Amerika yongeye kugaba ibitero mu majyepfo ya Iran uyu munsi taliki ya 26/gicurasi 2026
Soma inkuru yose hano 👇👇 English and kinyarwanda

Share
Amerika yongeye kugaba ibitero mu majyepfo ya Iran uyu munsi taliki ya 26/gicurasi 2026
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero bishya mu majyepfo ya Iran, byibasiye ibigo bivugwaho kubikamo no kurasirwamo za misile n’ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi biri hafi y’inzira ya Hormuz. Iyo nzira ni imwe mu nzira zikomeye zinyuzwamo peteroli ku Isi.

Ingabo za Amerika zatangaje ko ibyo bitero byari bigamije “kwitabara no gukumira ibitero bishobora kugabwa ku ngabo za Amerika” ziri mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane mu gace ka Gulf. Mu itangazo ryayo, ubuyobozi bw’ingabo bavuze ko hagamijwe gusenya ubushobozi bwa Iran bwo kugaba ibitero ku nyungu za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo.
Umuvugizi w’Ibirindiro by’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, Capt. Tim Hawkins, yavuze ko Amerika izakomeza gufata ingamba zo kurinda abasirikare bayo no gukumira icyahungabanya umutekano w’akarere. Ati: “Tuzakomeza kugumisha umwanzi aho ari no gukoresha uburyo bwose bwo kurinda ingabo zacu n’inyungu za Amerika, ndetse no mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje.”
Ibitero byibanze cyane mu gace ka Bandar Abbas, umujyi ukomeye wa Iran uri ku nkombe z’inyanja ya Persian Gulf, uzwiho kuba urimo ibirindiro bikomeye by’ingabo zirwanira mu mazi ndetse wegereye inzira ya Hormuz. Ibitangazamakuru byo muri Iran byemeje ko humvikanye guturika gukomeye muri ako gace.
Ubuyobozi bwa Iran ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku byangiritse cyangwa ku bantu baba baguye muri ibyo bitero. Ariko abayobozi bo mu mujyi wa Bandar Abbas batangaje ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza ingaruka zatewe n’icyo gitero.
Nubwo ibitero byabaye, Iran yakomeje kuvuga ko ibiganiro iri kugirana na Amerika bikomeje kugenda neza, n’ubwo hakiri ibibazo byinshi. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baqai, yavuze ko impande zombi zikomeje kwegerana ku ngingo zimwe, ariko ko kugera ku masezerano ya nyuma bitazihuta.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko amahirwe yo kugera ku masezerano akiriho, kandi ko ku wa 26 Gicurasi intumwa za Iran ziteganya guhura na Minisitiri w’Intebe wa Qatar ngo ibiganiro bikomeze. Ati: “Tuzareba niba hari indi ntambwe ishobora guterwa. Haracyari byinshi bisaba kumvikanywaho kugira ngo impande zombi zemeranye ku mushinga wa nyuma.” Rubio yongeyeho ko Perezida Donald Trump yiteguye gushyigikira no gusinya amasezerano igihe yabo
Umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran watangiye gukaza umurego kuva ku wa 28 Gashyantare 2026, bigira ingaruka ku bukungu bw’Isi, cyane cyane kubera ko inzira ya Hormuz inyuzwamo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi buri munsi. Abasesenguzi bavuga ko gukomeza kwiyongera kw’ibi bitero bishobora guteza ikibazo gikomeye ku isoko mpuzamahanga rya peteroli no kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri yo hirya no hino ku Isi.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
President Kagame chaired a meeting of the RPF Politburo
Read All here 👇👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 18, 05:11 AM
Perezida Kagame yayoboye inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 02:08 PM
Rwanda National Police operating in Rulindo District arrested 17 people.
Read All here 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
A South Korean court sentenced former President Yoon Suk-yeol to two years in prison on Monday, July 13, 2026.
Read all here

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jul 14, 01:41 PM
Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol igifungo cy’imyaka ibiri.
Soma inkuru yose hano 👇👇

Politic
NSANZIMANA Sylver00Jun 25, 06:58 PM
Kenya's Interior Minister Kipchumba Murkomen said 355 people have been arrested following protests across the country on Thursday. The protests were held to commemorate those killed in the Gen-Z protests of 2024.
Read full story here 👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author