Inama yâAbaminisitiri yateranye ku wa 28 Ugushyingo 2025 yemeje uburyo bushya bwo gutwara abagenzi buzatangira mu Mujyi wa Kigali bigizwemo uruhare nâikigo cya Leta cyitwa Ecofleet Solutions


Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri yâIbikorwaremezo, Eng Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko bari gutunganya uburyo bunoze bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, ku buryo bisi igiye kuba amahitamo yâibanze yo gukora ingendo ku bantu bose.
Imodoka zizajya zimara iminota itarenze 10 muri gare, zihite zihagurukana abagenzi zifite, ndetse ku byapa na bwo imodoka ntizajya ihamara iminota irenze itatu.
Leta yashyizeho sosiyete nshya yitwa Ecofleet Solutions kugira ngo iyobore kandi ihuze imikorere yâuburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali.
Ecofleet Solutions izaba ishinzwe imikorere yâimodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, ku buryo uwikorera we azajya aharanira gutwara abagenzi neza, ibindi hafi ya byose bitwara amafaranga, bijye biharirwa Leta, mu kwirinda kwa guharanira inyungu byatumaga hatangwa serivisi mbi.
Ecofleet izaba ireberera uburyo ubwikorezi bukorwa, imenye ko bisi zihagije zihari ndetse zakwirakwijwe mu mihora nâimihanda yose, nta bibazo zifite nâibindi.
Izakora igendamigambi ku bijyanye nâimihanda, igenzure uko abantu batwarwa ku gihe, hisunzwe ikoranabuhanga rigezweho, inarebe ko bisi zose zujuje ibisabwa, harebwa ko zisukuye, zitekanye abakiliya bakiriwe neza, izipfa inazikoreshereze.
Iki kigo kandi ni na cyo kizajya kigenzura ibijyanye nâamasezerano yâibigo bitwara abagenzi, byishyurwe hashingiwe kuri serivisi nziza byatanze aho kuba umubare wâabagenzi byatwaye.
Ecofleet Solutions izaba inakurikirana ibikorwa byose bijyanye nâinyubako nâibikorwaremezo bikoreshwa mu gutwara abantu, kuva ku bigo bikorerwamo imodoka, gare za bisi nâaho zihagarara hose.
Abagenzi bazajya bishyura serivisi bahawe mu buryo bwâikoranabuhanga. Amafaranga azajya yakirwa na Ecofleet, ibigo bitwara abagenzi byishyurwe binyuze mu mucyo, ariko nâibititwaye neza bibibazwe.
Ibigo byâabikorera bizakomeza kugira uruhare muri iyi mirimo, kuko bizaba bikoresha imodoka, byishakire abakozi, no gukurikirana serivisi za buri munsi.
Ecofleet Solutions izashyiraho uburyo bwo gukorera ku masezerano ashingiye ku bakoze neza, serivisi nziza inatume bashimirwa aho kuba umubare munini wâamatike batanze.
Ibi bizanatuma umuvundo ugabanyuka kuko ikigo kitazajya gihemberwa abantu benshi cyatwaye, ibyatumaga ubona imodoka yuzuye cyane abantu bakagenda benda guhezanya umwuka.
Abazajya bafatwa bishyuje mu ntoki bazajya bahanwa bikomeye, kuko ibikorwa byo kugenzura byakajijwe.
Abashoferi bazakomeza kugenzurwa nâibigo byabo, ariko ubu bwo bazajya bakora mu buryo bwuje umwuga ndetse bugenzuwe neza kurusha uko byari bimeze.
Eng Uwihanganye ati âUbu Ecofleet iragura imodoka izindi izikodeshe, izajya izitaho inazikoreshe nâibindi byose bikenewe. Uwikorera azajya ahabwa amasezerano aho azishyurwa bigendewe no kugera ku ntego. Ibyo kuvuga ngo arahomba arunguka ntibikimureba. Ibimureba kugira ngo akorere amafaranga ni ukugera ku ntego.â
Intego zirimo kutarenza ya minota itatu ku cyapa, 10 muri gare, kugira bisi isa neza, abashoferi badahutaza abagenzi, kubatwara neza, uwubahiriza ibyo ahabwe amafaranga utabyubahiriza ahanwe, ya mafaranga ayakatwe.
Ikoranabuhanga rizibandwaho cyane. Bisi izajya igenzurwa hisunzwe ikoranabuhanga, ku buryo ibyemezo bizajya bifatwa vuba, kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, guha amakuru abagenzi ajyanye nâaho bisi zigeze, uburyo bwâikoranabuhanga bugenzura imitangire ya serivisi, aho bisi zatinze, uburyo bugezweho bwo kureba ibyangiritse bigasanwa vuba nâibindi
In EnglishÂ
The Rwandan government is introducing a new public transportation system in Kigali, aiming to provide efficient and reliable services. A new company, Ecofleet Solutions, has been established to oversee and coordinate public transport operations.
Key features of the new system:
- Buses will spend no more than 10 minutes at terminals and 3 minutes at stops
- Ecofleet Solutions will manage bus operations, ensuring timely departures and arrivals
- Private operators will continue to own and operate buses, but will be paid based on performance and service quality
- Electronic payment systems will be implemented, with Ecofleet handling revenue collection and distribution
- Strict penalties for non-compliance, including fines and potential loss of operating licenses
- Emphasis on professionalism, cleanliness, and customer satisfaction
The goal is to improve public transport in Kigali, reducing congestion and promoting a more efficient and user-friendly service. Would you like to know more about the implementation timeline or specific features of the system?.







Umwanditsi