Amerika na Irani byemeranyije agahenge Kangana n'iminsi 60 mugihe hari hasize iminsi 2 ibihugu byombi byubuye imirwano
Read All here

Share
Amerika na Irani byemeranyije agahenge Kangana n'iminsi 60 mugihe hari hasize iminsi 2 ibihugu byombi byubuye imirwano
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeranyije na Iran amasezerano yo kongera agahenge k’iminsi 60 mu ntambara bahanganyemo, nubwo icyemezo cya nyuma kigomba gufatwa na Donald Trump. Ni intambwe itewe nyuma y’uko ibihugu byombi biherutse gukozanyaho, aho Amerika yarashe kuri Iran, na yo yihimura igaba ibitero ku birindiro bya Amerika biri muri Koweit.
Reuters yanditse ko abafite amakuru ku by’aya masezerano bumvikanye ku mugambi wo gushyiraho agahenge k’iminsi 60. Ariko kandi, ibi bizashyirwa mu bikorwa gusa iyo Trump yabyemeje. Amasezerano azagena uburyo bwo kwiga ku ngingo zitandukanye zihagarika intambara burundu imaze amezi atatu.
Mu ngingo z’ingenzi zizaganirwaho harimo kureba uburyo Iran yazibukira gahunda zayo zo kwigwizaho ubutare bwa Uranium igamije gukora intwaro kirimbuzi. Ibi ni kimwe mu bibazo byatumye intambara irushaho gukazwa hagati y’impande zombi.
Inshuro nyinshi Trump yavuze ko bari hafi gusoza intambara. Icyakora, ku wa 27 Gicurasi 2026 mu nama y’abaminisitiri, yavuze ko ataranyurwa n’ibiganiro bari kugirana na Iran. Yanavuze ko Amerika itashaka kugabanya ibihano bafatiye Iran, nubwo Tehran ibyifuza.
Mu bitero bishya Amerika yagabye kuri Iran harimo kurasa indege eshanu za Iran, gusenya ibigo birasirwamo za misile, no kwibasira ahari ubwato bwegereye inzira ya Hormuz. Intego yabyo ni ugukumira ko hari ibindi bitero byagabwa ku ngabo za Amerika.
Ingabo za Koweit na zo zatangaje ko zasenye ibisasu bya Iran byayigabweho. Uwahaye Reuters amakuru wo muri Amerika yagize ati: “Ibi bikorwa byagenzuwe, byose byari bigamije kwirinda ndetse bigamije no gukomeza agahenge.”
Ingabo za Iran zo mu mutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps zatangaje ko zarashe ku birindiro bya Amerika. Zanenze Washington, zivuga ko niyongera ibyo zise ubushotoranyi izabona ishyano. Koweit yanenze ibi bitero, inasaba Iran guhagarika ibi bikorwa bishobora gutuma ibintu bisubira ibubisi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pakistan, igihugu kiri kunga Amerika na Iran, yatangaje ko Ishaq Dar, uyiyobora, azahura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, ku wa 29 Gicurasi 2026 i Washington. Intambara ya Amerika na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare kandi yateje ingaruka z’ubukungu ku Isi, kuko yafunze inzira inyuzwamo 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi buri munsi, bityo ubukungu bw’Isi burazahara.
Tuganire newsroom
Related articles
Related articles

Politics
NSANZIMANA Sylver
Dore ibyingenzi byagarutsweho mu nama yiga kwisanzure yabaye kuwa 9 nzeri 2026 yitabiriwe n'abayobozi b'ibihugu na za goverinoma zitandukanye ku isi
Soma inkuru yose hano 👇👇
220
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Here are some important things to know about President Paul Kagame's visit to Oman.
Read more here 👇👇
560
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Here's what happened when a Gabonese MP who was imprisoned for allegedly punching a Rwanda Air employee in the face at Kigali's Kanombe airport was released. Here's what both Rwanda and Gabon discussed on the issue.
Read more here 👇👇
190
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
President Paul Kagame attended a meeting in Paris, France on September 9, 2026, where he joined heads of state, heads of government, and key institutions in launching the International Space Conference. The conference, organized in partnership with France and Germany, aims to set a global vision for the use of space over the next 20 years.
Read more here
200
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇
1900
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Dore uko byagenze ngo Umudepite wa Gabon wari afungiye ikigali azira gukubita umukozi wa Rwanda Air urushyi i Kigali kukibuga k'indege ikanombe arekurwe ,dore ibyo ibihugu byombi Rwanda na Gabon byaganiriye kuri ikikibazo
Soma inkuru yose hano 👇👇
200
Sep 10
Share articles

NSANZIMANA Sylver
Author