Mu gihe abantu benshi babona abafite ibigango nk'abantu bafite ubuzima bwiza kandi butagira inenge, Sylvester Stallone ufatwa nk'ikimenyetso cy'abarwanashyaka ba sinema bamamaye yahishuye uruhande rwihishe rw'ubuzima bwe. Ubwiza bw'umubiri bwamamaje film ya Rocky bwamutwaye ubuzima.
Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Sylvester Stallone yatangaje ko igitutu cyo kugira imiterere y’umubiri yajyanaga n’inshingano ze muri sinema cyigeze kugira ingaruka ku buzima bwe, kugeza ubwo arwaye bulimia, indwara ijyana kenshi no kuryagagura no kwiruka ku bwinshi.
Stallone yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The New York Times, cyasohotse ku wa 26 Nzeri 2026. Yavuze ko mu myaka ya 1980, ubwo yakinaga filime zamamaye zirimo Rocky III mu 1982, yari yarahugijwe cyane no kugera ku miterere y’umubiri w’ibigango, yumvaga ikwiriye umuntu yakinaga.
Stallone n'abana be
Ati “Byahindutse ikintu gihora mu bitekerezo byanjye, ku buryo byangizeho ingaruka zikomeye. Bigeza aho ndwara bulimia. Nageze kuri 2.6% by'ibinure mu mubiri gusa, sinabashaga kugumana ibiryo mu nda.”
Stallone yavuze ko icyo gihe yashakaga kugaragara nk’umukinnyi ufite imbaraga kandi ushoboye gukora imyitozo n’ibikorwa bisaba ingufu muri filime. Yumvaga umubiri we ari wo ngabo ye, ati "It was my armor".
Uko guharanira kugera ku isura yifuzaga byaje kumubera umutwaro, aho kumufasha mu kazi ke. Yavuze ko yabaye imbata y'indorerwamo, aho yarebaga ishusho ye buri munsi akumva atayigezeho uko bikwiriye.
Uyu mukinnyi wa filime yavuze kandi ko yakoresheje imiti yongera imikaya izwi nka steroids. Yemeza ko kuyikoresha byagize ingaruka ku buzima bwe, akavuga ko igitutu cyo guhora afite imiterere y’umubiri runaka cyamaze igihe kirekire kimukurikirana. Ati "Nobody does it without additives".
Yasobanuye ko yatangiye kumva yorohewe n’iki gitutu ubwo yakinaga muri Cop Land, filime yasohotse mu 1997. Muri yo, yahawe inshingano zitamusabaga kugaragara nk’intwari y’ingufu abantu bari bamenyereye muri Rocky no mu zindi filime ze. Yakinnye nka Sheriff wabyibushye, bimuruhura.
Stallone, ubu ufite imyaka 80, yavuze ko umubiri we wagize ibibazo byatumye abagwa inshuro nyinshi. Iyo asubije amaso inyuma, asanga hari ibyo yari gukora mu bundi buryo, birimo kugabanya igitutu yishyiragaho no kudakora ubwe bimwe mu bikorwa byo muri filime bishobora gukomeretsa.
Yavuze ko kugeza ubu yagize operation 9 z'umugongo, 2 z'ibitugu, n'izindi nyinshi kubera gukora stunt ubwe. Ati "I've abused my body" - Narenganyije umubiri wanjye.
Amateka ya Sylvester Stallone:
Sylvester Gardenzio Stallone yavutse ku wa 6 Nyakanga 1946 i Hell's Kitchen, New York. Yavukanye ikibazo cyo mu maso kubera igitanda cyagize ikibazo mu gihe cyo kumubyara, nicyo gituma imvugo ye isa naho itameze neza
Yamenyekanye ku Isi yose mu 1976 ubwo yanditse script ya Rocky mu minsi 3 gusa ayandikira kuri paper, abakinnyi bamwanze kuyigura batamuha inshingano nyamukuru. Iyi filime yahawe Oscar ya Best Picture, imuha akayabo ka miliyoni.
Nyuma yaho yakoze Rambo: First Blood (1982), urukurikirane rwagaragaje intambara ya Vietnam n'agahinda k'abasirikare. Izi filime zombi - Rocky na Rambo - zamugize ikimenyetso cy'ubutwari bw'Abanyamerika mu myaka ya 80, ndetse aba inshuti ya Perezida Ronald Reagan.
Mu myaka ya nyuma yakomeje gukora The Expendables (2010-2023), Creed I & II (2015, 2018) aho yigishije umuhungu wa Apollo Creed, ndetse na Tulsa King series kuri Paramount. Ubu ari mu myiteguro yo gusohora igitabo cye The Steps ku wa 29 Nzeri 2026, aho avuga byose ku buzima bwe, ku gatsiko ndetse n'urupfu rw'umuhungu we Sage mu 2012.