda, Leta yavugaga ko Kabera ari umunyabyaha ugomba koherezwa mu Rwanda agashyikirizwa ubutabera, mu gihe Uganda yavugaga ko igomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga ku mpunzi.
Mu myaka 4 ishize, Sergeant Robert yakomeje kuba umunyarwanda ugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, akora indirimbo nshya zo kunenga Leta y'u Rwanda, avuga ku burenganzira bwa muntu, ubumwe n'amateka ya Rwigema. Ibyo byatumye afatwa nk'umwe mu banenga Leta bakomeye baba muri Uganda.
Icyumweru kimwe mbere y'uko bivugwa ko yishwe, hari umuhanzi ukomeye wa FPR wasabye Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, guhagarika abanenga Perezida Kagame bakoresha Uganda nk'indiri. Kabera yari muri abo banenga.
Urupfu rwe rubaye mu buryo buteye ubwoba: umurambo waciwemo ibice, umutwe utwaye. Abasesenguzi bo muri opozisiyo ya Diaspora nka RNC bavuga ko ari igikorwa kigamije gutera ubwoba abandi mpunzi. Abandi bavuga ko ari ubugizi bwa nabi busanzwe bwo mu gace ka Kamengo gukwiye iperereza ryigenga.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, ntacyo Polisi ya Uganda iratangaza ku buryo bw'urupfu rwe n'abakekwa. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga, rinozwe, ryubahirije amategeko, harebwa n'impapuro Kabera ubwe yari yarandikiye inzego z'ibanze muri 2021 asaba kurindwa kuko yumvaga ubuzima bwe buri mu kaga.
Tuganire newsroom
Related articles
Related articles
Share articles

NSANZIMANA Sylver
Author






