America n'uburisiya bikomeje gushyamirana nyuma Y'uko America ishimuse ubwato bw'uburusiya ibukuye munyanja ya Atlantic umukuru w'igihugu cy'uburusiya Vladimir Putin ategetse ko Amerika ihita igarura ubwo bwato
Soma inkuru yose hano 👇👇


America ivuga ko buriya bwato bwahoze bwitwa Bella I nyuma yo gukurikiranwa na America bukagerageza guhindura izina ndetse ababurimo bagashyiraho ibendera ry’Uburusiya hejuru yabwo, ntibyabujije America kubushimuta.

Ku wa Gatatu, America yavuze ko yakoze igitero gihambaye cyo gufata ubwato bubiri. Igitero cya mbere cyabereye mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantic gifata ubwato bw’Uburusiya bwitwa Bella I. Ikindi gitero cyabereye mu mazi magari muzamahanga mu birwa bya Caraïbes ahafatiwe ubwato bwitwa Sophia.
Ayo mato abiri America iyashinja kuba yajyaga muri Venezuela gutwara petrol yaho ikajya mu Burusiya cyangwa ahandi ku isi mu gihe America yashyizeho ibihano.
Ibiro bya Leta ya America bivuga ko kiriya gitero cyakozwe bisabwe na Perezida Donald Trump, aho itsinda ry’urwego rugenzura imbibi za America, ingabo zirwanira mu mazi, n’inzego z’ubutabera byafatanyije muri kiriya gitero.

Ubwongereza na bwo bwatangaje ko bwagize uruhare muri kiriya gitero aho bwafashije inzego za America kugenzura buriya bwato mbere y’uko bufatwa.
Ku ruhande rw’Uburusiya, bamwe mu bategetsi bagize uburakari basaba ko icyo gihugu cyasubiza America kirasa ku bwato bwayo.
Uburusiya bwari bwohereje amato y’intambara yo kurinda buriya bwato cyakora America yakoze igitero cyayo vuba, ntibyagira icyo bitanga.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yasabye America kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa kiremwa muntu ku Barusiya bafatiwe muri buriya bwato, ikabareka bagasubira mu gihugu cyabo.
Buriya bwato amakuru ya mbere yavugaga ko nta kintu bwari bupakiye, ariko America bikeka ko yabufashe kubera kwikanga ko haba hari intwaro zikomeye bwari bujyanye muri Venezuela.

Related stories
Related Articles

French President Emmanuel Macron and his wife Brigitte Macron hosted Rwandan President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame at the Palais de l'Élysée on Tuesday evening, June 2, 2026.
Read all here 👇👇

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, n’umugore we Brigitte Macron bakiriye ku meza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame.
Soma inkuru yose hano 👇👇

Kenyan President William Ruto has condemned the protests that have been going on for days demanding that the Kenyan government halt a US-led deal to build a hospital in the country.
Read all here 👇👇

Perezida wa Kenya William ruto yateye utwatsi abaturage bamaze iminsi bigaragambya basaba ko leta ya Kenya ihagarika amasezerano n'ibikorwa bya Amerika byo kubaka ibitaro BYA abora muri iki gihugu
Soma inkuru irambuye hano 👇👇

US President Donald Trump has said he will make a final decision on the deal, while Iran says talks are ongoing but no final agreement has been reached.

Donald Trump, yatangaje ko agiye gufata icyemezo cya nyuma ku byerekeye ayo masezerano
Soma inkuru yose hano 👇👇

NSANZIMANA Sylver
Article Author