Abarwayi ba ebora bo mura RDC baratabaza bavuga ko barembejwe n'inzara ibamereye nabi ngo bikaba aribyo biri gutuma batoroka ibitaro bakanjya gushaka ibyo kurya nyuma bakaza kugaruka
Soma inkuru yose hano 👇👇

Share
Abarwayi ba ebora bo mura RDC baratabaza bavuga ko barembejwe n'inzara ibamereye nabi ngo bikaba aribyo biri gutuma batoroka ibitaro bakanjya gushaka ibyo kurya nyuma bakaza kugaruka
Abaganga n’abatabazi bari kwita ku barwaye Ebola mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahangayikishijwe bikomeye. Ikibazo kiriho ni uko abarwayi bari kubacika bagajya gushaka ibiryo kuko ibitaro bidafite ubushobozi bwo kubagaburira.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, OMS, rigaragaza ko kugeza tariki ya 17 Kamena 2026, byemejwe ko abantu 896 ari bo banduye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo. Muri bo, 232 bapfuye. OMS kandi igaragaza ko abantu 6367 bahuye n’abanduye Ebola ari bo bari bamaze kuboneka. Harimo 4659 bo mu Ntara ya Ituri, 1628 bo muri Kivu y’Amajyaruguru na 80 bo muri Kivu y’Amajyepfo.
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko mu biri kubangamira ingamba zo guhangana n’iki cyorezo harimo kubura ibikoresho bihagije byo gupima abafite ibimenyetso. Hari kandi kubura ibitanda bihagije byo gushyiraho abarwayi. Ikindi ni uko hari abaturage batumva ko bugarijwe, bakabyita ibinyoma, ibyo bikagorana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira.
Ikindi kibazo kiri gukoma mu nkokora abaganga n’abo mu nzego z’ubutabazi ni ibura ry’amafunguro yo kugaburira abarwayi bari mu bitaro cyangwa abafite ibimenyetso by’iki cyorezo bashyizwe mu kato. Abarwayi bari kurambirwa gutegereza igihe kirekire ko bagezwaho ibiribwa. Kubera iyo mpamvu bari gutoroka ibitaro, bagajya kubishakira mu baturage. Ibyo biri kongera ibyago byo gukwirakwiza iki cyorezo cyandura ku muduvuko wo hejuru.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, PAM, muri RDC, David Stevenson, yatangaje ko abari gufasha abarwayi na bo bari kujya gushaka ubufasha kugira ngo baticwa n’inzara. David yagize ati: “Bari kuza, bagakomanga inzugi, bakavuga bati ‘Dushaka imfashanyo y’ibiribwa kugira ngo duhashye Ebola’. Ni bwo nabona ibi bintu.”
Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, kigaragaza ko hatagize igikorwa byihuse ku mbogamizi ziri kugaragara, iki cyorezo gishobora kuzica benshi kurusha uko byagenze mu myaka yashize. Africa CDC iri gusaba ibihugu bifatanyabikorwa gutanga ubufasha bwihuse mu gutwara ibiribwa, ibikoresho byo kwa muganga, n’abakozi b’ubuzima kugira ngo ibyorezo bikumirwe.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Health
NSANZIMANA Sylver00Jun 20, 09:43 AM
Ebola patients in the DRC are complaining that they are suffering from severe hunger, which is why they are fleeing hospitals to find food and then returning
Read all here 👇👇👇

Health
NSANZIMANA Sylver00Jun 15, 07:58 AM
795 people have been infected with Ebola, 181 have died and 40 have recovered from Ebola
Soma inkuru yose hano 👇👇

Health
NSANZIMANA Sylver00Jun 15, 07:58 AM
Abantu 795 bamaze kwandura ebora 181 barapfa naho 40 bamaze gukira ebora
Soma inkuru yose hano 👇👇

Health
NSANZIMANA Sylver00Jun 11, 05:08 AM
604 people have now been infected with the Ebola virus, while 102 have died from the epidemic.
Read all about it here 👇👇

Health
NSANZIMANA Sylver00Jun 11, 05:08 AM
Abantu 604 nibo bamaze kwandura icyongereza cya ebora mugihe 102 aribwo bamaze guhitanwa n'icyo cyorezo
Soma inkuru yose hano 👇👇

Health
NSANZIMANA Sylver00May 26, 12:02 PM
The effects of medications on male potency during ejaculation
Read all about it here 👇👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author