Bruce Melodie ngo yaretse kunywa urumogi n'itabi mukiganiro yagiranye n'itangaza makuru yavuze ko amaze igihe yarazibukiriye ibijyanye no kunywa itabi cyangwa ikindi cyose kivamo umwotsi abitewe n’umunsi yigeze kunywa urumogi rukamugwa nabi
Soma inkuru yose hano 👇👇

Share
Bruce Melodie ngo yaretse kunywa urumogi n'itabi mukiganiro yagiranye n'itangaza makuru yavuze ko amaze igihe yarazibukiriye ibijyanye no kunywa itabi cyangwa ikindi cyose kivamo umwotsi abitewe n’umunsi yigeze kunywa urumogi rukamugwa nabi.
Uyu muhanzi yabajijwe ikintu yagerageje gukora agahita akizinukwa bitewe n’ingaruka byamugizeho.
Ubwo yaganiraga n’abafana, Bruce Melodie yibutse iby’iki kibazo biba ngombwa ko abasobanurira uko byagenze, nubwo atigeze avuga umwaka byabereyemo.
Uyu muhanzi yavuze ko mu gihe cyashize yigeze kujya i Musanze afiteyo igitaramo, uwari umujyanama we aza kujya koga ariko asiga urumogi ku idirishya.
Bruce Melodie utari umenyereye ibyo kunywa urumogi, yaje kurunywa rumugwa nabi noneho mu rwego rwo kumuvura bamuha amata kandi yari ari kunywa n’inzoga nyinshi birangira arembye, kuva icyo gihe avuga ko yahise azibukira ikintu cyose gicumba umwotsi.
Ati “Umuhungu yari yagiye koga asiga urumogi rwe ku idirishya, nyamara yarunywaga ndeba, njye ubundi nabaga ninywera inzoga. Icyo gihe nararufashe mba ndarunyweye vuba vuba. Nkimara kurugotomera nahise numva nkonje cyane.”
“Abantu baje kundeba bayoberwa inkuba inkubise, ibaze kuba ufite umujyanama akaba agiye koga agusize hanze yaza agasanga warembye, bahise banjyana kuryama. Batangiye kujya inama bibaza icyankuramo urumogi vuba, baza kwigira inama yo kumpa amata, kandi wibuke ko nari ndi kwinywera inzoga. Nahise ndwara ndaremba cyane mpita nzibukira ikintu cyose gitumuka.”
Uyu muhanzi ahamya ko kuva icyo gihe yahise azibukira ibijyanye no kunywa urumogi ari na byo byatumye abiririmba muri ‘Munyakazi’.
Uyu muhanzi umwe mubafite izina rikomeye mumuziki w'urwanda Bruce melody umaze kugeza ABA mukurikira bagera kubihumbi 941k kurubuga rwa YouTube akomeje kwigarurira imitima y'abamukurikira nyuma yo gushyira hanze indirimbo yaciye ibintu "pom pom" ubu imaze kurebwa n'abarenga million 4 mugihe kingana n'ibyumweru bitatu
Muminsi yashize uruganda rwa 1:55 pm rufite inshingano zo gutunganya umuziki wa Bruce melody rwatangaje ko uyu muhanzi agiye gukora ibitaramo bizenguruka URWANDA muduce tugiye dutandukanye
In English
Bruce Melodie has denied allegations of using marijuana and other substances. In an interview, he explained that he had a bad experience with marijuana in the past, which led him to quit using it and other substances that produce smok
Summary
- Bruce Melodie had a negative experience with marijuana when someone left it on a window ledge and he accidentally smoked it.
- He was given milk and other drinks to try and counteract the effects, but it made him very ill.
- Since then, he has avoided using marijuana and other substances that produce smoke.
- He has written a song called "Munyakazi" about his experience.
- Bruce Melodie is a popular Rwandan musician with over 941k followers on YouTube.
- He recently released a song called "Pom Pom" which has been viewed over 4 million times.
- He is planning a tour around Rwanda with concerts in different locations.
- The tour is expected to showcase his music and entertain his fans
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00May 29, 10:52 AM
Uzwi nka super manager yatsinze urubanza yaburanagamo na MTN asaba guhabwa million 380 ariko urukiko rwemeza ko aha bwa million 16 z'indishyi y'uko bakoresheje igihano ke batabiherewe uburengazira
Soma inkuru yose hano 👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00May 22, 05:51 AM
Umuvugo :lNKOTANYl igice cyambere
Soma usobanuze Aho utumva

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00May 22, 05:08 AM
Rlb yashyikirije ubushinza cyaha dosiye ya Tampano umaze iminsi afunzwe arerwaho iperereza
Soma inkuru yose hano 👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00May 15, 04:44 AM
Ndahiro Valens Pappy yasabiwe gufungwa imyaka itanu
Soma inkuru yose hano 👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Apr 23, 06:41 PM
Bishop Harerimana ahamijwe ibyaha by’ubuhemu – Ahanishijwe igifungo cy’imyaka ine gisubitswe
Soma inkuru yose hano 👇👇👇👇👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Mar 30, 01:04 PM
Yatomboye imodoka,Nshimiyimana Christophe, w’imyaka 45, utuye mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Kabarondo, yatsindiye imodoka ya miliyoni 17 Frw muri tombola ya TengaPromo.
Read all in English and kinyarwanda, kiswahili , France 👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author