
Abasirikare 3 bo ku rwego rwo hejuru bavuye muri FARDC biyunze kuri FRN ya Joseph Kabila mu minsi 4 gusa barimo gen kamanzi,col demumba na Lt .lumba Lula bikekwako bajyanye n' abandi basirikare n'ubwo batahise batangazwa
Mu gihe gito cy'iminsi ine gusa, ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zimaze gutakaza abofisiye bakuru batatu bafite impeta zikomeye, biyunze ku mutwe mushya wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) uyobowe na Joseph Kabila Kabange.Â
Uwa mbere ni Brig Gen François Kamanzi, byemejwe ku wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2026 n'Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka. Kamanzi yari Umuyobozi w'Ibikorwa bya gisirikare muri Region ya 12 ya gisirikare iherereye muri Kongo-Central.Â
Inkuru ya Gen Kamanzi ni ndende. Yabanje kuba mu mungabo z'urwanda muri RPF yavanyeho Mobutu mu 1997, nyuma ajya muri RCD, mbere yo kwinjizwa muri FARDC ubwo igihugu cyasubizaga ubumwe. Muri manda ya Kabila yabaye mu nzego z'ibikorwa n'ubutasi muri Kivu ya Ruguru, akekwaho kuba yarafashije kohereza abahoze muri M23 mu 2016 kurwanya imyigaragambyo.
Ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2026, haje undi murindi, Col Demumba Ndolo Ghislain. Uyu yari Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n'ubutasi muri Brigade ya 61e y'ingabo zirwanira ku butaka ikorera i Nyunzu, muri Tanganyika. Amakuru avuga ko yamaze kugera i Goma aho FRN ifite icyicaro.
Uwa gatatu ni Lt. Lemba Lula Arnold. We ngo yabaga mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida wa DRC. Amakuru yo kwiyunga kwe yatangajwe na Willy Manzi washyizweho na AFC/M23 ngo ayobore Umujyi wa Goma.Â
Iyi mikurire yihuse ya FRN ije nyuma y'ishingwa ryayo ku mugaragaro tariki 12 Ukwakira 2026 i Goma. Uwo munsi Joseph Kabila yatangaje ko AFC ihuriyemo M23 isimbuwe na FRN, we aba Perezida, abayobozi ba AFC/M23 nka Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Gen Sultani Makenga bamubera ba Visi Perezida.Â
Kanyuka ubwo yatangazaga Gen Kamanzi yari yavuze ati "Kandi tuzabatangariza amazina y'abandi ba Ofisiye babiri na bo batwiyunzeho. Imyirondoro yabo izatangazwa mu minsi iza." Aya magambo yujujwe nyuma y'amasaha 24 gusa n'itangazwa rya Col Demumba na Lt Lemba.Â
Goma ubu yabaye umurwa mukuru wa FRN. Ni ho bafatira ibyemezo bya politiki na gisirikare, kandi ni ho aba ofisiye bashya bavugwa ko bahuriye. Col Demumba bivugwa ko ari ho aherereye nyuma yo kuva i Nyunzu.
Impamvu ituma aba ofisiye bahunga bivugwa ko ari ugutakaza icyizere mu buyobozi bwa Kinshasa. FRN mu itangazo ryayo ishinja Leta ruswa, gutoteza abatavuga rumwe n'it, kunanirwa gutanga umutekano na serivisi z'ibanze.Â
I Kinshasa, Perezida Félix Tshisekedi yahise yamagana FRN. Avuga ko Kabila yabaye "proxy" ya Paul Kagame, ko FRN ari umugambi wa Kigali wo kwerekana intambara nk'iy'imbere mu gihugu ihisha uruhare rw'u Rwanda.
Joseph Kabila we arabihakana. Mu kiganiro aherutse kugirana na CTGL, yavuze ko igitero cy'indege zitagira abapilote cyagabwe i Goma mu gihe hari agahenge cyari kigamije kumwica, avuga ko i Kinshasa hari abishimiye batekereza ko bageze ku ntego.Â
Kuba abofisiye bakuru 3 bavuye mu turere dutatu dutandukanye - Kongo-Central, Tanganyika, ndetse no mu mutwe urinda Perezida - biha FRN isura y'igihugu yose, atari iy'uburasirazuba gusa. Ibi biteye impungenge ko imirwano ishobora kwaguka.
Kuri ubu, raporo y'Umuryango w'Abibumbye yo ku ya 11 Kamena 2026 yari yaragaragaje ko AFC-M23 igiye guhindura isura, Kabila akagira uruhare runini. Ibyabaye muri Ukwakira byemeje ibyo bihanuzi.
Abasesenguzi bavuga ko ibibazo 3 ari byo bizagena ejo hazaza: niba FRN izagumana ubumwe hagati ya Kabila na ba Gen Makenga, niba izakurura abandi basirikare benshi ba FARDC, niba izubahiriza ibiganiro bya Doha biyobowe na Qatar.Â