INTUMWA ZA AU I KIGALI: Kagame yakiriye abahuza barimo Uhuru Kenyatta bamaze iminsi muburasirazuba bwa RDC muruzinduko tuganire kugarura amahoro muburasirazuba bwa RDC, ndetse n'umubano hagati ya RDC n' U Rwanda
INTUMWA ZA AU I KIGALI: Kagame yakiriye abahuza barimo Uhuru Kenyatta bamaze iminsi muburasirazuba bwa RDC muruzinduko tuganire kugarura amahoro muburasirazuba bwa RDC, ndetse n'umubano hagati ya RDC n' U Rwanda…

Share
INTUMWA ZA AU I KIGALI: Kagame yakiriye abahuza barimo Uhuru Kenyatta bamaze iminsi muburasirazuba bwa RDC muruzinduko tuganire kugarura amahoro muburasirazuba bwa RDC, ndetse n'umubano hagati ya RDC n' U Rwanda
 Umugabane wa Afurika ukomeje gushakisha igisubizo kirambye ku ntambara imaze imyaka irenga itatu yugarije Uburasirazuba bwa Congo, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ukwakira 2026, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry'abahuza b'Afurika Yunze Ubumwe (AU) riyobowe na bamwe mu bakuriye ibihugu byabo kera.
 Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko izi ntumwa zarimo abak former Heads of State bakomeye ku mugabane: Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Sahle-Work Zewde wahoze ari Perezida wa Ethiopia, Mokgweetsi Masisi wahoze ari Perezida wa Botswana ndetse na Yackoley Kokou Johnson, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo uhagarariye Faure Gnassingbé wa Togo uyoboye ubuhuza bwa AU.
Byasobanuye ko ibiganiro byabo byibanze ku nzira y’amahoro iyobowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’intambwe ikomeje guterwa mu kugera ku mahoro arambye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no gukemura impamvu muzi y’amakimbirane.
 Aba bahuza bashyizweho na AU bari gukorera ingendo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bareba intambwe imaze guterwa mu gukemura amakimbirane n’intambara zo mu Burasirazuba bwa Congo. Uru rugendo ruje nyuma y'ibiganiro babanje kugirana na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe ku wa 6 Ukwakira.
 Ku wa 5 Ukwakira 2026 izi ntumwa zari i Goma aho zaganiriye n’Ubuyobozi bw’Ihuriro rya AFC/M23 riyobora uwo Mujyi ndetse rikaba riri mu ntambara n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bahahuriye na Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa n'abandi bayobozi b'ihuriro.
 Muri Goma kandi, izi ntumwa zaganiriye n'inzego z'Umuryango w'Abibumbye zirimo MONUSCO, OCHA, ICRC ndetse n'urwego rwa EJVM+ rushinzwe kugenzura agahenge. AU yavuze ko ibi biganiro byabaye umwanya wo kumva impande zose ku bijyanye n'umutekano n'ikibazo cy'impunzi.
Akanama k'Abahuza ka AU kagizwe n'abahoze ari abakuru b'ibihugu batanu: Olusegun Obasanjo wa Nigeria, Uhuru Kenyatta, Mokgweetsi Masisi, Catherine Samba-Panza wa Centrafrique na Sahle-Work Zewde. Inshingano zabo ni guhuza inzira ebyiri z'amahoro: inzira ya Washington hagati y'u Rwanda na RDC, n'inzira ya Doha hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23.
 Biteganyijwe ko izi ntumwa zizajya no mu bindi bihugu byo mu Karere kuganira n’Abakuru b’ibihugu harebwa uko hakomeza gushyikigirwa inzira y’amahoro ndetse n’ibiganiro mu guhosha intambara zo mu Burasirazuba bwa Congo binyuze mu masezerano yasinywe.
 Amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025 hagati y'u Rwanda na RDC ateganya ko umutwe wa FDLR uterwa inkunga na Kinshasa ugomba kurandurwa burundu, nyuma yaho u Rwanda rukazakuraho ingamba zo kwirinda rwashyize ku mipaka.
 Amasezerano ya Doha yo yasinywe muri Nyakanga 2025 hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 yemereye agahenge kahoraho no kuganira ku mpamvu muzi, gusa imirwano ikomeje kugaragara mu duce twa Masisi muri North Kivu no mu misozi ya South Kivu.
 Impamvu nyamukuru y'amakimbirane hagati y'u Rwanda na RDC - FDLR:
 U Rwanda ruvuga ko RDC itunze kandi igaha intwaro umutwe wa FDLR washinzwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uwo mutwe umaze imyaka irenga 30 ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, ugaba ibitero ku Rwanda kandi ukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku Batutsi b'Abakongomani. U Rwanda ruvuga ko umutekano warwo utabonerwa igisubizo FDLR itararanduwe.Ikibazo cy'Abatutsi b'Abakongomani (Banyamulenge):
 RDC ishinja u Rwanda gushyigikira M23, mu gihe u Rwanda ruvuga ko M23 ari Abanye-Congo barwanya ivangura rikorerwa Abatutsi b'Abakongomani muri RDC. Bamwe mu Batutsi b'Abakongomani bahunze Jenoside n'itotezwa, Leta ya Kinshasa ibashinja kuba Abanyarwanda.
 Uburasirazuba bwa RDC bukungahaye kuri zahabu, coltan, cobalt na gasegereti. Ibihugu byinshi n'imitwe yitwaje intwaro irenga 120 ikorera muri ako karere irwanira kugenzura ayo mabuye y'agaciro. Ibi bituma amahoro arambye agorana kuko hari inyungu zikomeye z'abantu ku giti cyabo
Tuganire newsroom
Related articles
Related articles
Share articles

NSANZIMANA Sylver
Author






