Abaturage bo muri Libya mu magana bigaragambirije ku cyicaro cya UNHCR i Tripoli ku wa 4 Kamena 2026. Basabaga ko abimukira bose bava mu gihugu, kandi ko icyicaro cya UNHCR gifungwa burundu. Bashinja Loni kugira umugambi wo gutuza abimukira muri Libya.
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Share
Abaturage bo muri Libya mu magana bigaragambirije ku cyicaro cya UNHCR i Tripoli ku wa 4 Kamena 2026. Basabaga ko abimukira bose bava mu gihugu, kandi ko icyicaro cya UNHCR gifungwa burundu. Bashinja Loni kugira umugambi wo gutuza abimukira muri Libya.
Abigaragambya bashinze amahema imbere y’icyicaro, bafungisha amarembo n’ikamyo yuzuye umucanga. Baririmba bati “Abanya-Libya batanze ubutumwa bwabo. Nta bacengezi dushaka mu gihugu cyacu, mubajyane.” Bavuze ko Libya ari igihugu cyabo bonyine, kandi ko kwigaragambya ari urukundo ku gihugu, si ivanguraruhu.
Abimukira muri Libya bageze ku bihumbi 900 nk’uko IOM ibyivuga. Benshi bahunze ubukene, intambara, n’itotezwa, kandi bitegura gukomereza urugendo bajya i Burayi. Abigaragambya bashinja abimukira kuba intandaro y’ibazo by’ubukungu n’imibereho bimaze imyaka 15, nyuma y’urupfu rwa Col Muammar Ghaddafi.
Ibiro bihuza ibikorwa by’amashami ya Loni muri Libya byatangaje ko haba amakuru y’ibinyoma n’imvugo z’urwango byibasira abakozi bayo. Byasobanuye ko Loni idafite gahunda yo gutuza abimukira muri Libya. Ahubwo iri gushakisha uburyo bwo kubohereza mu bindi bihugu cyangwa kubafasha gusubira iwabo.
UNHCR ivuga ko iri gushakira ahatari muri Libya ibisubizo ku bantu bahunga intambara, amakimbirane, n’itotezwa. Ibi bisubizo birimo kubohereza mu bindi bihugu cyangwa gucyura abashaka gusubira mu bihugu byabo mu gihe byashoboka.
Abimukira baba muri Libya bavuga ko batotezwa n’abenegihugu kubera urwango rukomeye. Loni ivuga ko iki kibazo gihangayikishije, kandi ari yo mpamvu UNHCR ishaka byihutirwa ahatekanye bashobora kuba burundu cyangwa by’agateganyo.
Muri Nzeri 2019, UNHCR yagiranye n’u Rwanda amasezerano yo kujya rwakira by’agateganyo abimukira bava muri Libya. Bajyanwa mu nkambi ya Gashora mu gihe bategereje ibihugu bizemera kubakira mu buryo bwa burundu.
Kuva aya masezerano yasinywa kugeza muri Gashyantare 2026, u Rwanda rwari rumaze kwakira abimukira 2760 baturutse muri Libya. Abarenga 2500 barahavuye, bakirwa n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Suède, Norvège, na Canada.
Tuganire newsroom
Related articles
Related articles

Politics
NSANZIMANA Sylver
Dore ibyingenzi byagarutsweho mu nama yiga kwisanzure yabaye kuwa 9 nzeri 2026 yitabiriwe n'abayobozi b'ibihugu na za goverinoma zitandukanye ku isi
Soma inkuru yose hano 👇👇
220
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Here are some important things to know about President Paul Kagame's visit to Oman.
Read more here 👇👇
560
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Here's what happened when a Gabonese MP who was imprisoned for allegedly punching a Rwanda Air employee in the face at Kigali's Kanombe airport was released. Here's what both Rwanda and Gabon discussed on the issue.
Read more here 👇👇
190
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
President Paul Kagame attended a meeting in Paris, France on September 9, 2026, where he joined heads of state, heads of government, and key institutions in launching the International Space Conference. The conference, organized in partnership with France and Germany, aims to set a global vision for the use of space over the next 20 years.
Read more here
200
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇
1900
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Dore uko byagenze ngo Umudepite wa Gabon wari afungiye ikigali azira gukubita umukozi wa Rwanda Air urushyi i Kigali kukibuga k'indege ikanombe arekurwe ,dore ibyo ibihugu byombi Rwanda na Gabon byaganiriye kuri ikikibazo
Soma inkuru yose hano 👇👇
200
Sep 10
Share articles

NSANZIMANA Sylver
Author