Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, n’umugore we Brigitte Macron bakiriye ku meza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame.
Soma inkuru yose hano 👇👇

Share
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, n’umugore we Brigitte Macron bakiriye ku meza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame. Uyu musangiro wabereye mu Ngoro ya Palais de l’Élysée ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 2 Kamena 2026.
Mbere y’umusangiro, abakuru b’ibihugu byombi bari bifatanyije mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, giherereye mu Mujyi wa Paris. Iki kimenyetso cyitezweho kuba ahantu ho kwibuka no gusobanukirwa amateka ya Jenoside.
Mu butumwa bwatangajwe n’Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, Perezida Kagame yavuze ko umusangiro wabereye muri Palais de l’Élysée wari ufite ibisobanuro bikomeye n’isezerano ku mubano w’ibihugu byombi.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Rwanda n’u Bufaransa byahisemo gutera intambwe ijya imbere no kwandika amateka mashya mu mubano wabyo. Yavuze ko ibyo byatangiye kwera imbuto nziza, bigaragaza ko impinduka ziri mu mikoranire y’ibihugu byombi zigaragara mu bikorwa.
Perezida Kagame yashimangiye ko ukwiyemeza ku mpande zombi ari ingenzi, ariko ko ik’ingenzi kurushaho ari ukongera kuzura kwizerana hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa. Ibi bikaba bifungura inzira y’imikoranire irambye.
Yavuze ko uyu munsi u Bufaransa ari umufatanyabikorwa w’ingenzi w’u Rwanda mu nzego zirimo ishoramari, tekinologi, ikirere, n’ahandi hafi ya hose ibifitiye inyungu rusange. Ibyo byerekana ubugari bw’ubufatanye bushya.
Ibiganiro bya Kagame na Macron n’umusangiro wabakurikiye byerekana ko ibihugu byombi bishaka gukomeza kubaka umubano ushingiye ku bwumvikane no gukorana ku nyungu zihuriweho, nyuma y’imyaka y’umwuka mubi wabaye hagati yabyo.
Read in English
French President Emmanuel Macron and his wife Brigitte Macron hosted Rwandan President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame at the Palais de l'Élysée on Tuesday evening, June 2, 2026.
Before the dinner, the two heads of state participated in the official inauguration of the 1994 Genocide Memorial in Paris. The memorial is intended to serve as a place of remembrance and understanding of the history of the Genocide.
In a message released by the Rwandan Presidential Office, Village Urugwiro, President Kagame said that the dinner held at the Palais de l'Élysée had a profound meaning and promise for the relationship between the two countries.
The Head of State indicated that Rwanda and France have chosen to take a step forward and write a new history in their relationship. He said that this has begun to bear good fruit, showing that the changes in the relationship between the two countries are reflected in actions.
President Kagame stressed that commitment on both sides is important, but more importantly, restoring trust between Rwanda and France, which paves the way for a lasting partnership.
He said that today, France is a key partner of Rwanda in sectors including investment, technology, climate, and almost everywhere else that share common interests. This shows the breadth of the new partnership.
Kagame and Macron's talks and the dinner that followed show that the two countries are keen to continue building a relationship based on understanding and working together for mutual benefit, after years of bad relations between them.
Tuganire newsroom
Related articles
Related articles

Politics
NSANZIMANA Sylver
Dore ibyingenzi byagarutsweho mu nama yiga kwisanzure yabaye kuwa 9 nzeri 2026 yitabiriwe n'abayobozi b'ibihugu na za goverinoma zitandukanye ku isi
Soma inkuru yose hano 👇👇
220
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Here are some important things to know about President Paul Kagame's visit to Oman.
Read more here 👇👇
560
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Here's what happened when a Gabonese MP who was imprisoned for allegedly punching a Rwanda Air employee in the face at Kigali's Kanombe airport was released. Here's what both Rwanda and Gabon discussed on the issue.
Read more here 👇👇
190
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
President Paul Kagame attended a meeting in Paris, France on September 9, 2026, where he joined heads of state, heads of government, and key institutions in launching the International Space Conference. The conference, organized in partnership with France and Germany, aims to set a global vision for the use of space over the next 20 years.
Read more here
200
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇
1900
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Dore uko byagenze ngo Umudepite wa Gabon wari afungiye ikigali azira gukubita umukozi wa Rwanda Air urushyi i Kigali kukibuga k'indege ikanombe arekurwe ,dore ibyo ibihugu byombi Rwanda na Gabon byaganiriye kuri ikikibazo
Soma inkuru yose hano 👇👇
200
Sep 10
Share articles

NSANZIMANA Sylver
Author