Umujyi wa Kigali wategetswe kwishyura Miliyoni 47 Frw umuturage wasenyeye binyuranyije n'amategeko urinangira
Umujyi wa Kigali wategetswe kwishyura Miliyoni 47 Frw umuturage wasenyeye binyuranyije n'amategeko urinangira Mbarushimana Jeanne, umuturage wo mu Murenge wa Gatsata, avuga ko yareze Umujyi wa Kigali mu nkiko awushinja…

Share
Umujyi wa Kigali wategetswe kwishyura Miliyoni 47 Frw umuturage wasenyeye binyuranyije n'amategeko urinangira
Mbarushimana Jeanne, umuturage wo mu Murenge wa Gatsata, avuga ko yareze Umujyi wa Kigali mu nkiko awushinja kumusenyera inzu ze mu buryo bunyuranyije n'amategeko, urukiko rukamutegekera kumwishyura miliyoni zisaga 47 Frw, ariko Umujyi ukaba warinangiye kutamwishyura.
Ibi byabaye muri Gashyantare 2024, ubwo Umujyi wa Kigali wamusenyeye inzu enye zari zubatse mu Kagari ka Nyamabuye, Umudugudu wa Gakomero, mu Karere ka Gasabo. Mbarushimana avuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu nta cyo asigaranye kandi nta aho aba.
Uyu mubyeyi w'abana umunani avuga ko aho yari atuye yahatuye guhera mu 1990, kandi ko hateganyijwe mu igishushanyo mbonera ry'Umujyi wa Kigali nk'aho kuba mu miturire. Avuga ko yubakaga abifitiye ibyangombwa byose, agasurwa n'abatekinisiye b'Akarere akanatanga imisoro yose isabwa.
Ati "Ikibabaje ni uko bangerekaho imisoro, nangara ku gasozi, ntafite icyo kurya n'icyo kunywa, n'abana batiga neza kuko aho nakuraga amafaranga hasenywe." Avuga ko ari we wenyine wasenywe muri ako gace kose.
Nyuma yo kubura ubufasha mu nzego z'ubuyobozi yari yitabaje, yafashe icyemezo cyo kuyoboka inzira y'ubutabera. Yatanze ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Umujyi wa Kigali ujya wanga kwitaba impamagarwa z'urukiko.
Mu rubanza rwa mbere, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhaye ishyaka, rutegeka Umujyi wa Kigali kumwishyura Miliyoni 41.87 Frw nk'agaciro k'imitungo ye yangijwe, kumusubiza ibihumbi 20 Frw y'amagarama y'urubanza, ndetse n'indishyi z'akababaro n'amafaranga yo gukodesha inzu kuva yasenyerwa.
Umujyi wa Kigali ntiwanyuzwe n'icyemezo, ujurira mu Rukiko Rukuru rwa Kigali. Na ho Mbarushimana yajuririye avuga ko amafaranga yari yahawe yari make. Urubanza rwo mu bujurire rwabaye tariki 25 Nyakanga 2025.
Mu bujurire, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwongeye gutsindisha Mbarushimana, rutegeka Umujyi wa Kigali kumwishyura Miliyoni 45.587 Frw. Nyuma yo guteresha kashi mpuruza, urubanza rwabaye itegeko.
Kugeza ubu, kubera ko Umujyi wa Kigali utishyuye ku bushake mu gihe amategeko ateganya, hiyongereyeho igihembo cy'umuhesha w'inkiko w'umwuga. Iyo yose hamwe igeze kuri 47.866.350 Frw agomba kwishyurwa.
Mbarushimana avuga ko nubwo yasenywe, akomeje gusoreshwa ubutaka yasenyeweho kandi nta bushobozi afite. Avuga ko Minisiteri y'Ubutabera yandikiye Umujyi wa Kigali iyisaba kwishyura uyu muturage, ariko na bwo nta gikozwe.
UMUSEKE watangaje ko mu byumweru bibiri umaze igerageza kuvugisha Umujyi wa Kigali, ariko ubuyobozi bwawo ntacyo bwatangaje. Umuvugizi w'Umujyi, Emma Claudine Ntirenganya, yasabye ko bamwandikira kuri WhatsApp ariko na bwo ntiyagira icyo asubiza.
Ku bijyanye n'umutekano muri Kigali muri iki gihe, Umujyi wa Kigali ukomeje kugaragara nk'umwe mu mijyi ifite umutekano uhambaye muri Afurika. Ingamba z'umutekano zirimo amarondo ya DASSO, Polisi n'abaturage, hamwe na camera zicunga umutekano hose mu mujyi, zatumye ibyaha bito n'ibikomeye bigabanuka cyane.
Ku bijyanye n'iterambere, Kigali iri mu rugendo rwo kwagura ibikorwaremezo. Imihanda mishya, inyubako z'ubucuruzi, gahunda yo kubaka Kigali Green City, no kuvugurura igishushanyo mbonera byatumye ishoramari ryiyongera. Ariko iyi gahunda yo kwimura no gusenya ahantu hatemewe n'amategeko ni yo ikomeje guteza impungenge bamwe mu baturage bavuga ko batabwirwa hakiri kare.Abasesenguzi bavuga ko kubahiriza ibitegetswe n'inkiko ari kimwe mu bishingiro by'iterambere rirambye n'umutekano w'abaturage. Kwishyura indishyi zagenwe n'inkiko bitanga icyizere ku baturage ko amategeko akora kuri bose, bikaba ari na yo nkingi ikomeye mu kubaka Kigali iteye imbere, itekanye kandi yubahiriza uburenganzira bw'umuturage.
Tuganire newsroom
Related articles
Related articles

Politics
The City of Kigali has been ordered to pay 47 million Rwf to a resident who illegally demolished a building and is still standing.
NSANZIMANA SylverOct 12, 2026

Politics
INTUMWA ZA AU I KIGALI: Kagame yakiriye abahuza barimo Uhuru Kenyatta bamaze iminsi muburasirazuba bwa RDC muruzinduko tuganire kugarura amahoro muburasirazuba bwa RDC, ndetse n'umubano hagati ya RDC n' U Rwanda
NSANZIMANA SylverOct 8, 2026

Politics
AU ENvoys in Kigali: Kagame received mediators including Uhuru Kenyatta who spent several days in eastern DRC on a visit to discuss restoring peace in eastern DRC, as well as relations between the DRC and Rwanda.
NSANZIMANA SylverOct 8, 2026

Politics
In Spain, Prime Minister Pedro Sánchez is leading the election campaign over the eviction of an 87-year-old woman from her home, as well as the ongoing protests over the high cost of living, including housing.
NSANZIMANA SylverOct 5, 2026

Politics
UN Secretary-General Antonio Guterres has released a report detailing the atrocities committed by the FDLR, accusing it of killing, abusing, and looting civilians in eastern DRC.
NSANZIMANA SylverOct 4, 2026

Politics
The DRC asked Togo and Congo Brazzaville to help it eradicate the FDRL.
NSANZIMANA SylverOct 2, 2026
Share articles

NSANZIMANA Sylver
Author
