Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rushima Amerika ku ruhare rwayo mu gushaka ko akarere kagira amahoro arambye.
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Share
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rushima Amerika ku ruhare rwayo mu gushaka ko akarere kagira amahoro arambye.
Yavuze ko u Rwanda rwifuza ko Amerika yaba umuhuza mu biganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ko iyo huza ikwiye kuba itagira ruhande abogamiyeho.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 4 Kamena 2026, ubwo yifatanyaga na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 ishize Amerika ibona ubwigenge. Uwo muhango wabereye i Kigali, witabirwa n’abahagarariye ibihugu bitandukanye n’abayobozi b’u Rwanda.
Isabukuru y’ubwigenge bwa Amerika yizihijwe mu gihe u Rwanda na Amerika byizihiza isabukuru y’imyaka 64 bimaze bigiranye ubufatanye. Iyo myaka yaranze ubufatanye mu nzego zitandukanye, harimo ubuzima, uburezi, umutekano, n’ubukungu. Ibihugu byombi byashimangiye ko ubwo bufatanye bwagize uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko muri iyo myaka irenga 60 ishize, ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika bwatanga umusaruro ugaragara. Yatanze urugero rw’inkunga mu bijyanye n’ubuzima, ishoramari, ubucuruzi, guhanga udushya, n’umutekano. Yavuze ko ubwo bufatanye bwatumye imibereho y’abaturage b’u Rwanda itera imbere, kandi ko u Rwanda rubishimira.
Ati, “Ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika ni ubufatanye bwatanze umusaruro mu bintu bitandukanye nk’ibijyanye n’Ubuzima, ishoramari, ubucuruzi, guhanga udushya, umutekano n’ibindi, ku buryo dufatanya mu guteza imbere imibereho y’abaturage b’u Rwanda kandi tukaba tubyishimiye.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko Amerika ari umufatanyabikorwa mwiza w’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Yavuze ko Amerika ari urwa gatandatu mu kohereza amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Tungsten, akomoka mu Rwanda.
Mu Ukwakira umwaka ushize, u Rwanda rwohereje ku isoko rya Amerika amabuye y’agaciro ya Tungsten bwa mbere, biciye mu masezerano y’ubufatanye mu by’amabuye y’agaciro ibihugu byombi byagiranye. Iryo tangira ry’ubucuruzi ryafunguye inzira yo kongera kohereza andi mabuye y’agaciro n’ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda.
Ubu bufatanye hagati y’u Rwanda na Amerika bukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye. Impande zombi zigaragaza ko zishaka gukomeza gukorana mu guteza imbere amahoro mu karere, kongera ubucuruzi, no guteza imbere ubuzima n’ikoranabuhanga. Minisitiri Nduhungirehe yasoje ashimira Amerika ku nkunga ikomeje guhabwa u Rwanda.
Tuganire newsroom
Related articles
Related articles

Politics
NSANZIMANA Sylver
Dore ibyingenzi byagarutsweho mu nama yiga kwisanzure yabaye kuwa 9 nzeri 2026 yitabiriwe n'abayobozi b'ibihugu na za goverinoma zitandukanye ku isi
Soma inkuru yose hano 👇👇
220
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Here are some important things to know about President Paul Kagame's visit to Oman.
Read more here 👇👇
560
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Here's what happened when a Gabonese MP who was imprisoned for allegedly punching a Rwanda Air employee in the face at Kigali's Kanombe airport was released. Here's what both Rwanda and Gabon discussed on the issue.
Read more here 👇👇
190
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
President Paul Kagame attended a meeting in Paris, France on September 9, 2026, where he joined heads of state, heads of government, and key institutions in launching the International Space Conference. The conference, organized in partnership with France and Germany, aims to set a global vision for the use of space over the next 20 years.
Read more here
200
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇
1900
Sep 10

Politics
NSANZIMANA Sylver
Dore uko byagenze ngo Umudepite wa Gabon wari afungiye ikigali azira gukubita umukozi wa Rwanda Air urushyi i Kigali kukibuga k'indege ikanombe arekurwe ,dore ibyo ibihugu byombi Rwanda na Gabon byaganiriye kuri ikikibazo
Soma inkuru yose hano 👇👇
200
Sep 10
Share articles

NSANZIMANA Sylver
Author