RIB yatangajeko yakiriye ikirego cy'Uwamenyekanye nka shaddy boo kumbuga nkoranyambaga avuga ko yafashwe kungufu
Soma inkuru yose hano 👇👇👇

Share
RIB yatangajeko yakiriye ikirego cy'Uwamenyekanye nka shaddy boo kumbuga nkoranyambaga avuga ko yafashwe kungufu
Nyuma y’uko Shaddy Boo atabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, arusaba gukurikirana umusore witwa Iradukunda Aimable, benshi bazi nka Yugi Umukaraza, amushinja kumusambanya ku gahato, uru rwego rwemeje ko rwakiriye iki kirego.
Kuri uyu wa 22 Kamena 2026 ni bwo Shaddy Boo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa butabaza RIB. Nyuma ahamya ko yasabwe kujya kwa muganga kwipimisha. Amakuru y’uko Shaddy Boo yamaze gutanga ikirego ndetse akanajya kwipimisha yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry.
Dr. Murangira yagize ati: “Twakiriye ikirego cya Shaddy Boo, ni byo. Twatangiye kugikoraho iperereza, kandi na we yavuye gutanga ibizamini muri Isange One Stop Center.” Isange One Stop Center ni ikigo giha ubufasha bwihuse abafashwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Shaddy Boo yasobanuriye IGIHE ko Yugi Umukaraza yamusambanyije ku gahato amusanze iwe mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026. Yavuze ko uyu musore bahoze ari inshuti, kandi ko ku mugoroba wo ku wa 21 Kamena 2026 yagiye kumusura iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga, barazisangira.
Nyuma yo gusabana no kunywa inzoga, Shaddy Boo yavuze ko uyu musore yamufatiranye yasinze, akabyuka asanga baryamanye kandi yambaye ubusa. Ati: “Yugi yaje mu rugo turasangira, ariko sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, aryamye iruhande rwanjye. Numva ko yansambanyije.”
Shaddy Boo yavuze ko yari mu kwezi k’umugore, ibyo byamubabaje cyane, kandi ngo yabibwiye Yugi. Ati: “Agira ubwoba ahita asohoka iwanjye, ariko namubwiye ko nta ho ahungira kuko turi mu Rwanda rugira ubutabera.” Yavuze ko yababajwe no kwisanga yaryamanye n’uyu musore, kuko atari ibintu bari bumvikanyeho.
RIB yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku birego byose birebana n’uru rubanza. Itegeko ry’u Rwanda rihana umusambanya ku gahato n’igifungo kitari munsi y’imyaka 20, kandi ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikurikiranwa bishingiye ku buhamya bw’uwibasiwe n’ibizamini bya muganga.
More from the newsroom
Related stories
Related Articles

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 23, 12:37 AM
After Shaddy Boo appealed to the Rwanda National Investigation Agency (RIB) to investigate a young man named Iradukunda Aimable, known to many as Yugi Umukaraza, accusing him of raping her, the agency confirmed that it had received the complaint.
Read full story here 👇👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 22, 05:57 AM
The Iranian government has sentenced prominent singer Parastoo Ahmadi to 74 lashes after she appeared on stage without wearing traditional Iranian clothing. She was wearing a traditional Iranian dress and was wearing women's perfume, which is not acceptable in Iranian culture.
Read All here 👇👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 22, 05:57 AM
Leta ya lrani yahanishije Umuhanzi ukomeye parastoo ahmadi gukubitwa inkoni 74 nyuma yo kugaragara kurubyiniro atambaye imyambaro yubahiriza umuco WA Irani ,yari yambaye isanzwe yiteye ibirungo by'abagore ,Kandi bitemewe mumuco wa irani
Soma inkuru yose hano 👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 18, 05:03 AM
Ugandan singer Moses Ssali, known in the music industry as Bebe Cool, has accused Miss Mutesi Jolly, who was crowned Miss Rwanda in 2016
Read All here 👇👇 y

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 18, 05:03 AM
Guhangana gukomeye cyane hagati ya mutesi jolly na bebe cool Umuhanzi wo muri uganda
Soma inkuru yose hano 👇👇

Entertainment
NSANZIMANA Sylver00Jun 17, 12:05 PM
La vie eternelle ministry from rwanda invite all people to the concert , which will take place on Sunday 21june 2026
Read All here 👇👇👇
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author