AMAKURU MASHYA
Joseph Kabila, wabaye Prezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yavuze ko igihe kigeze buri muturage wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aho yaba aherereye hose haba mu buhungiro cyangwa imbere mu gihugu ahaguruka akarwanya ubutegetsi bw’igitugu bwamaze kwigarurira Igihugu cyabo.

Advertisement

Joseph Kabila, wabaye Prezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yavuze ko igihe kigeze buri muturage wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aho yaba aherereye hose haba mu buhungiro cyangwa imbere mu gihugu ahaguruka akarwanya ubutegetsi bw’igitugu bwamaze kwigarurira Igihugu cyabo.
Kabila yavuze ko adatekereza ku hazaza ahubwo areba ibihari uyu munsi ndetse ashimangira ko nk’uko yabivuze igihe kigeze kugira ngo abaturage ba DRC bahaguruke bamagane ubutegetsi bw’igitugu. Yagize ati: "Tugomba gushyira iherezo kuri ubu butegetsi bw’igitugu, bwigaruriye Igihugu cyacu. Kugira ngo tubigereho, tugomba gukangurira Abanye-Congo bose, yaba abari mu buhungiro cyangwa abari imbere mu gihugu."
Kabila yabajijwe uruhare rwe ku hazaza h’Igihugu bijyanye n’ibihe bikomeye cyanyuzemo kuva mu 2019, ubwo Tshisekedi yafataga ubutegetsi. Yavuze ko Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 64 iteganya ko buri muturage wa DRC agomba kurwanya umuntu cyangwa itsinda ry’abantu rifashe ubutegetsi ku ngufu cyangwa rikabukoresha ibinyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Abajijwe ku bijyanye no kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi bugiye guhindura Itegeko Nshinga, kugira ngo akomeze kuguma ku butegetsi, Kabila yavuze ko n’ubundi ntarigihari kuko ryirengagijwe kuva mu 2019. Yagize ati: "Itegeko Nshinga ki? Kuri Kinshasa, ntirikibaho. Ryirengagijwe kuva mu 2019. None se bazahindura iki? Njye mbona bashaka gushyiraho irindi rishya."
Kabila yavuze ko ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2001, byasabye urugendo rurerure kandi rukomeye kugira ngo Itegeko Nshinga ryemerwe mu 2006. Yagize ati: "Ni ryo ryafashije kongera guhuza Igihugu. Uyu munsi nta mpamvu n’imwe yatuma Abanye-Congo bemera gutangira kurisenya."
Kabila yavuze ko ikibazo si Itegeko Nshinga ubwaryo, ikibazo ni agatsiko gato kashaka kugundira ubutegetsi. Yagize ati: "Ibi ni ibiranga ubutegetsi bwatsinzwe burundu."
Joseph Kabila yahakanue ko mu 2015, nawe yashakaga guhindura Itegeko Nshinga, agira ati: "Nta na rimwe, mu biganiro nagiranye n’uwo ari we wese, nigeze mvuga ku guhindura Itegeko Nshinga. Ndetse nabivuze ku mugaragaro kuva mu 2009. Kuri njye, Itegeko Nshinga ni iry’agaciro gakomeye."
Kabila yavuze ko Itegeko Nshinga ridakwiye gukorwaho kuko atari ikibazo cy’umuntu ku giti cye, ahubwo ko ari ihame. Yavuze ko ahazaza he atari muri politiki gusa, kuko mu 2019, ubwo yahererekanyaga ubutegetsi, yakoze ibyo yari yarasezeranyije Abanyecongo.
Ati: "Kuva mu 2001, isezerano ryanjye kwari uguhuza Congo, kuzana amahoro na demokarasi." Yavuze ko mu 2019, yatekerezaga ko ibyo byose byagezweho. Ati: "Nyuma y’imyaka irindwi, turimo kongera kuvuga guhuza Igihugu, turabona ingabo z’amahanga zigaruka ku butaka bwacu, byose bitewe n’imiyoborere mibi kuva mu 2019."
Abajijwe ku magambo yavuzwe Corneille Nangaa ko ariwe washyize Félix Tshisekedi ku butegetsi, ndetse ko ari nawe ugomba kumuvanaho, Kabila yavuze ko ibyo yabiharira uwabivuze kuko mu 2019, ishyaka rye hari amasezerano ryabanje gusinya.
Kabila yashimangiye ko hakozwe kopi imwe gusa yayo masezerano, kandi ariwe uyifite, kuko yari abizi neza ko iyo ayitanga yari guhita ishyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko kuva yava ku butegetsi, yakomeje guhigwa, kandi ko atari we wenyine kuko abaturage ba DRC bose bakomeje kwibasirwa nk’uko bimaze igihe bibera muri teritwari ya Masisi no mu bindi bice by’Igihugu.
