Perezida Donald Trump yavuze ko mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yazahajwe n’inkoni z’umugore
Read in English and kinyarwanda 👇👇

Advertisement
Perezida Donald Trump yavuze ko mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yazahajwe n’inkoni z’umugore we, nyuma yuko u Bufaransa bwanze kubaha ubufasha mu ntambara Amerika ifatanyijemo na Isiraheli kurwanya Iran. Ibi byavuzwe na Trump mu musangiro wihariye ku mugoroba wo ku wa 01 Mata 2026, aragaragaza ko atishimiye u Bufaransa butagize uruhande mu ntambara
Trump yavuze ko yasabye u Bufaransa ubufasha mu bya gisirikare ariko burabyanga, ashimangira ko ibihugu bigize NATO, birimo n’u Bufaransa, byanze kwifatanya na we kurwanya Iran. Yanenze cyane uwo muryango avuga ko nta mbaraga ufite kandi udashobora gukora udafite Amerika; yita ibihugu biwugize ibigwari
Ku rundi ruhande, Perezida Emmanuel Macron n’abandi bayobozi b’i Burayi bagaragaje ko batifuza kwinjira muri iyo ntambara, bashimangira ko bashyigikiye amahoro no gukemura ikibazo mu buryo bwa dipolomasi. Macron yavuze ko u Bufaransa budashyigikiye intambara kandi ko ariko gukira inkoni akubitwa n’umugore we ari ibinyoma
Trump yavuze ko ubufasha bw’u Bufaransa ari ngirakamaro mu ntambara, ariko u Bufaransa bwanga kubufasha. Yavuze ko azahajwe n’inkoni z’umugore we, avuga ko akiri gukira ibikomere byo mu musaya
Iki kibazo cyavutse mu gihe hari amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga muri Gicurasi 2025, agaragaza Macron asa nk’ukubitwa urushyi rwo ku itama n’umugore we ubwo basohokaga mu ndege mu ruzinduko bagiriye muri Vietnam
Perezida Donald trump akomeje kwikoma ibihugu byo kumugabane w'iburayi by'umwihariko ibyo muburengerazuba bwo hagati byateye utwatsi ikifuzo cya leta zunze ubumwe za Amerika cyo gufatanya nabo muntambara yagabwe kuri Irani avuga ko n'ubwo babyanze ariko ntakizabuza Amerika kugera kuntego yayo
Ni mugihe kumunsi washize Igihugu cya asipanyi cyatangaje ko Amerika yambuwe uburenganzira bwo gukoresha ibibuga byi'indege Amerika yari yaremerewe gukoresha muri iyi ntambara Irani ikomeje guhangana mo na Amerika

In English
President Donald Trump said his French counterpart, Emmanuel Macron, was fed up with his wife's beatings after France refused to help them in the war the US is waging with Israel against Iran. Trump said this during a special dinner on the evening of April 1, 2026, expressing his dissatisfaction with France's non-participation in the war.
Trump said he had asked France for military assistance but it had refused, stressing that NATO members, including France, had refused to join him in fighting Iran. He sharply criticized the alliance, saying it was weak and could not function without the United States; calling its members cowards.
On the other hand, President Emmanuel Macron and other European leaders have shown that they do not want to get involved in the conflict, emphasizing that they support peace and a diplomatic solution to the problem. Macron said that France does not support war and that the idea of healing from a beating by his wife is a lie.
Trump said that French aid is useful in the war, but France refuses to help. He said that he will be fed up with his wife's beatings, saying that he is still recovering from a wound to his cheek.
The issue arose when a video circulated on social media in May 2025, showing Macron appearing to be slapped on the cheek by his wife as they exited a plane during a visit to Vietnam.
President Donald Trump continues to criticize European countries, especially those in the Middle East, for rejecting the United States' desire to join them in the war against Iran, saying that even though they object, it will not stop America from achieving its goals.
It is while yesterday that the Spanish government announced that the United States had been deprived of the right to use the airports that the United States had been allowed to use in this war that Iran continues to face in the United States.
Advertisement
Share this article

NSANZIMANA Sylver
Article Author
Advertisement





