
Umwe mu barokotse ibi biza muri Indonesia, Meri Osman aganira na BBC yagize ati “mu gihe cy’imyuzure ibintu byose byaratwawe. Kubera ko nari nabanje guhungira ku muturanyi, nagarutse kureba imyenda iwanjye mpageze nsanga inzu yose iri hasi”.
Muri Sri Lanka na ho ibyo biza byarahageze, aha hakaba habarurwa abantu 193 bapfuye, mu gihe abagera kuri 200 bagishakishwa kuko baburiwe irengero.
Abayobozi muri iki gihugu bavuga ko inzu zirenga 15,000 zasenyutse, naho abaturage 78,000 bahungishirijwe ahakiri inzu zihagaze. Aha aba na bo bakaba bafite ikibazo gikomeye kuko nta mashanyarazi ndetse n’amazi bihari.
Inzobere mu by’ubumenyi bw’ikirere, zivuga ko icyo gice cya Asia cyibasiwe n’ibiza, ahanini byatewe n’umuyaga ukomeye wa Typhoon Koto wanyuze muri Philippines werekeza muri Vietnam, muri urwo rugendo ukaza guhura n’uwo witwa Cyclone Senyar, maze iteza ibyago bikomeye bitari biherutse mu myaka ya vuba itambutse muri ibyo bihugu
Sliva nsanze