Ku bijyanye no kwamburwa ubudahangarwa na komisiyo ya Sena ndetse agakaitrwa n’igihano cy’urupfu ashinjwa gufatanya n’ihuriro rya AFC/M23, Kabila yavuze ko n’ubwo bimeze bityo nk’uko agenda abibona, kuri we atuje cyane. Yagize ati: "Njye ndatuje cyane. Aho njya hose, mbona abayobozi b’ibihugu banyakira nka Joseph Kabila wahoze ari Perezida."
Joseph Kabila yavuze ko Goma ari iwanye kuko yahaguze inzu mu 1999, ashimangira ko ahafite urugo. Yagize ati: "Goma ni iwanye. Mwakiriwe mu rugo naguze mu 1999. Ibikorwa bidahwema kunyibasira n’ishyaka ryanjye byatangiye mu 2019, mbere cyane y’uko AFC/M23 ishingwa."
Kabila yabajijwe ku guceceka kw’imiryango mpuzamahanga nyuma y’uko mu 2023, muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo habaye amatora ya baringa, ndetse uyu munsi Tshisekedi akaba afite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma yo kugura ubwo bwiganze akoresheje amafaranga. Yavuze ko hakenewe impinduka za politike zikomeye, agira ati: "Iyi sisitemu [Politiki] igomba gusenywa igasimbuzwa indi."
Kabila yavuze ko hakenewe ubukangurambaga mu baturage, kuko bafite uruhare rukomeye bikajyana no kubatoza inshingano mboneragihugu. Ati: "Ibi ntabwo ari ibintu byagerwaho mu cyumweru kimwe, bibiri cyangwa amezi make." Yavuze ko uburyo bikwiye gukorwa, Abanyekongo bakwiye kwifatira ibyemezo kandi bagatungura benshi.
Kabila yavuze no ku ruhare rw’ u Bubiligi mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ashimangira ko iki gihugu kiri kujya mu ruhande rugitakariza icyizere bijyanye n’uburyo gishyigikiye ubutegetsi bwa Tshisekedi. Ati: "Uko ibintu bimeze ubu, mbona u Bubiligi burimo kwishyira ku ruhande rutuma butakaza icyizere."
Kabila yavuze ko yizeye u Bubiligi kuko bufite ubushobozi bwo kkongera kwisuzuma no kwikosora. Yagize ati: "Bukwiye kwisubiraho, kandi mbona hari bamwe mu Bubiligi babyumva batangiye no kugerageza guhindura icyerekezo."

In English
Joseph Kabila, former President of the Democratic Republic of Congo, has called on the Congolese people to rise up against the current government, which he describes as oppressive. He believes that the time has come for the people to take action and demand change. Kabila emphasizes that he is not looking to the future, but rather focusing on the present moment.
Kabila has criticized the current government for ignoring the constitution and attempting to change it to stay in power. He argues that the constitution is not just a document, but a principle that should be respected. He also recalls his own efforts to bring peace and democracy to the country during his presidency from 2001 to 2019.
Kabila has denied allegations that he wanted to change the constitution in 2015, stating that he has always respected the constitution and considers it a valuable document. He believes that the current government's actions are a sign of a failed regime and that the people should not tolerate it.
Kabila has also spoken about the role of the international community, particularly Belgium, in the current situation in the DRC. He believes that Belgium should re-evaluate its support for the current government and work towards finding a solution that benefits the Congolese people.
Kabila has expressed confidence in the ability of the Congolese people to bring about change and has called for a national dialogue to address the country's problems. He believes that the people should take ownership of their future and work towards a better future for the country.
Advertisement
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author
Advertisement



