AFC/M23 yandikiye Amerika iyishinza kubogamira kuri RDC mu biganiro by’amahoro
Soma inkuru yose hano 👇👇

Share
AFC/M23 yandikiye Amerika iyishinza kubogamira kuri RDC mu biganiro by’amahoro
Ku itariki ya 7 Gicurasi 2026, Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yandikiye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, agaragaza ko atishimiye uburyo Amerika iri kwitwara mu buhuza bw’ibazo bya RDC. Yavuze ko bigaragara ko yibogamiye ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa aho kuba umuhuza utabogamye.
Nangaa yagaragaje ko Leta ya RDC itarubahiriza ibyo yemeye mu biganiro by’amahoro byabereye i Montreux mu Busuwisi muri Mata 2026. Mu byo yari yemeye harimo kurekura imfungwa 317 mu gihe kitarenze iminsi 10, ariko kugeza ubu ibyo ntabwo byarashyizwe mu bikorwa, ibyo akaba abifata nk’ikimenyetso cyo kutitaho inzira y’amahoro.
Muri iyo baruwa, Nangaa yavuze ko Leta ya RDC ikomeje kugaba ibitero bya drones n’iby’indege za gisirikare ku bice bigenzurwa na AFC/M23, ndetse ko hari n’abayobozi b’uyu mutwe bashatse kwicwa. Ibi ngo bigaragaza ko Kinshasa itariteguye kuva ku rugamba ahubwo irajwe ishinga n’intambara.
AFC/M23 yagaragaje ko uburyo Amerika iri gukora mu buhuza bushidikanywaho, cyane nyuma y’uko RDC na Amerika bagiranye amasezerano ajyanye n’amabuye y’agaciro. Uyu mutwe uvuga ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buri gukingirwa ikibaba na Washington, bikaba bituma Amerika idashobora gukora nk’umuhuza w’impande zombi.
Ku ruhande rwayo, AFC/M23 yavuze ko yamaze gushyira mu bikorwa intambwe zemeranyijwe ziganisha ku mahoro, zirimo kugabanya imirwano, kuva muri Walikale mu 2025, kurekura imfungwa 1.350 no korohereza ibikorwa by’ubutabazi. Yongeyeho kandi ko yatanze icyifuzo kuri Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge yo kuyishyikiriza abasirikare ba FARDC barenga 5000 hamwe n’imiryango yabo.
AFC/M23 yagaragaje ko nyuma yo kuva mu Mujyi wa Uvira, umutekano wakomeje kuba mubi bitewe n’Ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’iz’u Burundi, abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bari muri ako gace. Ibi ngo byongera ubushyamirane n’umutekano mucye ku baturage, mu gihe amasezerano y’amahoro atarubahirizwa.
Iyi baruwa ya AFC/M23 ntabwo yahawe Amerika gusa. Kopi yayo yahawe kandi Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, uri mu bahuza kuri iki kibazo, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo Qatar n’u Busuwisi. Ibi bigamije kugaragaza ko AFC/M23 ishaka ko amahoro akurikiranwa n’abahuza batari bake kugira ngo habeho uburinganire.
Ibi birego bya AFC/M23 bishobora gutuma inzira y’amahoro igorana, cyane ko ubu hari impungenge ko ubuhuza bw’Amerika butakiri icyizere ku mpande zombi. Abasesenguzi bavuga ko kugira ngo amahoro arambye agerweho muri RDC hakenewe ubuhuza butabogamye kandi bufite imbaraga zo gushyira igitutu ku mpande zose kubahiriza ibyo zemeranyije.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 02:08 PM
Rwanda National Police operating in Rulindo District arrested 17 people.
Read All here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
A South Korean court sentenced former President Yoon Suk-yeol to two years in prison on Monday, July 13, 2026.
Read all here

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 25, 06:58 PM
Kenya's Interior Minister Kipchumba Murkomen said 355 people have been arrested following protests across the country on Thursday. The protests were held to commemorate those killed in the Gen-Z protests of 2024.
Read full story here 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 25, 06:58 PM
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu cya Kenya, Kipchumba Murkomen, yatangaje ko abantu 355 bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’imyigaragambyo yabaye ku wa Kane hirya no hino mu gihugu
Soma inkuru yose hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 22, 06:46 AM
The African Union, which brought together heads of state from Central America and the Caribbean, has agreed that countries that colonized and used slavery must apologize and pay reparations to the countries where slavery was used, and return natural resources that were confiscated during that period of slavery.
Read all here 👇👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author